Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2020, hari amakuru yo kuri Radio/TV10 yavugaga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gukora inama, ifite ingingo irimo no kureba impamvu Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Ubutwari, nibiba ngombwa ihanwe.
Mu Rwanda, haba amarushanwa atatu akomeye, abiri muri yo; Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’Igikombe cy’Ubutwari (Intwari) ahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere, ndetse n’icy’Amahoro (icy’igihugu) ryitabirwa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Intego z’irushanwa ry’Ubutwari rirangira tariki ya 1 Gashyantare, ni ugushimira intwari zitakiriho n’iziriho zitangiye igihugu. Bashingiye kuri iyi mpamvu, bamwe mu bayobozi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru banenze iyi kipe n’ubuyobozi bwayo, ku bwo kwikura mu irushanwa rivuze byinshi mu mateka y’igihugu. Ntabwo bigeze bumva neza impamvu Rayon Sports yatanze hasigaye amasaha angana umunsi ngo irushanwa ritangire, aho byabaye ngombwa ko Kiyovu Sports ari yo iyisimbura. Kiyovu Sports yavuze ko n’ubwo yahawe ubutumire habura amasaha make ngo irushanwa ritangire ndetse n’abakinnyi bari bahawe ikiruhuko [bari mu mpande zitandukanye], byasabye ko ubuyobozi bubahamagara, bubasaba kwitabira irushanwa, na bo barabikunda kuko ngo bahaye agaciro ubusobanuro bw’irushanwa, kurusha ibindi byose. Rayon Sports yafashwe nk’iyigometse, bihurirana n’ubutumwa bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bukangurira abakunzi ba Rayon Sports kwitabira ku bwinshi umukino wa gicuti wari kuyihuza na AS Kigali tariki ya 2 Gashyantare 2020, ngo bagaragaze ko wo witabiriwe n’abafana benshi kurusha abitabiriye irushanwa ry’Ubutwari. Byabanje kuvugwa ko ubu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, gusa nyuma yaho bwaje kubihakana, bwamagana umuntu wabusakaje. Birashoboka ko ubu butumwa bwatanzwe n’umukunzi w’iyi kipe wari ushyigikiye ko ikipe yivanye muri iri rushanwa cyangwa ku rundi ruhande, akaba ari umuntu washakaga guharabika ikipe, ashaka kuzana umwuka mubi hagati yayo na FERWAFA ndetse n’umuryango nyarwanda. Rayon Sports na bamwe mu bakunzi bayo Impamvu iyi kipe yagaragaje yatumye yivana muri iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona, umwaka w’imikino wa 2018/2019, ni uko yasabye FERWAFA gukinisha n’abakinnyi badafite ibyangombwa byo gukina muri shampiyona, na yo ikabyanga. Iyi ni impamvu bamwe bavuga igaragaza ko iri rushanwa ryagombaga kugendera ku mahame n’amategeko ya kinyamwuga nk’uko bigenda muri shampiyona. Abakunzi ba Rayon Sports bamwe na bamwe bashingiye kuri iyi mpamvu, bitewe n’amarushanwa iyi kipe yateganyaga mu minsi yari imbere harimo shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, yabonaga abakinnyi bayo bizabagora kwitabira aya marushanwa yose, ubutaruhuka, maze ihitamo kwivana mu irushanwa. Rayon Sports ntabwo yigeze itekereza ku busobanuro bw’umunsi w’Intwari n’irushanwa ry’ubutwari, ngo ahubwo yarebye ku mategeko agenga umupira w’amaguru, bityo rero ngo ababishyira mu rwego rutandukanye n’urw’umupira w’amaguru, babona ibintu uko bitari. Abo ni abavuga ko iyi kipe itigeze iha agaciro uyu munsi, kandi burya ngo si ko bimeze, bamwe ngo ‘kutitabira irushanwa, ntibisobanuye kudaha agaciro umunsi’. Kugeza ubu nta kintu FERWAFA iratangaza kuri aya makuru y’inama yavuzwe haruguru. Aramutse agiye hanze n’imyanzuro yafatiwemo [niba yabaye], Rayon Sports igafatirwa ibihano, icyashoboka ni ukuyihagarika muri iri rushanwa imyaka runaka cyangwa se burundu. Icyasigara cyibazwa, ni niba iyi kipe yaba ikwiriye iki gihano, hashingiwe ku mpamvu zatanzwe n’impande zombi nk’uko bigaragara mu bika biri haruguru.



4 Responses
Rayon Sports yaba ikwiriye igihano kuko yivanye mu gikombe cy’Ubutwari?
Mwigoreka ibintu ntawutabizi ko Rayon sports yuzuyemo interahamwe ibipinga ibigarasha bitishimira leta yacu yubumwe… Ahubwo icibwe burundu turebeko imikino idakomeza.
Rayon Sports yaba ikwiriye igihano kuko yivanye mu gikombe cy’Ubutwari?
Mwigoreka ibintu ntawutabizi ko Rayon sports yuzuyemo interahamwe ibipinga ibigarasha bitishimira leta yacu yubumwe… Ahubwo icibwe burundu turebeko imikino idakomeza.
Rayon Sports yaba ikwiriye igihano kuko yivanye mu gikombe cy’Ubutwari?
ntibyoroshye KBS numva ntampamvu yo guhanwa njye kbs
Rayon Sports yaba ikwiriye igihano kuko yivanye mu gikombe cy’Ubutwari?
ntibyoroshye KBS numva ntampamvu yo guhanwa njye kbs