Aba baturage bakubiswe na gitifu afatanije n'umuyobozi wa Dasso

Nyagatare: Min. Shyaka yasabye abayobozi gukorera abaturage nta ‘mugeri n’inkoni’

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare, kuyobora neza abaturage, uwafatiwe mu makosa agashyikirizwa ubutabera aho kuba yakubitwa.

Yabibatangarije kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019, ubwo yifatanyaga nabo kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rw’umudugudu barenga 1 300, mu nama mpuzabikorwa ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga,umusingi w’iterambere rirambye”.

Minisitiri Prof Shyaka yasabye aba bayobozi kuzirikana ko umutekano n’umudendezo by’umuturage ari ntayegayezwa.

Yagize ati “Dukorera umuturage, nta mugeri urimo, nta nkoni irimo, umuturage araganirizwa, haba hari uwakoze amakosa akomeye ashyikirizwa inzego z’ubutabera zibishinzwe ntabwo umukubita urushyi”.

Yakomeje abibutsa amahirwe bafite kugira ngo aka karere karusheho gutera imbere, ati “Leta irimo kubaha ibikorwa remezo, kandi hari n’ibindi biri mu nzira. Aka Karere kandi gafite n’andi mahirwe menshi mu buhinzi n’ubworozi, ayo ni amahirwe mugomba kubyaza umusaruro mugateza imbere aka Karere”.

Minisitiri yahaye aba bayobozi izi mpanuro zo kwirinda gukubita abaturage nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru y’Umuyobozi wa DASSO na Gitifu bakubitiye abaturage mu ruhame, mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi wa DASSO mu Murenge wa Gitambi, Murenzi Maurice n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi, Iradukunda ThĂ©ogène, ubu bakurikiranywe n’inkiko ku byaha bibiri bashinjwa birimo gukubita no gukoza isoni abaturage babita abarozi.

Aba bombi bageze imbere y’urukiko kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019 baburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo

Aba baturage bakubiswe na gitifu afatanije n'umuyobozi wa Dasso
Aba baturage bakubiswe na gitifu afatanije n’umuyobozi wa Dasso
Min Shyaka hamwe n'abandi bayobozi barimo n'uw'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred
Min Shyaka hamwe n’abandi bayobozi barimo n’uw’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred

d1.jpg

d2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *