Mu Kiyaga kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi habonwemo imirambo y’abantu

Sangiza iyi nkuru

Abaturage babonye imirambo itatu ireremba mu Kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi ariko ku ruhande rwabwo mu Ntara ya Kirundo.

Iyi mirambi ngo ibiri ni iy’abagabo bari mu kigero cy’imyaka 30 undi ukaba uw’uruhinja, yose ikaba yari yatangiye kwangirika nubwo ba nyirayo batamenyekanye.

Amakuru agera kuri RPA dukesha iyi nkuru, abaturage bo ku musozi wa Mutembo 1, ukora kuri iki kiyaga bavuga ko iyi mirambo yabonwe ku wa 12 Ugushyingo 2019 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bavuga ko iyi mirambo yafi ifite ibikomere ku gice cy’imitwe, bivuze ko bagiye bicwa mbere yo kurohwa muri iki kiyaga. Aba baturage bavuga ko hari n’undi murambo bari baherutse kubona muri iki kiyaga waratangiye kwangirika nyirawo ntiyamenyakana ndetse ntiwanarohorwa.

Bavuga ko baterwa ubwoba n’iyi miramo bakomeza kubona muri iki kiyaga ndetse na ba nyirayo ntibamenyekane. Ikindi kibatera impungenge ngo ni uko babibwira ubuyobozi ntibwirirwe buhagera ngo bukurikirane iki kibazo.

Muri Kanama 2014, Abarundi batuye mu Ntara ya Muyinga baroba mu Kiyaga cya Rweru bagaragaje ko babonye imirambo 40 ireremba mu kiyaga, nyuma Leta y’u Burundi irayishyinguza ariko iza gutangaza ko ari iyaturutse mu Rwanda. Ibi u Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ruvuga ko ntaho ruhuriye n’iyo mirambo.

Ni kenshi muri iki kiyaga gitandukanya u Rwanda n’u Burundi hakunze kubonekamo imirambo y’abantu bishwe, ikaboneka ku ruhande rw’u Burundi ariko rukayigarama ruvuga ko yaturutse mu Rwanda.

Ntabwo Rweru ari irimbi ry’u Rwanda

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yavuze ko amarimbi y’u Rwanda azwi, ko irya Rweru ritabamo.

Yagize ati “Amarimbi y’i Rwanda arazwi rwose, n’abo bantu babivuga muzababwire ko amarimbi y’u Rwanda azwi, aho dushyingura harazwi, ntabwo Rweru ari irimbi ry’u Rwanda rwose, nta mirambo y’Abanyarwanda ijyayo, kandi abo babivuga, iyo mirambo imwe iba iri mu biyaga indi iri mu bishanga by’iwabo, indi iri mu mazu iwabo, aho hava imirambo n’ahandi niho iri, igomba kuba ariho iva”.

Ibi Sezibera yabivuze asubiza abayobozi bo mu Burundi ubwo mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri imirambo icyenda yabonetse mu kiyaga cya Rweru ireremba. Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo butangaza ko yaturutse mu Rwanda inyujijwe mu mugezi w’Akageri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *