Ruronona Jean Damascène umugore we avuga ko yakuwe iwe mu rugo n'abakozi ba RIB ku wa 28 Ugushyingo uyu mwaka, agiye kumureba bamubwira ko bamurekuye ariko ngo ntiyigeze agera mu rugo.

Rusizi: Abantu 4 bamaze kuburirwa irengero, imiryango yabo iravuga ko ihangayitse cyane

Sangiza iyi nkuru

Abaturage 4 bo mu mirenge ya Rwimbogo, Gihundwe na Kamembe mu karere ka Rusizi,imiryango yabo iravuga ko yababuze n’ubu yashakishije yahebye,ikaba itazi aho bari ko yagerageje kubimenyesha inzego z’ubuyobozi,iz’umutekano na RIB ,n’ubu RIB ikababwira ko igishakisha, ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko nta muturage wabwo buzi waburiwe irengero,iki kibazo abaturage bakavuga ko gikomeje kuba urujijo.

Mukandori Marthe w’imyaka 39, ni umugore wari utuye mu mudugudu wa Makambi,akagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo,wacuruzanyaga n’umugabo we Habimana Jacques muri santere y’ubucuruzi ya Makambi mu mudugudu wa Misave,akagari ka Rusayo mu murenge wa Gashonga,akaba ngo yaraburiwe irengero tariki 5 Ukuboza uyu mwaka.

Ruronona Jean Damascène  umugore we avuga ko yakuwe iwe mu rugo n'abakozi ba RIB ku wa 28 Ugushyingo uyu mwaka, agiye kumureba bamubwira ko bamurekuye ariko ngo ntiyigeze agera mu rugo.
Ruronona Jean Damascène umugore we avuga ko yakuwe iwe mu rugo n’abakozi ba RIB ku wa 28 Ugushyingo uyu mwaka, agiye kumureba bamubwira ko bamurekuye ariko ngo ntiyigeze agera mu rugo.

Aganira na Bwiza.com umugabo we Habimana Jacques yavuze ko uyu mugore we usanzwe ari muri Njyanama y’akagari ka Karenge bakaba bafitanye abana 5, yari yiriwe mu nama njyanama y’akagari nimugoroba aza kureba umugabo aho acururiza, saa mbiri n’igice z’ijoro barafunga ngo batahe ariko uyu Mukandori ajya gusezera kuri mugenzi we ucururiza mu wundi muryango na we warimo akinga n’umugabo we ngo batahe.

Ngo aba bagore bombi bamanutse gato imbere y’aho bacururiza baganira abagabo bo buri wese aba agiye ategereje ko umugore we amugeraho Habimana akaba yari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 16, ngo bigiye imbere gato bumva ari kuza banamuhamagaye ababwira ko agiye kubageraho bakomeza kugenda gahoro bamutegereje ariko ntiyigeze abageraho n’ubu barashakishije barahebye.

Biyakishema Rachel w'imyaka 41 y'amavuko yabuze ku wa 7 Ukuboza uyu mwaka.
Biyakishema Rachel w’imyaka 41 y’amavuko yabuze ku wa 7 Ukuboza uyu mwaka.

Ati’’ hari umuturanyi twahuye azamuka dutaha yatubwiye ko ngo yabonye abasore 3 bari bahagaze ku muhanda baramubwira ngo nasubireyo abahe ibicuruzwa,sinzi niba yarasubiye inyuma akajya kubibaha akaba ari bo bamutwaye, twabimenyesheje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge kuva muri iryo joro badufasha gushakisha, bucya tujya kuri RIB, Sitasiyo ya Gashonga,tujya no ku ya Kamembe mu mujyi wa Rusizi n’ubu twarahebye kandi nta muntu twari tuzi bagiranaga ikibazo n’umwe,dutegereje ko inzego z’umutekano zizatubwira ko hari icyo zabimenyeho,gusa turahangayitse bikomeye.’’

