Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gufataniriza hamwe ku banyarwanda bose mu kubaka igihugu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinazi, ku rwibutso rwa Songa.
Uwari uhagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) yibukije ko nta byiza by’ingengabitekerezo. Yasabye ko buri wese ukirangwaho n’ingangabitekerezo ya jenoside akwiye guhindura imitekerereze. Yagize ati:” Wa muntu ugifite ingengabitekerezo aho ari hose, nawe akwiye kwibuka, niba yari indororererezi akibuka abantu bapfuye ari kubireba. Iyo mungu imuriho akwiye kuyireka. Ingengabitekerezo ni nk’imungu, abayifite irabamunga, mwari mwabone igiti kinini nka kiriya cyariwe n’imungu, kirahenuka kandi wakibonaga gihagaze, bityo rero ufite ingengabitekerezo ya jenoside na we iramumunga ku buryo mushobora kubona yituye hasi kubera kumungwa.”

Ni muri urwo rwego yasabye ko abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside bakwiye kuyireka, ahubwo bagatera intambwe, bakamenya ko ubutwari ari ukwibuka, bagatekereza neza, bagahaguruka ndetse bagasaba n’imbabazi abo bakoreye ibyaha.
Prezida wa Board ya CNLG yibutsa kandi ko intambwe yo kubaka igihugu no guha agaciro abazize jenoside ari intambwe ya buri wese. Aha yanagarutse ku mubano mwiza ukwiye kuranga abanyarwanda. Yagize ati :” Kugira ngo tubane biradusaba ko twegerana, abafite intege nkeya tukababa hafi, tukabafasha. “
Yibukije ko agaciro k’ u Rwanda ari abanyarwanda, aho yibukije ko agacirro u Rwanda rutakagomba abanyamahanga. Yagaragaje ko iyo aba ari abanyamahanga u Rwanda rwagombaga agaciro, ngo u Rwanda ntiruba rwarahuye na jenoside. Asaba abenegihugu guharanira agaciro k’abanyarwanda n’u Rwanda.
Umuyoboi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko hari intambwe nziza imaze kugerwaho, ariko akagaragaza ko urugendo rwo gukomeza kugaragaza uruhare rwe mu gukumira buri wese ukirangwaho n’ingengabitekerezo ya jenoside. Avuga ko kwibuka kandi ari n’umwanya mwiza wo kugaragaza ko jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Uyu muyobozi asaba ko buri muturage wese akwiye gukomeza intambwe yo kwubaka igihugu, abanyarwanda akabashishikariza kumenya ko bafitanye isano isumba izindi ari yo y’ubunyarwanda. uyu muyobozi yagarutse cyane kugukumira ingengabitekerezo ya jenoside, aho yibukije ko itegeko rihana buri wese uhakana akanapfobya jenoside. Bityo agasaba ko buri wese yakwamagana ingengabitekerezo ya jenoside n’igisa nayo, uwo igaragayeho agakurikiranwa n’amategeko kandi agafashwa kuva aho yise ibuzimu akajya ibuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yongeye kugaruka ku kugaragaza ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro. Yavuze ko jenoside yabaye kandi ko hari abayikoze ndetse n’abareberaga kandi ko abo bose bahari ku misozi, aho yibazaga impamvu batagaragaza aho imibiri yajugunywe. Avuga ko ari uruhare rwa buri wese kugira ngo imibiri itaragaragazwa iboneke ishyingurwe mu cyubahiro, kuko yagaragaje ko inzibutso ari cyo zubakiwe, cyo guha agaciro imibiri y’abazize jenoside.
Depite Mukakanyamugenge Jacqueline, nyuma yo kugaruka ku bihe bibi bitandukanye abatutsi ba Kinazi banyuzemo muri jenoside, yasabye abari mu gikorwa cyo kwibuka gukoresha neza amahirwe igihugu cyatanze, gishingiye ku buyobozi bwiza igihugu ubu gifite. Ashimimira ko jenoside itazagaruka ukundi mu gihugu, ashingiye ko leta y’ubu aril eta igendera ku mategeko, aho uwarenganya undi yabibazwa akabihanirwa, bitandukanye na leta ya mbere ahubwo yo yashishikarizaga abanyarwanda urwango n’ubwicanyi. Asaba abanyarwanda by’umwihariko abarokotse jenoside ko buri wese yaba imbaraga z’undi, bakarwangwa n’ubufatanye.
Depite yasabye kandi ko buri wese yaharanira ko abanyarwanda babana neza, mu byo bakora byose baharanire kurwanya ikibi. Yagaragaje ko nta cyiza cyavuye muri jenoside yakorewe abatutsi, ngo kuko n’abasahuye, ibyo basahuye ntacyo byabamariye. Depite Mukakanyamugenge asaba ababyeyi ko bakwigisha abana urukundo no kubana neza, n’uwagize ikibi akora muri jenoside, abyaze umusaruro amahirwe yo gukora ibyiza, kandi yabishimirwa.
Ababyeyi yabasabye ko babwira urubyiruko amateka atagoretse, aho yanasabye urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, barwanye uwo ari wese washaka kubiba urwango mu banyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


