Mu muhango wabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2019, wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 40 basoje amasomo yabo mu birebana na mekanike no gutera imodoka amarange, basabwe kudacikanwa n’inkunga itangwa n’Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse BDF .
Ni abanyeshuri bamaze amezi ane bigishwa gukanika ibinyabiziga ndetse no kubitera amarange, mu igaraje “Ameco Garage LTD” rikorera mu Murenge wa Remera, mu Mujyi wa Kigali. Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori byabo bakaba babasabye kubyaza umusaruro ibyo bize kandi bakanakomeza kwihugura.
Umujyanama muri BDA (Business development advisors) mu Murenga wa Remera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, Ndahiro Pascal, yasabye uru rubyiruko gutinyuka, rukegera Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse BDF, kikabaha inkunga n’inguzanyo.
Ati “Amafaranga arahari yabuze abayatwara, naje ngo tuganire namwe muze muyafate, ubu mwebwe mwarangije mwemerewe guhabwa ibihumbi 500 Frs”.

Yabasobanuriye ko aya mafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda, aba arimo igice kimwe cy’inkunga baba bagenewe na Leta y’ibikoresho (Tool Kit) ikindi kigafatwa nk’inguzanyo baba bagomba kuzishyura. Ikayabaha kugira ngo batangire kwihangira imirimo mu byo bize.
Aba banyeshuri yabasabye gukunda umwuga wabo ukazabafasha kuzaba ba rwiyemezamirimo beza. Ati “Umwuga wa mekanike ni mwiza ariko bisaba kuwukunda, muzajye mwubaha abo mukorana kandi mukomeza kwihugura, mube inyangamugayo, bizabafasha kuba ba rwiyemezamirimo beza”.
Umuyobozi Mukuru wa Ameco Garage LTD, Rusingiza Eric avuga ko aba banyeshuri basoje amasomo yabo barimo ibyiciro bibiri (Gukanika no gutera amarange imodoka), akaba yizeye adashidikanya ko ibyo bize bazabibyaza umusaruro.

Avuga ko aba banyeshuri bize ku nkunga ya WDA ibinyujije mu mushinga wayo witwa SDF(Skills Development Fund) , bityo akaba abasaba kuzakomeza gukorana imbaraga aho bazaba bakorera hose.
Ati “Imbaraga murazifite, aho muzajya cyangwa se abo tuzakomezanya ndabasaba kuzakomeza kuzikoresha [imbaraga], ibyo mwize muzabikoreshe neza mutazasebya Leta yabafashije”.
Impanuro uru rubyiruko kandi rwahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira II, Niyonsaba Francoise, iri garaje riherereyemo, yarusabye guca ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse n’ingeso z’ubusambanyi, ahubwo rugaharanira guteza imbere ibyo rwize. Ati “Muracyari bato, ubumenyi muzakomeze mubwagure mububyaze umusaruro, mwirinda ingeso mbi,…”

Aba banyeshuri bavuga ko biteguye kwiteza imbere bahereye ku ntambwe bateye bityo bakazavamo ba rwiyemezamirimo beza bazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu cyabo.
Ni abanyeshuri 40 basoje amasomo banahabwa impamyabushobozi, barimo abakobwa batatu, amasomo bayatangiye ku wa 3 Kamena bayasoza ku wa 3 Ukwakira 2019.



