abacuruzi_b_isambaza_bavuga_ko_iyo_batabonye_izuba_ngo_bazanike_zibahombya_kuko_nta_bundi_buryo_bwo_kuzumisha_bafite.jpg

Rusizi/Nyamasheke: Barinubira umwanda uri mu bucuruzi bw’isambaza

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage baroba, bagura n’abacuruza isambaza mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke barinubira umwanda uri aho zicururizwa n’uburyo zicuruzwamo.

Abaturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire. Bavuga ko buri gihe nyuma yo kuroba isambaza, abagore bazicuruza bazanika ku izuba, bakazanura bazikorera mu mabase isazi zizitumaho bazijyana i Bukavu muri Congo.

Abandi bacuruzi bo, bazicururiza ahanyuranye mu mujyi wa Rusiziaho usanga zicururizwa mu mayira yuzuye ivumbi, inyinshi zuzuyeho isazi.

Abacuruzi babwiye Bwiza.com babona ko ari ubucuruzi burimo umwanda ariko nta kundi babigenza bitewe n’uko nta bikoresho bafite bizumisha,kandi zicururijwe mu mazu zikirobwa zahita zipfa.

Bamwe mu barobyi n’abacuruzi b’isambaza bavuze ko byose biterwa no kubura ibikoresho bihagije,nk’imiraga myiza iroba isambaza itazangiza,imashini zizumisha ku buryo mu mvura batagira ikibazo ngo zirapfa,imashini zizisyamo ifu byatuma zicururizwa n’ahandi henshi ku isi bakunguka cyane, uburyo bwiza bwo kuzifunika n’ibindi, ngo igihe ibi byose byaboneka n’inyungu babona yakwikuba kenshi.

Perezida wa koperative y’abarobyi Tuzamurane Nkombo, Maniragaba Jean de Dieu, yagize ati’’ iyi mikorere ya gakondo iraduhombya cyane rwose kuko nk’igihe cy’imvura usanga tubunza imitima twibaza aho dukura izuba ryo kuzanika kuko iyo ziraye zitumye neza zose zirapfa, kuba zitabasha kongererwa agaciro tukamera nk’abaroba iz’igihe gito natwe bitubera ikibazo,ari yo mpamvu usanga tumara igihe kirekire mu burobyi nyamara tugahera mu bukene ariko bihindutse natwe impinduka zatugaragaraho.’’

Umucuruzi w’isambaza mu Mujyi wa Rusizi, Manirakiza Jeannine yatangarije Bwiza.com ko ’’ Iyi mikorere ya gakondo no kutagira n’ibyo tuzipfunyikamo byakomeje kugenda biduhombya cyane, uje aturutse kure ntubona uko uzimupfunyikira ngo azitware yishimye, ntidushobora kuzirenza kano gace duherereyemo ngo tube twazirenza n’umugabane wa Afurika kandi zakundwa cyane, ariko nk’uko twumvise ngo hari ibikoresho bigezweho projet pêche yazanye bizadufasha,bibaye ari byo twaba tuvuye habi kabisa.’’

abacuruzi_b_isambaza_bavuga_ko_iyo_batabonye_izuba_ngo_bazanike_zibahombya_kuko_nta_bundi_buryo_bwo_kuzumisha_bafite.jpg
Abacuruzi b’isambaza bavuga ko iyo izuba ritabonetse umusaruro upfa ubusa

Umuyobozi mukuru wa projet pêche mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, Hakizimana Madjaliwa na we yavuze konk’umushinga wari wiyemeje kuzamura no kongerera agaciro ireme ry’isambaza,amafi n’ibindi biyakomokaho muri utu turere,hari ibyo bari batinze gukora ariko ko guhera mu kwezi gutaha kwa 3 abaturage bagiye kubona impinduka zizatuma isambaza n’amafi bizabasha kugera ku masoko menshi yo mu Rwanda no mu mahanga bimeze neza.

umuyobozi_mukuru_wa_projet_peche_mu_turere_twa_rusizi_na_nyamasheke_hakizimana_madjaliwa_avuga_ko_mu_minsi_mike_iri_imbere_isambaza_zizatangira_kongererwa_agaciro_mu_buryo_abaturage_bifuza.jpg
Umuyobozi mukuru wa projet pêche mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, Hakizimana Madjaliwa

Ati’’ Ibyifuzo by’abaturage twarabyumvise kuko babitugejejeho igihe kirekire, ibikoresho twamaze kubizana birimo imiraga ikoranye ikoranabuhanga iroba neza cyane,imashini zumisha neza isambaza ku buryo izuba ritazongera kuba ikibazo, izihindura isambaza mo ifu nk’uko bakomeje kubyifuza,izifunika neza umusaruro ku buryo iby’imyanda bizaba amateka, n’izindi,kimwe na kontineri nini ibika umusaruro mwinshi kandi neza, gusa tukabasaba kutayobya umusaruro wabonetse kugira ngo natwe tubashe kuwubatunganiriza neza.’’

Isambaza ni ikiribwa cy’ingenzi mu buzima bw’abatuye Rusizi na Nyamasheke,abaturage bakavuga ko igihe imitegurire n’imitunganirize yazo yarushaho kunoga byagira akamaro karenze ako zifite mu bukungu n’imibereho myiza yabo.

abakongomani_kazi_na_bo_bavuga_ko_ziramutse_zongerewe_agaciro_no_gufunikwa_neza_barushaho_kunguka.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *