Mu kagari ka Nsanga umurenge wa Rugendabari niho aba baturage biyise amazina y’ibihazi, abanyogosi, ndetse n’abahebyi bangije umugezi n’umusozi urimo amabuye y’agaciro, aba baturage bavuga ko aba babikora ku manywa y’ihangu abaturage n’inzego z’ibanze guhera ku midugudu babireba ariko bagatinya kubahagarika.
Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa mata, inzego z’Akarere zitandukanye n’abaturage bo mu kgari ka Nsanga baramukiye mu muganda wo gusiba ibinogo aba baturage basize bangije. Bamwe muri aba baturage babwiye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko n’inzego z’umutekano ko abakora aya makosa badatinya inzego z’ibanze kubera ko bacukura ku manywa, noneho babona inzego z’umutekano zije bagahunga, ariko bakavuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo cy’abangiza ibidukikije kubera ko ari abana babo babarizwa mu mudugudu.

Kwigira Christophe wo mu kagari ka Nsanga, avuga ko aba baturage batangiye gucukura amabuye y’agaciro kuva kera kose, ariko ko wasangaga nta mbaraga nyinshi inzego z’ibanze zibishyizemo bigatuma abaturage basa n’aho barebera amakosa ari gukorwa bakicecekera. Yagize ati:«Tugiye gushyira mu mihigo kurwanya abacukura abangiza ibidukikije, kuko bitugiraho ingaruka mbi».
Superitendant Ntaganda Justin, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, avuga ko hari ibihano leta y’u Rwanda yashyizeho biri mu bitabo by’amategeko ahana y’u Rwanda, ku buryo aribyo bazajya bifashisha bahana abangije ibidukikije.
Uyu muyobozi kandi avuga ko nta tegeko rihana uwifuza gucukura amabuye y’agaciro kuko abanza kubisaba mbere yuko yangiza ibidukikije.
Uwamariya Béatrice, avuga ko habayeho uburangare bw’inzego z’ibanze kuko ababikora bacukura ku manywa, ariko akavuga ko hari abamaze guhanwa ndetse birukanywe no ku mirimo kubera ubu burangare, kandi akaba yizera ko ababasimbuye bazakurikiza amabwiriza bahawe. Ati:«Tugiye guhagurikira abantu bangiza ibidukikije cyane cyane twifashishije itegeko tuzabahana by’intangarugero»
Guhindura amazi ya nyabarongo urubogogo ni umwe mu mihigo Akarere kari kihaye, ariko iyo urebye abangiza imigezi itembera muri nyabarongo ushobora gushidikanya ko uyu muhigo utazeswa vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com,src:muhanga


