Min.Busingye yakebuye abakobwa bahishira ababateye inda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, avuga ko gutanga amakuru ariyo nzira nziza yatuma uwahohotewe afashwa n’inzego zishinzwe kumurengera, bityo akaba akebura abakobwa baterwa inda bagasubira inyuma bagahishira abazibateye.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, mu Karere ka Nyaruguru.

Minisitiri Busingye yashishikarije abaturage gutandukana n’ibikorwa byatuma iterambere ry’umuryango ridindira, aha ni naho agaruka ku kijyanye no gutanga amakuru ku bishobora kurihungabanya.

Ati “Gutanga amakuru niyo nzira nziza yatuma uwahohotewe afashwa n’inzego zishinzwe kumurengera. Ntihakagire uwemera ihohoterwa iryo ariryo ryose”.

Minisitiri Busingye yaboneyeho gusaba abakobwa baterwa inda gutanga amakuru akenewe kugira ngo bahabwe ubutabera, ati “Mwa bakobwa mwe muterwa inda mukabikira ibanga abazibateye murimo kwihemukira kuko kugira ngo dushobore kubafasha dukeneye amakuru”.

Yasabye abaturage ubufatanye mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ahamenyekanye ko hategurwa ibikorwa bishobora kuwuhungabanya.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda mu Gushyingo 2014 kugeza muri Mata 2015, bwagaragaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 – 19 bari ku kigereranyo cya 7% batwaye inda zitateguwe.

Naho ubwakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), bugaragaza ko abana b’abakobwa bagera kuri 818 bo mu mirenge 52 yo mu turere 10 tw’Igihugu batewe inda bakiri bato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *