Urukiko rukuru mu rugereko rwa Rusizi kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2019, rwasubukuye urubanza rw’abari abayobozi b’impunzi z’abanyekongo mu Nkambi ya Kiziba, urubanza rwaranzwe n’impaka ndetse n’amarangamutima ku baturage bari mu cyumba cy’iburanisha.
Abakomeje kwiregura barimo Madamu Clemence Mukeshimana wari visi Perezida w’iyo nkambi. We na bagenzi be baregwa ibyaha birimo kwigaragambya bitemewe n’abategeko. Barahakana ibyaha byose bagasaba kugirwa abere
Icyumba cyâUrukiko cyari rwakubise cyuzuye abumvaga urubanza byagaragaraga ko benshi ari impunzi biganjemo abana. Hari nâabakurikiriye iburanisha mu miryango nâamadirishya byari bizengurutswe nâabacungagereza bafite imbunda.
Mme Clemence Mukeshimana wari visi perezida wâinkambi ya Kiziba aha Kibuye i Karongi ni we wakomeje kwiregura.Uyu uburana ataha yihariye amasaha menshi yâiburanisha.
Yireguye ku byaha byo gukwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu byâamahanga, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ndetse nâicyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe. We na bagenzi be bayoboraga impunzi bafatwa nka nyirabazana bâibyabaye.
Yabwiye urukiko ko we na bagenzi be bane bareganwa nta bubasha bari bafite bwo kwangisha rubanda ubutegetsi. Yongeye kuvuga ko ibyaha baregwa ari ibyâabanyapolitiki baba bagambiriye gukuraho leta iriho mu gihe bo nkâimpunzi ngo batari muri uwo mugambi.
Ibiganiro yagiranye nâamaradiyo mpuzamahanga BBC yâabongeraza nâIjwi ryâAmerika yâAbanyamerika byakuruye impaka mu rukiko. Uregwa aravuga ko ubushinjacyaha bubishingiraho bukabimuregesha ku byaha byose. Nyamara ngo bwagombye gutandukanya ibimenyetso bigize buri cyaha.
Umushinjacyaha afata ibyo biganiro nkâibikubiyemo amagambo asebya leta kandi agambiriye guhamagarira imyigaragambyo. Avuga ko hari nâubundi butumwa bagiye bohereza hirya no hino ku isi batabaza ko leta yâu Rwanda ibamereye nabi.
Avuga ko ku maradiyo mpuzamahanga Mukeshimana nâabo bareganwa bumvikanye bavuga ko mu Nkambi ya Kiziba nta mutekano warimo kandi ko bifuzaga gutuzwa mu gihugu cya gatatu. Ku mushinjacyaha mu Rwanda hari umutekano usesuye kuko abantu bagenda nijoro kandi ntihagire usabwa ibyangombwa.
Uyu wari visi perezida wâinkambi ya Kiziba ngo yumvikanye kuri BBC na VOA avuga ko inkambi yinjiwemo nâabapolisi nâabasirikare bafite nâimodoka zitwara imirambo. Ku mushinjacyaha akavuga ibyo nâibindi arega Mukeshimana byari impuha kuko ngo bitigeze bibaho.
Ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda avuga ko uregwa na bagenzi be bumvishaga impunzi ko ubuzima bubi bari babayemo babuterwaga na leta yâu Rwanda.
Aha ngo bahamagariye bagenzi babo bâimpunzi kujya kwigaragambya bavuga ko aho kwicwa nâinzara bakicwa nâisasu.
Yavuze ko impunzi zamanukanye nâiyonka maze zijya ku biro byâishami ryâumuryango wâabibumbye HCR Karongi zifite intwaro gakondo. Mu cyumba cyurukiko hahise hazamuka amajwi yo hasi icyarimwe agira ati â Huuuuuuuuummm, ariko Mana, Imana ikubabarireâ Ni imvugo umusuinjacyaha na we yabonye ko impunzi zitemeranya na we maze avuga ko byemejwe nâumutangabuhamya ushinja.
Avuga ko yabwiye BBC na VOA ko amazi yarenze inkombe kuko ngo kenshi basabye gukemurirwa ibibazo ababishinzwe bica amatwi. Umushinjacyaha akavuga ko ibiribwa byari byagabanutse ku mpunzi zose ku isi bitari umwihariko wa Kiziba. Yavuze ko ibyabaye byose biri ku mutwe wâabari abayobozi bâinkambi bityo ko bagomba kubiryozwa.
Clemance Mukeshimana yasabye ko mu kuzasuzuma ibyaha aburana hazibandwa ku mwuka wari mu nkambi kuko basabaga guhindurirwa imibereho. Yemera ko yavuganye na BBC na VOA nâabandi ariko ko ibiganiro byahawe urukiko byateshejwe umwimerere. Gusa ntiyabashije kugaragariza urukiko ibyaba byarongerewe cyangwa bigakurwa muri ibyo biganiro.
Uregwa yibukije urukiko uburenganzira bagira nkâimpunzi igihe batabayeho neza. Gusaba igihugu cya gatatu, gusaba gusubira iwabo, cyangwa guhindurirwa imibereho. Yashimangiye ko gukoresha uburenganizira bemererwa nâamategeko bitagize ibyaha.
Abanyamategeko bamwunganira bavuga ko ibiganiro ubushinjacyaha buregesha bitari umwimerere. Bavuga ko ari ibiganiro bise mu magambo yabo ko ari ibimenyetso Ubushinjacyaha âbwatoraguye ku muyoboro Youtubeâburi wese ashobora kubishyiraho ku mapmvu ze. Basabye ko ubushinjacyaha bwakwandikira amaradiyo buvuga ko yatambukije ibyo biganiro maze bagahabwa umwimerere wabyo.
Mukeshimana yavuze ko icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda atigeze akibazwaho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha. Yavuze ko kuvuga ko ibyo yavuze byose nta gihuha kirimo kuko byari ibintu byariho.
Ko kuvuga ko amazi yari yarenze inkombe nta bubasha yari afite bwo gusubiza impunzi mu nkambi kandi zari zafashe umwanzuro wo gutaha. Avuga ko ku bwe yari afite urwaye bikabije byo kutava aho ari. Byamuteye ikiniga araturika arira mu rukiko.
VOA yakurikiranye iri buranisha itangaza ko Mukeshimana yavuze ko mu myaka 22 yari amaze mu Rwanda bwari ubwa mbere abona igipolisi nâabasirikare bagose inkambi yabo ku buryo batazi kandi bari abayobozi. Yavuze ko inzego zagombaga gukemura ibibazo bazigejejeho babikemuye nabi.
Aha ngo bahawe amakuru atariyo ko hari insoresore zâimpunzi zisaga 700 zageze Uganda Kwifatanya na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Avuga ko biri mu byatumye inzego zâumutekano zibarasa. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyâizo nsoresore ari abaregwa babizana mu rukiko.
Abumvaga urubanza ku ruhande rwâimpunzi bahise bazamura amarangamutima bagaragaza ko umushinjacyaha yivuguruza. Maze urukiko rubategeka guhagarika ayo marangamutima.
Abamwunganira na bo bavuga ko itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nâubwo ari impunzi. Bakibaza ku magambo aregwa ukuntu yaba agize ibyaha. Basaba ko ubushinjacyaha bwagaragaza ibimenyetso ko leta yasebejwe koko kubera ibikorwa biregwa impunzi.
Ubushinjacyaha bwibaza igipimo abunganira uregwa bifuza cyagaragaza igisebo leta yahagiriye. Na bwo buribaza niba hari igisebo kirenze kwita abapolisi bahembwa na leta ko ari abicanyi kandi bica impunzi.
Imvano yâuru rubanza ni imyigaragambyo yâimpunzi zâabanyekongo zo mu Nkambi ya Kiziba binubiraga ibiribwa bidahagije nâibindi. Imyigaragambyo yaviriyemo bamwe kwicwa barashwe nâinzego zâumutekano.
Iburanisha rizasubukurwa ku itariki ya 31/12 Uyu mwaka.



2 Responses
Impaka n’amarira mu rubanza rw’abari abayobozi mu nkambi y’impunzi ya Kiziba
Aka nakarengane umuntu kuba yarahawe ubuhungiro,ahubwo akazimanirwa gufungwa
Impaka n’amarira mu rubanza rw’abari abayobozi mu nkambi y’impunzi ya Kiziba
Aka nakarengane umuntu kuba yarahawe ubuhungiro,ahubwo akazimanirwa gufungwa