fb_img_15816983654503771.jpg

Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe na FERWAFA

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yagabanyije ibihano Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yari yarahaye Rayon Sports izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari ryatangiye tariki ya 25 Gashyantare rikarangira tariki ya 1 Gashyantare 2020, ku munsi w’Intwari.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho yaba ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi nayo babifashe nk”akarengane, ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bishyikiriza ubujurire iyi komisiyo.

Rayon Sports yari yarahawe ibihano bitatu: Kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu 2021, gutanga ihazabu y’300,000 RWF, kudategura no kutitabira imikino ya gicuti mu Rwanda no mu mahanga mu gihe cy’amezi 12.

Iyi komisiyo yakuyeho icyo kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu 2021, ihazabu yose igumaho ndetse ubu ho ikaba itemerewe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

Ifitanye isano n’iyi:https://bwiza.com/?Perezida-wa-Rayon-Sports-arasaba-ubuyobozi-bwa-FERWAFA-kwegura
fb_img_15816983654503771.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe na FERWAFA
    Ubuse nemere ibyo aba fana ba Gasenyi bavuga ko arikipe inatinywa ninzego zose none bibaye impamo !!! Gusa uko byamera kose niba koko inzego zose zo mu Rwanda ziyitinya ariko ge sinzayitinya kuko nanayanga urunuka ipuuu Gasenyi we.

  2. Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe na FERWAFA
    Ubuse nemere ibyo aba fana ba Gasenyi bavuga ko arikipe inatinywa ninzego zose none bibaye impamo !!! Gusa uko byamera kose niba koko inzego zose zo mu Rwanda ziyitinya ariko ge sinzayitinya kuko nanayanga urunuka ipuuu Gasenyi we.

  3. Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe na FERWAFA
    Njyendishimye cyane kuba rayon sports ikorewe umuti.

  4. Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe na FERWAFA
    Njyendishimye cyane kuba rayon sports ikorewe umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *