Nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi babasize mu kazu gato,gashaje cyane kendaga kubagwaho, abana 5 bo mu mudugudu wa Kabuga,akagari ka Karengera,mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, bashyikirijwe n’abagore bo mu itorero ADEPR muri aka karere inzu nziza babubakiye,abana bishimira ko batazongera kuvirwa no kurarana ubwoba ko ubuzima bwabo bwaburira muri ako kazu kendaga kubagwaho.
Bashyikirizwa iyi nzu ku mugaragaro,Subila Françoise uhagarariye abagore bo muri iri torero ku rwego rw’aka karere, yavuze ko,nk’abagore bumva cyane umubabaro w’imfubyi iyo zisigaye zonyine nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi,akaba ari yo mpamvu batekereje kubakira aba bana ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa babo, kubashyikiriza iyi nzu bikaba byahujwe n’igiteranye cyahuje abagore 570 b’iri torero, aho basanze gusenga gusa nta gikorwa gifatika bakorera abababaye ntacyo byaba bimaze.
Ati’’ nyuma yo gutekereza neza tugasanga gusenga gusa nta gikorwa gifatika,kivuga dukoreye abababaye ntacyo byaba bimaze, abagore bo mu itorero ADEPR muri aka karere twatekereje kubakira aba bana,twifashisha n’abandi bashobora kudufasha tububakira iyi nzu y’ibyumba 4 n’uruganiriro,ikoze neza, bava aho bahoranaga ubwoba bwo kugwirwa n’akazu kadashobotse babagamo, ngashimira buri mugore wese witanze ngo iki gikorwa kigerweho , babone aho barambika umusaya.’’
Nishimwe Claudine,umwe muri bo, avuga ko nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi basigaye mu buzima busharira cyane kuko babasize mu kazu kendaga kubagwaho batazi n’uburyo bazakavamo no kurya cyangwa kubona ibikoresho by’ishuri ari ingorabahizi,ariko Imana irabatabara ababyeyi b’impuhwe barabafasha.
Ati’’ aba ni bo babyeyi nyabo kuko kuba baratekereje kutubonera inzu nziza nk’iyi, twumvise tugaruye icyanga cy’ubuzima, kwiheba birarangira, tukabashimira iki gikorwa cyiza badukoreye, iyi nzu tukazayifata neza cyane kuko tutazongera kwikanga imvura nijoro ngo twibaze uko biza kutugendekera.’’
Bavuga icyakora ko iyi nzu bahawe nta mashanyarazi arimo kandi bayaturiye, ko nubwo aba bagore banabahaye ibiribwa nibishira bazasigarana ikibazo gikomeye cyo kubona icyo barya, bagasaba ko bakomeza gufashwa kubona nk’icyo bakora ngo bibesheho, abatarabonye uburyo biga bagafashwa kwiga imyuga.

Umushumba w’itorero ADEPR muri aka karere,Rev.past.Kagorora Gallican, yavuze ko iki ari cyo gikorwa cya mbere kigaragara gikozwe n’abagore muri aka karere kuko ubundi wasangaga buri wese ameze nk’ufasha ku giti cye,kikiyongera ku bindi iri torero rikorera abatishoboye nk’aho ryaremeye inka 4 abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, rikaba ririmo ryubaka n’andi mazu 15 muri uyu murenge wa Kirimbi azashyikirizwa abandi batishoboye mu minsi ya vuba, agasaba buri mukirisitu wese kwita ku bikorwa nk’ibi kuko bivuga kuruta amasengesho yonyine.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette, avuga ko ikibazo cy’ abadafite aho baba kikiri ingorabahizi muri aka karere kuko hakiri imiryango 267 itagira aho kwegeka umusaya, hakaba indi 2666 iba mu tuzu dushobora kuyigwaho umwanya uwo ari wo wose igihe hagwa imvura ivanze n’umuyaga mwinshi, n’indi miryango igenda ihura n’ibiza bitandukanye bikayisiga iheruheru,agasanga iyo abagore nk’aba bafashe iya mbere bakubakira imfubyi nk’izi ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa biba bikozwe.

Asaba n’abagore bo mu yandi madini n’amatorero gufatira urugero kuri aba bagafatanya mu bushobozi bafite bakabonera n’abandi baba ahadashobotse aho baba heza kuko ubutumwa bwiza ari ubu bwo kwita ku batishoboye nk’aba kuruta kumara igihe kinini basenga gusa batita ku babegereye babayeho nabi.
Muri iyi ntara y’uburengerazuba ngo abagore b’iri torero bahagurukiye ibikorwa nk’ibi nk’uko bivugwa n’umuyobozi wabo ku rwego rw’iyi ntara n’igihugu,Umutesi Annualite,aho bamaze kuremera benshi batishoboye mu turere twa Nyabihu na Rubavu,ibikorwa nk’ibi bikazakomeza n’ahandi hose muri iyi ntara. Ubuyobozi bw’aka karere na bwo bwijeje gufasha aba bana mu bundi buryo bwo kubona imibereho ikwiye.




8 Responses
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Subila urakoze cyane kubwicyo gikorwa cy’urukundo!
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Imana iguhe umugisha Subila Urakoze
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Imana iguhe umugisha Subila Urakoze
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Imana iguhe umugisha Subila Urakoze
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Imana iguhe umugisha Subila Urakoze
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Imana iguhe umugisha Subila Urakoze
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Imana iguhe umugisha Subila Urakoze
Nyamasheke: Abagore bo mu itorero ADEPR bashyikirije umuryango w’abana 5 b’imfubyi zibana inzu babamo
Subila urakoze cyane kubwicyo gikorwa cy’urukundo!