Umukobwa witwa Nyamanoro uturuka ku Ndondo ya Bijombo, wari uherutse gufatwa n’ubuyobozi agafungwa, ashinjwa gucura umugambi wo gushaka kwivugana abayobozi bo muri Twirwaneho akoresheje uburiganya, yarekuwe.
Nyamanoro yarekuwe ahawe imbabazi ku wa gatanu,tariki 29 aho yaramaze iminsi ibiri afungiwe mu Mikenke aho yafashwe avuye ku Ndondo ya Bijombo, bivugwa ko ko yari yatumwe n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kubashakira nimero za Telefone z’abamwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa Twirwaneho mu Minembwe cyane cyane iza Brigadier General Sematama uzwi nk’Intare-Batinya.
Hari amakuru ahamyaga ko uyu mukobwa yanahawe n’ibihembo kugira ngo azabashakire izo nimero, nubwo ibyo bihembo bitavuzwe, irekurwa rye rikaba ritaravuzweho rumwe kuko hari abavuze ko iperereza ryasanze ari umwere, mu gihe abandi bahamya ko abayobozi ba Twirwaneho bari bamufunze ba mubabariye.
Uyu Nyamanoro wari watawe muri yombi, ni uwo mu gace ka Kajembwe ko muri Grupema ya Bijombo, Teritware ya Uvira; agace gasanzwe kagenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba zitwara gisirikare wa Gumino, uyobowe na Nyamusaraba usanzwe ukorana na Leta y’i Kinshasa, kandi uyu mutwe ukaba uri mu bice Ingabo za Congo(FARDC) n’iz’u Burundi(FDNB) zigenzura.
Ubwo yatabwaga muri yombi, icyo gihe byavuzwe ko yasanganwe n’ibimenyetso biranga ko aziranye n’abo muri Gumino, kuko yarafite amanimero yabo kandi biranga ko bavuganaga, bityo bigakekwa ko Leta y’i Kinshasa yaba yarakoresheje Gumino mu guha uriya mukobwa iyo misiyo.
Kuba Leta ishaka Nomero za Telefone zabo muri Twirwaneho, ngo ni mu rwego rwo kugira ngo ibagabeho ibitero byo kubarimbura ikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones nk’uko. Ibi byagenze ubwo yivuganaga uwari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Rukunda Michel Makanika, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.


