Amakuru aturuka mu mudugudu wa Muyebe , akagari ka Murwa mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi aravuga urupfu rw’abana 3 bo mu muryango umwe bapfuye bagwiriwe n’umusozi waridutse uhitana inzu bari baryamanyemo n’ababyeyi babo n’akandi kana kamwe k’imyaka 2 kabashije kurokokana n’ababyeyi , ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko buremerewe cyane n’ibibazo biterwa n’imvura nyinshi isenyera abaturage ikanabasiga iheruheru ku buryo bashobora kugerwaho n’inzara ikomeye hatagize igikorwa cyihutirwa.
Abana bishwe n’uyu musozi nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na perezida w’inama njyanama y’uyu murenge Munyemana Naason ni Bizimana Emmanuel w’imyaka 8 y’amavuko, Niyogisubizo Tania w’imyaka 6 na Niyogushimwa Nadia w’imyaka 3 bose b’uwitwa Bizumuremyi Jean Bosco w’imyaka 32, imvura yawurituye nk’uko akomeza abivuga ikaba yarakunkumukanye n’ibindi bitaka byinshi cyane byarengeye imyaka y’abaturage n’inzira zari zisanzwe ari nyabagendwa zikangirika cyane, imiryango 4 na yo amazu yayo asigarira ku mabati gusa, uyu inzu ye yarengewe n’umusozi ukanamuhitanira abana, kimwe n’iyi miryango yindi bakaba bacumbikiwe kuri santere y’ubucuruzi yo hafi aho.
Ati’’ yari imvura twakwita injyanamuntu yaguye mu ijoro ryose ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 22 uku kwezi, uyu musozi uriduka mu rukerera rwo ku cyumweru uzimangatanya inzu yose ku buryo utamenya ko yanahigeze,n’abarokokeyemo ni ibitangaza kandi nta wari witeze ko byagenda gutyo kuko ubusanzwe atari ahantu h’amanegeka, imyaka y’abaturage yararengewe yose ku buryo na yo utamenya ko yahigeze, andi mazu 4 y’abaturanyi be asigarira ku mabati gusa,imiryango duhita tuyicumbikishiriza kuri santere y’ubucuruzi ibegereye ariko inzara yo turayikanga rwose igihe hatagira igikorerwa abaturage cyihuse.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko bagiye kureba uko bafasha byihuse umuryango wagize ibyo byago, imvura imaze iminsi igwa muri aka karere ikaba ngo yarabaye mbi cyane aho yasize iheruheru imiryango irenga 500 amazu yayo yangiritse bidasubirwaho ikaba icumbikiwe n’abaturanyi,akarere n’abafatanyabikorwa bako bari gushakisha icyayitunga, hegitari nyinshi z’imyaka zarangiritse abahinzi bakaba batizeye kugira icyo baramura.
Ati’’ inzara yo ntitwabeshya ngo ntibayikanga rwose kuko ni ibintu bigaragarira buri wese ubibonye, tukaba turiho tuvugana n’abafatanyabikorwa bacu ngo turebe uko twabonera ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze abahuye n’ako kaga, abo tubona batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga twagiye tuhabakura, n’aha Bweyeye umuryango wari ufite icyo kibazo twari twarawimuye, tugasaba abaturage kugira umutima mwiza wo gutabarana igihe natwe tugishakisha uko aba bose babaho.’’
Ati’’ inzara yo ntitwabeshya ngo ntibayikanga rwose kuko ni ibintu bigaragarira buri wese ubibonye, tukaba turiho tuvugana n’abafatanyabikorwa bacu ngo turebe uko twabonera ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze abahuye n’ako kaga, abo tubona batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga twagiye tuhabakura, n’aha Bweyeye umuryango wari ufite icyo kibazo twari twarawimuye, tugasaba abaturage kugira umutima mwiza wo gutabarana igihe natwe tugishakisha uko aba bose babaho.’’
Abo bana bose bahise bashyingurwa,bikaba bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke na ho umusozi waridukiye abantu 11 bari mu nzu imwe bugamye imvura nyinshi cyane yari irimo igwa abagera kuri 4 bahasiga ubuzima, aha muri Rusizi imyaka y’abaturage irengerwa ikaba ngo isanga nta kintu benshi bagiraga mu nzu zabo cyo kurya n’ibiciro by’ibiribwa bihanitse bigatera benshi mu baturage kuvuga ko nta kabuza inzara izabageramo Leta nitagira icyo ibakorera cyo kubagoboka cyihuse.




