Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2020 habaye inama ya komite yaguye y’umuryango wa Rayon Sports yafatiwemo imyanzuro irimo gusobanuza umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert amagambo yavuze ivuga ko ayisebya.
Ni nyuma y’aho tariki ya 19 Gashyantare, Ivan Wulffaert yakoresheje inama n’abakozi ba SKOL avugiramo amagambo anenga ubuyobozi bw’iyi kipe, gusa umwe muri abo bakozi yamufataga amahwi ndetse ahita ayasakaza.
Muri aya majwi, Wulffaert yavugaga ko Perezida wa Rayon Sports ari umuntu udashoboye, utagira aho ageza iyi kipe ndetse ngo utagira icyo ageranaho n’abandi.
Sadate amaze kumva aya magambo, yanditse kuri Twitter avuga ko ajyana mu nkiko uyu muterankunga mukuru.
Iyi nama ya Rayon Sports yibanze kuri SKOL mu myanzuro itanu yafashe kuko hagaragaramo itatu.
- Umwanzuro wa mbere, iyi komite yemeje amafaranga ikipe itazajya munsi, isaba SKOL.
- Umwanzuro wa kabiri ni uko umuryango wa Rayon Sports wamaganye amagambo ya Ivan Wulffaert, yasakaye tariki ya 19.
- Umwanzuro wa gatatu ni ugusaba Ivan Wulffaert ibisobanuro by’aya magambo asebya Ubuyobozi n’ikipe muri rusange.
- Umwanzuro wa kane, komite yaguye y’umuryango wa Rayon Sports yasabye komite nyobozi y’iyi kipe kwitonda igashaka umutoza mukuru bitarenze tariki ya 28.
- Uwa nyuma ni uko iyi komite yasabye Perezida Sadate guhagarika umujyanama we wihariye mu bya tekiniki bitewe n’amagambo yavuze ku bayobozi b’iyi kipe.
Intandaro yo kunenga ubuyobozi bwa Rayon Sports kwa Ivan Wulffaert bikekwa ko ishobora kuba yaratewe n’ubwumvikane buke ku mafaranga iyi kipe yasabye, arenga ayo yari isanzwe ihabwa nk’uko byemejwe mu masezerano yo mu 2017.
Iyi kipe na SKOL byasinye amasezerano y’ubufatanye bwa mbere mu 2014, yemerwa kujya ihabwa akabakaba miliyoni 50,000 RWF ku mwaka.
Aya masezerano yavuguruwe mu 2017 azarangira mu 2022, Rayon Sports yemerewe kujya ihabwa na SKOL 66,000 RWF ku mwaka. Amakuru avuga ko ishobora kuba iri kwifuza arenze kuri aya ngaya, bikaba ari byo byatumye SKOL inangira, ahubwo hatangira kuzamo kunegurana no guhangana.


