Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba bavuga ko muri iyi ntara hari ibibazo byinshi byugarije abaturage kandi bihuriweho n’uturere twose, kuba bidakemuka ngo bigaterwa n’uko bamwe mu bakabikemuye usanga barigize ba nyamwigendaho, birebera inyungu zabo bwite aho gushishikazwa n’inyungu rusange z’abaturage.
Ibi ni ibyavugiwe mu nama y’umunsi umwe yabaye tariki ya 7 Ukuboza 2019, Mu karere ka Karongi igahuza abanyamuryango FPR Inkotanyi bagera ku 146 bahagarariye abandi, aho bareberaga hamwe ibibazo bikomeye bibangamira imibereho myiza y’abatuye iyi ntara n’imikorere y’abafashamyumvire b’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’imidugudu n’utugari mu kumenya no kugaragaza ibi bibazo byose ngo bibashe gukemurirwa igihe. Aho basabwe ko habaho guhindura uburyo, bose bakareba mu cyerekezo kimwe cyo gukura umuturage habi akagera ku rwego rw’imibereho yishimiye.
Mu bibazo rusange bigaragara mu turere twose tw’iyi ntara nk’uko byagaragajwe na Vice chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba Ntaganira Josué Michel, ngo hari iby’abaturage baba mu nzu zigayitse zidafite aho ataniye na nyakatsi, amwe aba ashobora no kubagwaho umwanya uwo ari wo wose igihe hagwa imvura nyinshi , kandi muri iyi ntara imvura ikomeje kwangiza ibintu ku buryo bukabije, amazi meza adahagije n’ahari amavomero amw e akaba adakora akwiye gusanwa.

Hari kandi kuba abaturage benshi bakomeje kutishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, bamwe ngo bikaba byarabangamiye imibereho yabo aho kuyizamura, inkunga nyinshi zihabwa abaturage ariko imibereho yabo ntiyigire imbere na gato hakibazwa impamvu, ibyumba by’amashuri bikiri bike, ibiro by’utugari bidahagije cyangwa bitameze neza, ubwiyongere bw’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, amarondo adacungwa neza, itumanaho ritagera kuri bose cyane cyane abegereye ikiyaga cya kivu na pariki y’igihugu ya Nyungwe, n’ibindi.
Ati’’ kuri ibi hiyongeraho ikindi gikomeye cyane cyo kudakorera hamwe kw’abanyamuryango muri komite nyobozi z’imidugudu, abayobozi batabazwa ibyo baba bagombye gukorera abaturage ariko ntibabikore cyangwa bakabikora nabi, amakimbirane yo mu ngo akururwa n’ubuharike n’ubushoreke, abanyamuryango batitabira gahunda zimwe na zimwe zigamije imibereho myiza y’abaturage,imisozi iridukira abaturage bamwe bakanahasiga ubuzima kubera imiturire mibi, ruswa igenda igaragara, imihanda mibi idafasha ubuhahirane bw’abaturage, abaturage bimurwa bakazategereza ingurane bagaheba,I mirire mibi n’ibindi, abaturage bakaba badashobora gutera imbere igihe ibi byose bidakemutse.’’

Ngo si ibi bibazo byonyine bigoye abaturage kuko ngo na buri karere kagiye kagira umwihariko, aho nko muri Nyamasheke babangamiwe cyane n’inda zikomeje guterwa abangavu nk’uko byavuzwe na Chair person wa FPR Inkotanyi akaba n’umuyobozi wako Mukamasabo Appolonie, ngo bigaterwa n’uko ababyeyi b’abagore batacyita ku bana uko bikwiye, iki kimwe n’ibindi byihariye mu turere, abayobozi batwo bavuze ko bagiye guhangana na byo ubutaha bakazaza bagaragaza aho bageze babikemura.
Intumwa y’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR Inkotanyi muri iyi nama,Hon.Vincent Munyeshyaka, yagaragaje ko impamvu ibi byose bidakemuka ari uko bamwe mu bakabikemuye usanga barigize ba nyamwigendaho, birebera inyungu zabo bwite aho kureba ibibangamiye abaturage bashinzwe.
Ati’’ ni gute umwana w’umwangavu aterwa inda uwayimuteye akayoberana mu mudugu abanyamuryango muhari,ni nde uba adafite amakuru? Mubishatse iki kibazo nticyarangira burundu koko? Ni gute umuntu arwaza imirire mibi aturanye n’ufite inka,yaba iya girinka cyangwa n’indi,ko kera umubyeyi yabyaraga agahabwa amata kandi bitavuze ko yoroye? Ko iyi ntara ari yo igaragaramo umusaruro mwinshi kuki ari yo iza ku isonga mu mirire mibi y’abana? Ibi byose tutabaye ba nyamwigendaho byakemuka ni yo mpamvu twifuza imiyoborere mpinduramatwara ishyira imbere inyungu rusange z’umuturage,twese tukabigiramo uruhare rufatika,tukava mu magambo tukajya mu bikorwa.’’
Niyirera Mathilde, umugenzuzi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi muri iyi ntara, kimwe na bagenzi be, bavuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage ibi bibazo byose bigashakirwa umuti, kuba ba nyamwigendaho bigasezererwa buri wese agashyira imbere mugenzi we, kuko ngo ibibazo byose nta na kimwe cyananirana nta n’ikigomba abavuye ikantarange igihe cyose babyumva kimwe bagashyira hamwe mu kubikemura.



