Mbarubukeye Amiel w’imyaka 65, utuye mu mudugudu wa Muhavu, akagari ka Mubuga,mu murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke avuga ko nta kimushimisha nko kubona Nyirahagabimana Adelphine yarokoye muri jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 3, bakongera guhura hashize imyaka 25.
Mbarubukeye yabivugiye mu murenge wa Gihombo, paruwasi ya Mubuga mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inyubako izifashishwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, hakorwa n’igikorwa cy’ishyirahamwe ryiswe ’inshuti nyanshuti’ cyatangijwe na Musenyeri Kayinamura Samuel ,umwepisikopi w’iri torero na we warokokeye kuri uyu musozi.
Aganira na Bwiza.com ku buryo yarokoye uyu Nyirahagabimana Adelphine, Mbarubukeye wasengeraga mu itorero ADEPR icyo gihe n’ubu ngo akihasengera, ngo interahamwe zari zimaze kumenagura amato yose yagombaga kwambutsa abatutsi bicirwaga mu cyahoze ari komini Rwamatamu abajyana muri Kongo, zifite n’imbwa zihigisha abihishe mu mashyamba zahize ko ntawe uzazicika, ngo zamutegetse we na bagenzi be 2 guhamba abo zishe kuko ngo nta kindi bamaze bakwanga bakicwa.
Ngo bagiye mu ishyamba kureba abo baturanyi babo bishwe ngo nibura babashyingure basanga ako kana kakubiswe ikintu mu gikanu cyahengamye kanakomerekejwe bakajishuye mu mugongo wa nyirakuru baramwica,nyina bamwicanye na karumuna kako kari kataruzuza n’umwaka,akandi na ko bazi ko bakishe ariko asanga kakirimo akuka akorosa ibikori yihangangiriza abo bari kumwe kutabivuga, mu masaha y’umugoroba mu mvura nyinshi araza agakuramo agashyira mu ikote aragacyura,bagashyuhiriza amazi barakodora batangira kugaha ibiryo n’imiti kugeza kagaruye ubuzima.
Anavuga ko kuko se ukabyara Jenoside yatangiye yagiye muri Kongo akanagumayo,hakozwe ibishoboka byose gashyikirizwa se banagarukanye Jenoside irangiye, kagakura kakiga kakavamo inkumi nziza iharanira kwiyukaba no kudaheranwa n’ibyo byose,ubu akaba ari umugore w’abana 2 ku myaka 28.
Ati’’ ndashima Imana ko yakuze akavamo umugore wiyubatse,ngashimira umuryango wanjye wamumfashije kuko,kubera ko nari mfite akandi kana bari mu kigero kimwe,iyo umukobwa wanjye mukuru yagahekaga kakarira bagira ngo ni ako kanjye, nkamarana amezi 3 kugeza kageze kuri se kakabaho kagahinduka uku bose bamubona, n’iriya nka yagabiwe akaba ahise ayingabira, nyishimiye, mpa n’ubutumwa abakiri bato bwo kurangwa n’umutima w’urukundo,kuko hari n’abandi bana 2 bava inda imwe narokoye iwabo na bo babishe,ubu ni abayobozi bakomeye i Kigali na bo iyo bagarutse kunsura numva ko ineza nk’iriya idahera bikanshimisha cyane.’’
Nyirahagabimana Adelphine avuga ko kumva uburyo yarokotse byamukundishije cyane umuryango wa Mbarubukeye wamurokoye, awufata nk’uwe bwite,agashima n’iyi gahunda y’inshuti nyanshuti yatumye abarokotse babasha kugabirana n’ababarokoye,iki ngo kikaba ari igihango gikomeye cyane.
Ati’’ iyo tugira abakirisitu b’umutima mwiza nk’uyu mubyeyi batari abo ku izina gusa n’ababyeyi n’abavandimwe bacu baba barabayeho ariko ntibyashobotse. Uyu mubyeyi wandokoye ndamushimye cyane kandi azahora ari umubyeyi wanjye ibihe byose.’’
Mu izina ry’umuryango ibuka muri aka karere, Nzasabayesu Enock yashimye ibi bikorwa,avuga ko guhurizwa hamwe kw’abarokotse n’ababarokoye bikorerwa muri iri torero ari ingenzi cyane bikwiye kugera n’ahandi kuko byibutsa byinshi mu mateka nk’ariya yaranze u Rwanda.
Musenyeri Kayinamura Samuel ,yavuze ko uretse inshuti nyanshuti, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge hari n’irindi shyirahamwe ryitwa ‘abunze ubumwe’ rigizwe n’abakoze Jenoside n’abo bahemukiye na ryo rikora ibikorwa byo kongera kubaka igihugu, kuba itorero rigabira inka uwarokotse agahita ayigabira uwamurokoye bakaziturana byashimangiye igihango gikomeye bafitanye, bikazakomereza n’ahandi mu gihugu muri iri torero nk’uko babyiyemeje.
Ishyirahamwe’ inshuti nyashuti ‘rigizwe n’abanyamuryango 46 n’abandi bakiza,kuba iri torero rinahujuje inyubako y’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge yuzuye itwaye arenga 30.000.000,umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gihombo,Harindintwari Jean Paul akavuga ko ari igikorwa gikomeye gishimangira intambwe idasubira inyuma y’ubumwe n’ubwiyunge muri uyu murenge.




