Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bavuga ko nubwo babona ko kwibumbira hamwe mu matsinda yo kwiteza imbere babitsa bakanagurizanya ari imwe mu nzira yagabanya ubukene bahoramo, ubumenyi buke mu micungire yayo ari kimwe mu bigikoma mu nkokora bamwe mu bayibumbiramo, bagasaba amahugurwa ahagije ku micungire yayo,kugira ngo umutungo bashyize hamwe utikubirwa n’abayobozi bayo.
Babibwiye Bwiza.com ubwo abagera kuri 27 bahagarariye abandi mu mirenge ya Cyato na Rangiro muri aka karere bahugurwaga n’umuryango Hope and Homes for Children usanzwe wita ku bana,aho bagaragaje ko ubukene n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana bikiranga bamwe mu bagatuye binaterwa no kutamenya gucunga duke babona,bakavuga ko igihe bakwigishwa neza imicungire y’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bagenda bakora hari aho bakwivana n’aho bakwigeza mu iterambere.
Ntirenganya Marceline utuye mu murenge wa Cyato asanga ikibasubiza inyuma ari ubumenyi buke,aho amafaranga bayahanahana ntaho babyanditse,amategeko abagenga na yo agasa n’ayo baba bitekerereje ubwabo, batazi kuzuza ibitabo by’itsinda ku buryo iyo bayobowe na ba Bihemu bashobora gufatira kuri ubu bumenyi buke bakabacuza n’ayo bamaze kugeraho kandi intego kwari ukwiteza imbere.
Ati’’ tumaze kumenya ko abishyize hamwe nta kibananira kandi ko hari amafaranga menshi apfa ubusa,benshi bayashora mu tubari mu mayoga,abandi bayangiza mu bundi buryo, hari n’abacyumva kubitsa amafaranga 100 atageraho ngo agwire, nyamara duhuguwe neza nk’uko aba babidukoreye uyu munsi, amafaranga yose agenda adupfira ubusa twayashyira hamwe tukabitsa,tukagurizanya,tugakora udushinga duciriritse tukiteza imbere,ariko ubutamenya buracyaheza benshi mu bukene bukabije kandi duke babona bagombaga kudushyira hamwe tukabateza imbere.’’
Avuga ko nyuma yo kubihugurirwa bagiye kwegera abandi baturage, bakabigisha ko umuntu atazigama ibyamusagutse ahubwo harimo no kwigomwa,ko n’igiceri cy’amafaranga 100 ushobora kubitsa buri cyumweru iyo ashyizwe hamwe agahabwa umwe agatangira acuruza utuntu tworoheje, agera kuri benshi akabagirira akamaro, nubwo abenshi baba batarize amashuri ahagije ngo babe bayacunga neza,ariko na byo kubihugurirwa hari byinshi byamara.
Umwe mu bakozi b’umurenge wa Rangiro Komezusenge Donatien,avuga ko nyuma yo kubona iki kibazo n’ingorane giteza mu micungire y’aya matsinda,cyane cyane ko aba yitezweho kuba amakoperative ngo arusheho kuzamura abaturage, bisuze Hope and Homes for Children ngo ibahugurire aba baturage bige neza imicungire inoze yayo babihugurire abandi, abashe koko kugira aho abakura n’aho abageza mu iterambere.
Avuga ko aho byakozwe neza muri uyu murenge abaturage bagenda biteza imbere, bagashyira abana babo mu mashuri,bakababonera ayo kwivuza n’ibibatunga mbere bitari kuborohera, bigatuma uyu murenge ubarirwa mu mirenge ikennye cyane muri aka karere abawutuye bagenda babuvamo, uko bagenda bacunga neza duke babona ibibazo by’ubukene bukabije bihagaragara bikazagenda bigabanuka.
Bideri Bilinda Sylvère uhagarariye Hope and Homes for Children Rwanda muri Rusizi na Nyamasheke avuga ko ubumenyi ari ryo banze ry’iterambere ry’abishyize hamwe mu matsinda nk’aya,ari yo mpamvu babashakiye abahanga muri ubu bumenyi ngo ihuzagurika ryabagaho muri uru rwego ricike.
Ati’’ twifuza ko bakwibumbira mu matsinda bagahuza ubushobozi buke babona bakagurizanya ushatse gukora agashinga gato agafashwa na bagenzi be bityo bityo, ariko ibibazo bagaragazaga ni byo turi gufatanya gukemura,ibyo gukora mu bwizerane gusa ntaho bandika bikavaho,bakagira aho bandika ibikorwa byose, bakamenya uko iterambere muri bo rizamuka, aho bafite ibibazo bakunganirwa, bizabafasha kwikura mu bukene,n’ayo matsinda agende aba amakoperative,abashaka kubahombya bajye bamenyekana bakomwe mu nkokora hakiri kare.’’
Umuyobozi w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel avuga ko aho aya matsinda akora neza yagiriye akamaro abaturage cyane karimo kubatoza gukora no kudasesagura ayo bakoreye,guhanga umurimo,gushyira hamwe n’ibindi, abataratera iyo ntambwe bakaba bigishwa na bo ngo bayitere,agashimira aba bose bafasha muri ibi bikorwa biganisha ku iterambere rirambye ry’abaturage bose.



