Abanyeshuri barenga 640 biga muri GS Umucyo Karengera mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bababazwa no kwiga inyigisho z’ikoranabuhanga mu magambo gusa kubera kubura konegisiyo( connection) ya internet,kikaba ngo ari ikibazo kimaze igihe kirekire kitabonerwa umuti,bagasaba abo bireba bose kugikemura kuko ngo kibagiraho ingaruka nyinshi zijyanye n’ireme ry’uburezi rijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro na Bwiza.com, aba banyeshuri bavuze ko bibabaje cyane kuba umwana yarangiza amashuri yisumbuye mu ishuri rifite mudasobwa zihagije ariko kubera kutagira konegisiyo ya internet bakiga ikoranabuhanga mu magambo gusa, ntibabe bashobora gushakisha ubundi bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga, bamwe bakarangiza bongera kwaka ababyeyi babo amafaranga yo kuryiga kandi bari kuba bararyize ku ishuri.
Bavuga ko hari n’ibishobora kubatsinda mu bizamini bya Leta kandi baba barabisomye kuri internet, cyane cyane ko n’ibitabo baba bafite ibyinshi biba ari ibya kera kandi bagomba gukurikiza integanyanyigisho nshya,aho bagombye kubikura ntibabibone kubera iri koranabuhanga risa n’irya ntaryo bifuza ko ikibazo nk’iki cyakemuka vuba ntibakomeze kudindira.
Nyirabahire Béatrice wiga mu mwaka wa 6 imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi yabwiye Bwiza.com ati’’ nkatwe dutuye mu bice by’icyaro twagombye kurangiza amashuri dufite ubumenyi bukenewe mu ikoranabuhanga,cyane cyane ko bitari bikwiye kurangiza ayisumbuye ngo wongere kwaka ababyeyi amafaranga yo kwiga mudasobwa neza.
Nk’ubu tugiye kurangiza nta bumenyi buhagije dufite mu ikoranabuhanga kandi mudasobwa zitabuze, ikibura twumva kitakagoye gukemuka ngo ducyure ubumenyi buzatugirira akamaro ,haba ku bazahita bakomeza kaminuza cyangwa abazagomba kwihangira imirimo.’’
Iki kibazo abana bakigejeje ku babyeyi babo mu nteko rusange yabo iherutse guterana, basaba ko cyakurikiranwa cyane n’ababyeyi,ubuyobozi bw’ishuri,akarere ,MINEDUC n’izindi nzego bireba kuko uburyo bigamo ikoranabuhanga babufata nko gupfunyikirwa amazi kandi bamara igihe kirekire mu ishuri ngo bahashake ubumenyi buzabafasha hanze yaryo igihe bazaba barirangije.
Ababyeyi na bo bagaragaje impungenge baterwa n’iki kibazo nk’uko Muhinde Salathiel ubahagarariye yabitangarije Bwiza.com,aho avuga ko aho isi igeze n’aho igana,umwana atagombye kurangiza ayisumbuye agihuzagurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati’’ gisanzwe kizwi kuko kimaze igihe kirekire cyane,nk’ababyeyi tukibaza impamvu kidakemuka kandi umuyoboro wa Fibre optique unyura hafi y’ishuri. None se umwana azarangiza kwiga nongere mutangire ayo kwiga mudasobwa nyakure he yaranize bingoye? Azaba atayizi neza se akore iki kandi ubumenyi bwose ari ho busigaye bushingiye? Azihangira uwuhe murimo se cyangwa azajya muri kaminuza ahurire he n’abize neza? Turasaba ko hakorwa ibishoboka byose bigakemuka abana bacu bakabona ubumenyi bukenewe na ho ibi ntabyo.’’
Umuyobozi w’iri shuri,Uwihanganye Samuel,avuga ko yakigejeje muri MINEDUC ndetse muri 2016 yanakiganiriye n’uwari Minisitiri wari ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze Jean Philbert Nsengimana akamwizeza kugikemura akagenda atabikoze, n’ubu akicyirukaho,n’uburemere bwacyo buzwi n’abarebwa n’uburezi bose.
Ati’’ kiraduhangayikishije cyane twese,cyane cyane ko hano hagiye no kuzura santere izajya ihugura abarezi mu masiyansi n’ikoranabuhanga ku rwego rw’akarere kose.
Bizakorwa bite nta konegisiyo ya internet ihari? Kuba abana batahana ubumenyi bucagase mu ikoranabuhanga ni ikibazo cyahangayikisha buri mubyeyi n’umurezi,kuba abarimu bagorwa n’ubushakashatsi bagombye gukora ngo bigishe ibigezweho na cyo ni ikibazo gikomeye cyane,ariko twabigejeje aho bigomba kugera hose,dutagereje ikizabikorwaho, abana n’ababyeyi babo kubibaza bafite ishingiro rwose.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel,avuga ko kitari muri iri shuri honyine kandi gihangayikishije n’ubuyobozi bw’aka karere, harebwa ibishoboka byose ngo muri iri shuri gikemuke kandi ngo birashoboka cyane, bakaba bagiye kugikurikirana no kugikorera ubuvugizi byihuse kigakemuka vuba, n’ahandi kiri uko ubushobozi buzagenda buboneka kikazajya gikemuka,kuko ngo kwaba ari ukwibeshya kuvuga ireme ry’uburezi ikoranabuhanga mu mashuri rikiri nkene.




