new_picture_5_.jpg

Urujijo ku bivugwa ko jenerali uzwi nka Ndakugarika yagizwe umuyobozi w’ubutasi bw’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amakuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye ko Gen. Etienne Ntakirutimana wari umaze igihe ayobora urwego rw’ubutasi bw’u Burundi yasimbujwe Gen. Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika, kuri ubu benshi akaba akomeje kubateza urujijo

Iyi nkuru benshi batangiye kuyitangaza nyuma yo kuyibona ku rubuga rwa Perezidansi y’u Burundi, presidence.gov.bi, nyuma y’akanya gato irasibwa, hakaba hibazwa niba ushinzwe gushyira amakuru kuri uru rubuga yaribeshye cyangwa se hakaba harabayeho izindi mpamvu zatumye asabwa kuyisiba.

Gen Ndirakobuca utajya avugwa cyane mu buzima bwa Politiki y’u Burundi, ikinyamakuru Ubm news cyo muri iki gihugu gitangaza ko yakoranye cyane na Lt Gen Adolphe Nshimirimina wishwe mu mwaka wa 2015, ubwo yari akiri umuyobozi mukuru w’uru rwego rw’ubutasi mbere y’uko yicwa arashwe.

Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko hanugwanugwa n’andi makuru avuga ko n’umugabo mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Niyongabo Prime ndetse na Minisitiri ushinzwe itumanaho Perezida Nkurunziza yaba yabakuye ku mirimo bari bashinzwe.

new_picture_5_.jpg

Abatari bake bakaba bibaza impamvu mu nzego nkuru z’ingabo harimo gukora impinduka mu gihe igihugu kigiye kwinjira mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu. Ku ruhande rwa Leta ntacyo bari batangaza kuri aya makuru yasibwe amaze akanya gato ku rubuga rwa Perezidansi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *