DUfite ubwoba, wowe warya icumu rikuri hejuru ntubugire- Abaturage ba Uganda baturiye umupaka n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage ba Uganda batuye mu bice bifashe ku mupaka w’u Rwanda n’iki gihugu bavuga ko bafite ubwoba bitewe n’umubano mubi babona hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda.

Batabazi Alex ni umwe mu bayobozi mu duce twegereye u Rwanda agira ati “Abaturage dufite ubwoba kuko tubona abasirikare b’u Rwanda, niyo bwije twumva imirindi ntitumenye uko bimeze na cyane iyo turi hariya ku Gahenerezo abasirikare n’abapolisi baza turimo kubareba, icyo twasabaga ni ukugira ngo natwe baduhe abarinzi bo kuturinda”.

Kuva aho imipaka yahuzaga Uganda n’u Rwanda ifungiwe, aba baturage ba Uganda bavuga ko batakibasha kwinjira mu Rwanda batinya ko bahagera bagafungwa ndetse ngo ntibakibasha gusura no kubonana n’inshuti zabo ziri muri iki gihugu.

Umuturage ati “Ubwoba se bwabura, dufite ubwoba, warya icumu rikuri ku mutwe ntugire ubwoba? ari wowe utuye hano ukabona bino bintu birimo kuba wabireba ute wowe?

Nuwagaba Moises ukuriye iby’umutekano mu Karere ka Kisoro yaburiye abaturage kutagira ubwoba no kwirinda icyo aricyo cyose cyabatera ibibazo.

Ati “Abantu bacu batinya ko bashobora gufatirwa hagati y’ibibazo by’u Rwanda ubundi bakanabikomerekeramo be kugira ubwoba, abantu bacu icyo tubasaba ni uko bamenyesha ubuyobozi bw’ibanze cyangwa igipolisi kibari hafi mu gihe babonye ibintu bibari hafi babona byabahungabanyiriza umutekano aho batuye ndetse no kwirinda kwivanga mu kavuyo k’abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati “Mureke Abanyarwanda bagumane ibibazo byabo batabidusiga nta n’ubwo twifuza ibibazo nabo, ntabwo twigeze dushyira abasirikare bacu ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ariko ibihaba byose turabizi”.

Aba baturage ba Uganda bavuze ko bafite ubwoba nyuma y’iraswa rya bagenzi babo baherutse kuraswa na Polisi y’u Rwanda (RNP) ubwo ‘binjizaga magendu y’itabi mu Rwanda.

Aba baturage bo muri Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, barashwe ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, u Rwanda rukaba rwarashyikirije Uganda imirambo yabo Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019,

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *