Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Muraho, Nitwa Nadine nkaba ndi umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko witeguraga gushyingirwa mu kwezi kwa Kabiri umwaka utaha, ariko namenye ko uwo nitaga umusore dukundana afite abana batandatu yabyaranye n’abagore batandukanye.

Mu by’ukuri twamenyanye kubera akazi twari duhuriyeho, dukundana gutyo ku buryo yanyerekaga urukundo rudasanzwe kandi nanjye mufata nk’umusore wiyubaha kandi ufite urukundo.

Gusa yakunze kumbwira ko hari ibyo nshobora kuzamenya ariko ngo nta kibazo kirimo, namubaza ibyo aribyo akanga kumbwira.

Ubu rero namenye ko ari imfizi y’akarere, nkaba nibaza uburyo nabana na we hanze ahafite abagore n’abana bamukeneye, isaha ku isaha baza kwaka indezo bikanshobera. Gusa afite imitungo n’inzu mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, ariko se akavuyo k’abagore bagakira?

Mu gihe ntaragira icyo mubaza, mbanje kubagisha inama, kuko hari n’amafoto y’abana najyaga mbona muri telefone ariko sinsobanukirwe. Ntegereje ibitekerezo byanyu.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    Uwo musore mute umureke ntimwakubakana. Shaka undi musore w’imanzi niwe mwiza.

  2. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    Uwo musore mute umureke ntimwakubakana. Shaka undi musore w’imanzi niwe mwiza.

  3. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    Uraho neza.Imana ikugiriye neza kuko imukweretse mbere mutarabana .rero nakugira inama yo kumureka akabana nabo babyaranye kuko wowe ntacyo urusha abo bose bamufitiye abana.Wikwishora mubibazo ubibona.thx

  4. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    Uraho neza.Imana ikugiriye neza kuko imukweretse mbere mutarabana .rero nakugira inama yo kumureka akabana nabo babyaranye kuko wowe ntacyo urusha abo bose bamufitiye abana.Wikwishora mubibazo ubibona.thx

  5. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    Niba ari imfizi y’akarere nawe yarakwimije nuko utafashe nkabo bandi kuko wenda wowe wimijwe nabenshi umura ukaba waranyereye udafata. Naho ubundi inama utigiriye ntayo uzakura ku imbuga nkoranya mbaga.

  6. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    Niba ari imfizi y’akarere nawe yarakwimije nuko utafashe nkabo bandi kuko wenda wowe wimijwe nabenshi umura ukaba waranyereye udafata. Naho ubundi inama utigiriye ntayo uzakura ku imbuga nkoranya mbaga.

  7. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    mwaramuts inama nakugira umusore utavugisha ukuri siwe mwihorere ahubwose twabonana gt? ngotwitwikire jye ndi serie ndi umusor wi 28.ans ariko se uizera? jyewe buriya nizera uhoraho amin.

  8. Umusore twari tugiye kubana namenye ko yabyaranye n’abagore batandatu-Nkore iki?
    mwaramuts inama nakugira umusore utavugisha ukuri siwe mwihorere ahubwose twabonana gt? ngotwitwikire jye ndi serie ndi umusor wi 28.ans ariko se uizera? jyewe buriya nizera uhoraho amin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *