Ni umugabo witwa Joseph Umoren wo muri Leta ya Akwa Ibom, iherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Nigeria, akaba yasanze umugabo w’umukiro arimo gusambana n’umugore we, bimurenze yikata igitsina mbere y’uko yimanika mu mugozi.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru africanews, ngo Joseph yari asanzwe azwi nk’umukanishi, umugore we akaba yakoraga muri kompani y’imodoka zitwara imizigo.
Uyu mugabo Joseph ngo yajyaga abwirwa ko umugore we amuca inyuma, ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ngo ahuruzwa abwirwa ko babonye umugore we ajyanwe n’umukire ukomeye mu modoka.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Joseph yanetse aho iyo modoka yaciye hose, asanga atari kure y’aho batuye, agezeyo asanga ngo umugore we arimo gusambana n’uwo mukire mu cyumba cya Lodge, mu mujyi wa Uyo.
Joseph wahise ababazwa n’ibyo yiboneye, ngo yageze mu rugo abanza kwikata igitsina yikingiranye, akikata akoresheje urwembe, uburibwe bukomeje kumurya cyane n’amaraso ava ari menshi ngo yanzuye kwimanika mu mugozi, iwe mu cyumba.
Uyu mugabo ngo yasize yanditse urwandiko, avuga ko yiyambuye ubuzima kubera umugore we wamuciye inyuma kandi ngo buri munsi yakoraga cyane ngo amushimishe.
Abaturanyi bakomeje kumva ataka ariko yakingiyemo imbere nibo batabaje polisi, ngo ibomoye urugi isanga icyumba kirimo amaraso menshi na we anagana mu mugozi, ibintu ngo byakozwe ku buryo umugore yaje gutaha asanga iwe hari abantu benshi, bamukubise amaso ngo bashaka kumugirira nabi ariko polisi ihita imuta muri yombi nka nyirabayazana w’urupfu rw’umugabo we.

4 Responses
Umugabo yiyahuye yikase igitsina nyuma yo gusanga umugore we asambana n’umukire
Ngo yakoraga cyane ngo ashimishe umugore!!!! Hhhh ndamushinyitse…

Ngo yakoraga cyane ashakaga gushimisha umugore we!!!! Hhhh nyine niyakire inyuturano !!! Ge ndi Nduyu mugabo nahita njya nirongorera abandi dore ko ikitabuze mu rutoki ari amakoma.