Uwa 2 waburiwe irengero ni undi mugore witwa Biyakishema Rachel w’imyaka 41 y’amavuko wakoreraga imirimo y’ubudozi no kwambika abageni mu mujyi wa Rusizi, yari ayimazemo imyaka 18 we yaburiwe irengero tariki 7 uku kwezi.

Umugabo we Ngabonziza Lazard na we avuga ko yari mu karere ka Rubavu aho asanzwe akorera imirimo ye bwite,ahamagarwa abwirwa ko uyu mugore we yaraye agiye ku kazi ntatahe, ngo akaba yari agiye gutaha saa moya z’umugoroba, umwe mu bo yari yaradodeye amubwira ko aje kureba imyenda ye akanamwishyura.

Mukandori Marthe w'imyaka 39 y'amavuko yabuze tariki 5 Ukuboza mu ma saa mbiri n'igice z'ijoro.
Mukandori Marthe w’imyaka 39 y’amavuko yabuze tariki 5 Ukuboza mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro.

Ngo yaraje asanga abo bakoranaga bamaze kugenda ari we usigaye wenyine n’imvura igwa amwishyura amafaranga 3000 yari amurimo undi amuha imyenda yari yamudodeye,uyu mugore ngo witwa Nyiramukeshimana Sophie utuye I Ntendezi mu karere ka Nyamasheke agakora mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha muri Rusizi, ngo abo bari bazanye mu modoka bayitwayemo n’uyu Biyakishema Rachel bamugejeje ahitwa ku Cyapa mu mujyi wa Rusizi bamukuramo bakomezanya na Nyiramukeshimana aho bagombaga kumugeza muri gare ya Rusizi agatega ijya iwe I Ntendezi.

Uyu Biyakishema kuva akiva muri iyo modoka ngo nta wongeye kumuca iryera. Ntibazi niba yaragiye kugama, ntibazi niba hari abamutwaye, n’ubu ngo biracyari urujijo ku mugabo we ,abana babo 3 ,abaturanyi n’abandi bo mu muryango.

Ngabonziza ati’’ ntaho tutashakirije,twandikiye umurenge,inzego z’umutekano na RIB n’ubu nta gisubizo kindi tubona, twararize turihanagura kandi umugore wanjye nta kibazo tuzi yagiranaga n’uwo ari we wese mu kazi ke.’’

Aba bombi bavuga ko abagore babo bakimara kubura bahamagaraga telefoni zigacamo ariko ntizitabwe kugeza igihe no gucamo byangiye.

Uwa 3 ni Ruronona Jean Damascene w’imyaka 68, wari utuye mu mudugudu wa Mulindi,akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe. Umugore we Mujawabera Joealla avuga ko tariki ya 28 Ukwakira saa kenda z’amanywa ari bwo abakozi ba RIB bamusanze iwe ngo baramusaka, bamujyanana na telefoni ze na mudasobwa umukobwa we wiga muri kaminuza yifashishaga mu kwiga bamujyana kuri RIB,Sitasiyo ya Kamembe.

Tuyizere Christophe uri mu kigero cy'myaka 55 y'amavuko yabuze ku wa 6 Ukuboza uyu mwaka
Tuyizere Christophe uri mu kigero cy’myaka 55 y’amavuko yabuze ku wa 6 Ukuboza uyu mwaka

Ngo bwakeye uyu mugore we n’umukobwa we bajya kumureba, Umwe mu bakozi ba RIB ababwira ko hari ibyo bakimubaza ngo bazagaruke tariki 8 Ugushyingo kumureba. Ngo iyo tariki igeze kuko n’uwo mwana yashakaga mudasobwa ye ngo imufashe mu masomo, basubiyeyo batungurwa no kubwirwa ko umuntu wabo iriya tariki bamutwaragaho ya 28 Ugushyingo bamubajije ibyo bari bamukeneyeho bahita bamurekura arataha n’iyo mudasobwa na telefoni ze, nyamara uwo munsi bavuga ko bamurekuriyeho ngo ntiyageze mu rugo.

Mujawabera ati’’ twabuze aho tubariza kuko niba RIB itubwira ko uwo munsi yahise imurekura agataha,akaba atarageze mu rugo turibaza hagati aho aho yagiye. Icyo batubwira ngo ni ukudufasha gushakisha gusa ariko ngo ntawe bafite natwe turibaza aho ari bikatuyobera ntituzi n’ahandi twabaza kandi nta kibazo tuzi yari afite mu nzego z’ubuyobozi yiberaga hano mu rugo kuko ari no mu kiruhuko cy’izabukuru.’’

Uwa 4 ni Tuyigire Christophe utuye mu mudugudu wa Bisanganiro,akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe,akaba ngo ari mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko,yacururizaga mu mujyi wa Rusizi.
Umuturanyi weButera Zacharie,yabwiye Bwiza.com ko yabuze tariki 6 Ukuboza yagiye gucuruza ngo amaze gucuruza saa kumi z’umugoroba umwe mu baturanyi be bajya gusangira agacupa hafi y’isoko rya Kamembe, bugorobye ngo bajyana mu imurikagurisha ryarimo riba mu mujyi wa Rusizi, bagiye kugerayo ngo bahura n’abagabo 3 babaka amarangamuntu, iya Tuyigire barayitwara uwo wundi iye barayimusubiza, Tuyigire ngo bahita bamushyira mu modoka y’umweru y’ibirahure byijimye bahita batsa baragenda mugenzi we atanarebye plaque zayo.

Ati’’ kuva ubwo ntituzi uwamutwaye niba ari ubuyobozi,niba ari abanzi b’igihugu,ariko twibwira ko ubuyobozi n’uwo bukekaho amakosa butamutwara gutyo,bwamujyana neza n’abandi bakamenya irengero rye,kandi uyu nta kibazo cye tuzi rwose cyatuma ajyynwa kuriya n’inzego z’umutekano zibaye ari na zo.’’

Ngabonziza Lazard avuga ko yandikiye ubuyobozi bw'umurenge n'inzego z'umutekano azimenyesha iby'ibura ry'umugore we Biyakishema Rachel n'ubu aracyategereje igisubizo
Ngabonziza Lazard avuga ko yandikiye ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano azimenyesha iby’ibura ry’umugore we Biyakishema Rachel n’ubu aracyategereje igisubizo

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com uhakorera ko nta muturage wabwo n’umwe buzi waburiwe irengero,ko bakorana n’inzego zose mu karere zirimo n’iz’umutekano icyo kibazo ataracyumva.
Ati’’ nta kintu mbiziho ni wowe wa mbere mbyumvanye. None se niba ba nyiri abantu batarabimbwiye nabimenya nte? Batabitubwiye nk’ubuyobozi ntabyo twamenya rwose. Ikindi,tugira uburyo bwo guhanahana amakuru n’inzego zegereye abaturage ku mirenge n’utugari,uretse n’uwabuze n’uwituye hasi yasinze,bamugonze cyangwa atsitaye turabimenya. Ibyo rero kugeza ubu ni wowe mbyumvanye,ntawe nzi wabuze mu karere kacu,ta n’icyo twigeze twumva,yaba umuturage ku giti cye,bwaba n’ubundi buryo twabimenyamo ntabyo turamenya,tubimenye ni iperereza ryakorwa n’inzego zibishinzwe nta kindi.’’

Bwiza.com yagerageje guhamagara umuvugizi wa RIB inshuro 4 zose ntibyakunda, imuha n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza ngo imubaze kuri ibi bibazo.

Abaturage bo baravuga ko ubuyobozi bukwiye kubakura mu rujijo bukabasobanurira ibi bintu kuko ngo bikomeje bitya batajya batandukanya utwawe n’inzego z’umutekano hari ibyo abazwa cyangwa utwawe n’abagizi ba nabi,cyane cyane ko na bo ngo bashobora kubikora abaturage ntibasobanukirwe.

Habimana Jacques asobanurira Bwiza.com iby'ibura ry'umugore we Mukandori Marthe
Habimana Jacques asobanurira Bwiza.com iby’ibura ry’umugore we Mukandori Marthe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *