Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 6 Mutarama , saa sita z’amanywa ni bwo inkuru y’iyicwa rya Mukakaberuka Vestine w’imyaka 45 , yashyinguwe mu gahinda kenshi. Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yasakaye mu baturage b’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, ubwo umurambo we wasangwaga mu ishyamba ry’inturusi ry’umuturage riri munsi y’umuhanda wa kaburimbo hafi ya kaminuza y’uRwanda ishami rya Rusizi,abamwishe n’ubu bakaba bagishakishwa. Abaturage bakaba basaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kugira icyo zikora mu maguru mashya.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umugabo we Kayiranga Xavier w’imyaka 60, ngo uyu Mukakaberuka yavuye mu rugo aho batuye mu mudugudu wa Nyagatare, akagari ka Shagasha, mu murenge wa Gihundwe saa kumi n’imwe z’umugoroba agiye gusura ababyeyi be batuye mu mudugudu wa Kanoga muri aka kagari ahari urugendo rw’iminota 30, anyura mu kayira bari basanzwe banyuramo kari mu ishyamba ryegereye umuhanda wa kaburimbo hafi ya kaminuza y’uRwanda ishami rya Rusizi, ngo ageze hagati muri iryo shyamba hafi y’aho bakuye abaturage bari bahatuye bakabimurira mu mudugudu w’imiturire wa Shagasha,ahahurira n’abagizi ba nabi barahamwicira.

Avuga ko yabonye ataje agira ngo yaraye iwabo, ku wa mbere saa sita z’amanywa asanganizwa inkuru mbi n’abahingaga hafi y’iryo shyamba bari babonye umurambo we, ko yishwe.
Basanze abo bagizi ba nabi bamunigishije igitambaro banakimuzirikishije amaboko banakimupfukishije umunwa n’amazuru, bamwambuye igitenge yari yambaye, igice cyo hasi yambaye ubusa, imyenda bamwambuye bayirambitse irihande rwe, ibiribwa yari ashyiriye ababyeyi be na byo biri iruhande rwe, amafaranga 10.000 yari yitwaje na telefoni igendanwa babitwaye, ikibabaje kikaba ari uko aka gace bamwiciyemo yari asigaje iminota mike cyane akambuka ahita agera iwabo.
Ati’’ ndasaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umugore wanjye hakamenyekana abamwishe n’umutekano ukarushaho gukazwa kuko twari dusanzwe twikorera imirimo y’ubuhinzi, ubworozi no gushaka ubundi buryo bw’imibereho, nta muntu bagiranaga ikibazo, byaduteye ihungabana rikomeye cyane.’’

Uru rupfu nk’uko abahaturiye n’abanyeshuri ba kaminuza y’uRwanda ishami rya Rusizi babivuga ngo rwabateye ubwoba bwinshi cyane kuko iki ari igice cy’amashyamba menshi, ay’abaturage n’aya Leta, hakaba hasanzwe abagizi ba nabi bambura abanyeshuri ba kaminuza n’abandi baturage amatelefoni, mudasobwa n’ibindi,bakayabamburira mu muhanda wa kaburimbo kubera ko nta muturage n’umwe utuye hafi aho, bakavuga ko igihe cyose ayo mashyamba agihari n’abandi bazahicirwa, bigatera impungenge cyane n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza.
Kwizera Geovanie Fidèle, umuyobozi wayo ati’’ ni byo koko uretse no kuhicira uriya mubyeyi hariya n’abanyeshuri n’abakozi bacu bagiye bahamburirwa telefoni zigendanwa na za mudasobwa kenshi, n’abaturage bakahamburirwa cyane, bigaterwa n’uko ari igice cy’amashyamba gusa, nta matara yo kumihanda ahari, nta rindi cumbi riba aha muri kaminuza bisaba ko abanyeshuri n’abakozi baryambuka bajya mu mujyi kurarayo, n’abanyeshuri bacumbitse hano bagomba kuryambuka bajya guhaha mu mujyi kuko aha nta kindi wahahahira, abazamu dufite barindisha ibibando kandi inzego zicunga umutekano ntizikunda kuhagera.

Dusanga natwe twatekana ari uko aya mashyamba ahavuye hakubakwa,hagashyirwa amatara yo kumuhanda nubwo byo akarere katwijeje ko kagiye kubikora, bitabaye ibyo natwe muri kaminuza ibibazo by’umutekano wa hano n’ingendo zihenze tuzabihorana.’’
Abahafite amashyamba bavuga ko bamaze imyaka 3 batakambira akarere ngo kahagire ah’imiturire bayahakure hubakwe batekane bareke guhora bikanga ariko ngo akarere karabagoye cyane, ubwo ngo hatangiye noneho kwicirwa n’abantu bikaba bibahangayikishije cyane, umuyobozi w’aka kagari Batsure M.Chantal we akavuga ko nubwo amashyamba akuze yasarurwa andi abaturage bakayakorera,inzego z’umutekano zikahahoza ijisho ubu bugizi bwa nabi buhabera bwahagarara.
Kuri iki kibazo ariko,mu kiganiro Bwiza.com, umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem, yabaye nk’ubakurira inzira ku murima, ko amashyamba ahari kuyakuraho hakubakwa bifite inzira binyuramo zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi, amacumbi y’abanyeshuri na yo ngo kaminuza yubatswe batayateganije bakaba batarabona na rwiyemezamirimo wayubaka hafi ya kaminuza ngo abanyeshuri bareke gukora ingendo za buri munsi za nijoro,bamburwa banafite ubwoba bwo kwicwa, amatara yo kumuhanda yo yemera ko azashyirwaho bidatinze, asaba abahaturiye kimwe n’aba banyeshuri kuba aba mbere mu kwicungira umutekano, iby’abishe nyakwigendera na byo ngo abaturage bakaba bategereza ibizava mu iperereza.
Nyakwigendera asize abana 4,umukuru afite imyaka 9, umuto afite itatu.

6 Responses
Rusizi: Wa mugore wishwe n’abagizi ba nabi yashyinguwe mu marira, inzego z’umutekano zihabwa umukoro
Ariko jye ntabwo njya nemeranya n’abayobozi bavuga amagambo adafite icyo amariye abaturage! Iyo habaye ikibazo aho kugishakira umuti urambye, ngo abaturage bagomba kwicungira umutekano, none se ubu uyu mubyeyi wabuze ubuzima uramunenga ko aticungiye umutekano? Kwicungira umutekano simbyanze, ariko kandi ubuyobozi icyo buberaho ni ukurinda abaturage b’igihugu cyabo, nicyo muhemberwa nyakubahwa meyor, bitabaye ibyo nta gisirikare, nta Police, nta Dasso twaba dukeneye buri wese yajya yicungira umutekano. Imisoro ntitwakabaye tuyitanga kuko ntacyo yaba ijya gukoreshwa, rwose mbisubiremo izo mvugo zanyu ndazirambiwe. Niba mudashoboye kurinda abaturage ntacyo mumaze.

Ntabwo nimeranya n’uvuga ko ikibazo ari Ishyamba. Nibahashyire Irondo kuko n’ishyamba rirakenewe kdi abafashwe bajye bahanwa by’intangarugero.

AKAJAGALI KALI MUBUTAKA NTIWAKUMVA NAHO ABANTU BAFITE IBYANGOMBWA BYANDITSE HO UBUTAKA BWO GUTURAMO BANASORERA USANGA KUGISHUSHANYO HANDITSE HO AMASHYAMBA USOMYE USANGA NAHO KAMINUZA YU BATSE CYANDITSE HO KO ALI AMASHYAMBA