Ibigega bamaze imyaka 8 bahawe ngo byarumye kuko biherukamo amazi umunsi bayabaha ntiyarengeje ukwezi agihari.

Nyabitekeri: Abaturage babajwe no kugera muri 2020 bakinywa amazi mabi y’ikivu n’ibishanga

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akagari ka Ntango mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke , bavuga ko bibabaje cyane kuba bageze muri 2020 banywa amazi mabi y’ikivu n’ibishanga mu gihe ngo bari bijejwe n’ubuyobozi ko bagiye kubona amazi meza, bakubakirwa n’ibigega byayo muri 2012, hakaba hagiye gushira imyaka 8 ibyo bigega babirebesha amaso gusa, byangirikira ubusa.

Umubabaro w’aba baturage si uwa none kuko imyaka yose bahatuye ngo batazi uko kumara icyumweru unywa amazi meza bisa, aho ngo binywera ,boga,bameshesha bakanakoresha icyo ngo abandi bita isuku bo bavuga ko idashoboka uko babyifuza bagikoresha amazi bakoresha ubu, iyo batagiye mu bishanga na byo bike cyane kuko uyu murenge ngo ari wo ufite amasoko y’amazi make cyane ugereranije n’indi isigaye y’aka karere, ngo bashoka ay’ikivu usanga bavoma iruhande hari abarimo kogerezamo inka n’ingurube abandi bameseramo n’abana bogeramo,ngo bikabatera indwara z’urudaca ziterwa n’umwanda ziganje cyane muri aka gace.

Ibigega bamaze imyaka 8 bahawe ngo byarumye kuko biherukamo amazi umunsi bayabaha ntiyarengeje ukwezi agihari.
Ibigega bamaze imyaka 8 bahawe ngo byarumye kuko biherukamo amazi umunsi bayabaha ntiyarengeje ukwezi agihari.

Baganira na Bwiza.com,bamwe muri bo bavuze ko kutagira amazi meza ari ubuzima bubi cyane babamo kuko ngo n’ingaruka zihaturuka ari nyinshi cyane,aho bemeza ko nta mwaka ushobora gushira hatagize umwana urohama mu kivu yagiye kuvoma,ndetse ngo hari n’umwaka,cyane cyane mu bihe by’impeshyi harohama abarenga 5, hakaba n’ikerererwa mu mashuri ry’abana rikabije kuko mbere yo kujya kwiga babanza kujya ku kivu kuvoma mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, kuba n’ibigo by’amashuri nta mazi bifite, ba bana bagera ku mashuri bakaza no kugira amasaha batumwa n’ibigo by’amashuri nanone mu kivu no mu bishanga kuzana ayo gukoresha isuku.

Mukandayisabye Ruth utuye mu mudugudu wa Buhinga, ati’’ aya mazi y’ikivu adutera ingaruka zikomeye cyane z’ubuzima,kuko kuba ntan’ibicanwa tugira ngo tuyateke tuyanywa adatetse,yanduye cyane,wayoga aho gucya ukeruruka,imyenda ameshe tuba tuyangiza aho kuyikorera isuku, kuyakoresha mu nzu ngo urakoropa na bwo ni nko guta igihe. None se isuku abayobozi badukangurira yaboneka ite dukoresha amazi mabi?’’

Bamwe mu batuye uyu murenge bavuga ko hari abagira neza bagerageza kubaha Filtres ziyayungurura ariko na zo ngo ntacyo zitanga kuko zihabwa bake cyane.
Bamwe mu batuye uyu murenge bavuga ko hari abagira neza bagerageza kubaha Filtres ziyayungurura ariko na zo ngo ntacyo zitanga kuko zihabwa bake cyane.

Bavuga ko ibigega na za robine babihawe bizezwa ko batazongera kubura amazi,ariko ngo bavomye ukwezi kumwe gusa bihita birangira imyaka 8 irashize,ngo kereka hamwe na hamwe robine ishobora kuzamo amazi nka rimwe mu mwaka, umuyobozi mukuru ugize ngo arahagera na bwo rimwe na rimwe kuko ngo ntabahagera bavuga ko ari kure n’imihanda mibi ituma cyane cyane mu mvura batajyayo,ngo babona izo robine bakagira ngo zirimo amazi kandi zarumye kera,abana babo bakura imburagihe kubera kwikorera utujerikani bakiri bato abandi bakarohama bagiye kuvoma ntibagaruke.

Mukamazimpaka Xaverine ati’’ n’ubu tuvugana umwana wanjye w’imyaka 7 wiga mu wa mbere mu ishuri ribanza rya Bucumba mvuye kumureba ku kivu bampuruje ko yarohamye yajyanye kuvoma n’utundi twana,ngo ni umubyeyi uhise ahagera aramurohora. Ntihashobora gushira umwaka iki kivu kitadutwariye abana ngo bagiye kuvoma kuko no mu kwa gatanu 2019 cyarohamiyemo umwana wigaga hano mu ishuri ribanza rya Bucumba mu wa 5 arapfa yagiye kuvoma,undi we bamujyana mu bitaro bya Bushenge baramupomba amazi amushiramo na we yari agiye gupfa. Tuzakomeza gupfusha abana bacu bajya kuvoma ku kivu kugeza ryari, baduhaye amazi meza ko baza hano bakatubwira amagambo meza ko bagiye kuyaduha tugategereza tugaheba?’’

Aya mazi y'ikivu bamwe baba bayavoma abandi bayakoreramo imirimo inyuranye iyatoba irimo no kogerezamo inka,bakayanywa atanatetse.
Aya mazi y’ikivu bamwe baba bayavoma abandi bayakoreramo imirimo inyuranye iyatoba irimo no kogerezamo inka,bakayanywa atanatetse.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel,avuga ko koko ari ikibazo gikomeye cyane kandi kiri n’ahandi muri uyu murenge, ariko ngo hari umuyoboro Nyagatare-Nyamirundi ugiye gutangira gukorwa kugira ngo wongere amazi yari yatangiye kuhaza y’umuyoboro Gisakura-Nyamirundi, hakaba n’isoko ya Muyange n’iya Basha zigiye gukorerwa inyigo kugira ngo na zo zihutishwe amazi ajye mu kigega kimwe,ahantu hamwe abashe gusaranganywa abaturage.

Ikindi ngo ni uko hari andi aturuka mu muyoboro w’ahitwa kuri Litiro n’uwa Gisakura-Nyamirundi anyura mu mirenge wa Shangi na Bushenge, bumvikanye na ba Gitifu bayo,uwa Nyabitekeri ndetse n’umushinga PAAKKAM ushinzwe iby’amazi meza mu bice by’icyaro,kugira uburyo bunoze bwo kuyasaranganya ngo n’aha ahagere.

Hamwe ngo baherutse bahabwa robine ngo nta mazi yigeze ageramo na n'ubu.
Hamwe ngo baherutse bahabwa robine ngo nta mazi yigeze ageramo na n’ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *