Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), uvuga ko bamwe mu nzego z’ibanze batungwa agatoki mu kwaka abaturage ruswa, bakagura serivisi bagaherewe ubuntu, bityo abo mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo bakaba basabwa gutanga amakuru arebana nayo aho kuba abafatanyacyaha.
N’ubwo aba baturage bavuga ko bazi ko gutanga ruswa bibangamira ireme rusange ry’imibereho myiza na serivisi bahabwa, hari abakitinya mu gutanga aya makuru.
Uyu muturage usanzwe akora ubucuruzi bwa butiki ati “Ntabwo waba wari ukeneye serivisi wagombaga kuyihabwa ku buntu ngo uyitangeho wenda 5000Frs kandi wenda wagombaga kubikoresha ikindi cyakagize umumaro mu buzima busanzwe”.
Undi ati “Icyangombwa wakibona ute se? kubera ko udashobora kukibona wenda na we bakubwiye ngo gutya na gutya ushobora kubimenya kuko uri umuntu. Utazi ubwenge nyine ntamenya uko gahunda bimeze, arabyihorera nyine na we gahunda ye ntitungane”.
Madame Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yasabye abaturage kutaba abafatanyacyaha mu gutanga iyi ruswa, akanasaba abayobozi kubasobanurira uburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko.
Ati “Rwose wiha agoronome amafaranga yawe kugira ngo akunde akwemerere gutema ishyamba ryawe witereye, wimuha amafaranga ngo akunde aguhe ifumbire, nabiguhe kuko Leta yarakorohereje. Veterineri yikubwira ngo umuhe amafaranga ngo abone kuza kureba itungo ryawe rirwaye kuko arabihemberwa”.
Yakomeje agira ati “Ndasaba abaturage kubyanga rwose, bareke kuba abafatanyacyaha n’ababahemukira, umuntu arimo araguhemukira ukaba umufatanyacyaha na we? Nibabyange noneho ibyo bavuga ngo iyo abyanze abura serivisi nibabyange babivuge, babibwire ababakuriye”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel avuga ko muri iyi ntara hagiye gutegurwa ukwezi ko kurwanya ruswa n’akarengane, ariko ikigamijwe cyane akaba ari ukuzamura imyumvire y’abaturage, bagatinyuka.
Serivisi zo kubaka, Gahunda ya Girinka na VUP ni zimwe zivugwamo ruswa n’amarangamutima usanga bipyinagaza abaturage, Transparency International Rwanda ikaba ivuga ko ari bimwe mu bituma ibipimo by’imibereho myiza y’abaturage bishobora kuba hasi.


