Bamwe mu baturage b’Akagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, bavuga ko kuba abana babo barya rimwe gusa ku munsi bikabatera igwingira, bigatuma batiga neza kuko ngo hari abiga igitondo bagenda ntacyo bafashe banataha ntibagire icyo basanga. Bamwe muri bo batangarije Bwiza.com ko abiga ikigoroba na bo bagenda batariye ntibige neza, inshuke na zo zikiga zitagize icyo zifata ntizige neza bikabangamira ireme ry’uburezi riba ritegerejwe,bagasaba kugira uburyo bafashwa ngo abana babo babashe kurya nibura kabiri ku munsi. Batangaje ibi ubwo kuri iki kirwa itorero ry’Abangilikani rihakorera ryagaburiraga abana bo mu ishuri ry’inshuke rikurikirana bijyanye no kumurikira bamwe mu baturage batagiraga aho biherera ubwiherero bwiza ryabubakiye. Bavuga ko bisa n’ibidashoboka kubera imibereho mibi babamo.Nta mirima bahinga bagira, kurya bisaba kwambuka amazi bakajya guca inshuro mu murenge wa Nkanka cyangwa mu Mirenge y’Akarere ka Nyamasheke,abandi bakerekeza i Bukavu no ku Idjwi muri Congo. Ibyo guca inshuro bavuga ko bi bikorwa n’abagore mu gihe abagabo baba bamaze igihe kirekire mu burobyi n’isambaza bazanye ngo ntizigire icyo zimarira abana kubera kuzirya zonyine zigahita zinashira. Umwe muri aba baturage, Vumiriya Florence utuye mu Mudugudu wa Mapfura, avuga ko muri iri shuri ry’inshuke ry’Abangilikani rya Ishywa yahazanye abana 2 bose bafite ikibazo cy’imirire mibi kubera kubura icyo abaha. Yishimira ko iri torero ribaha igikoma ku manywa rikagira n’iminsi ribagaburira,imirire mibi batangiye kuyivamo,ariko ko ku bwe atabona icyo abaha ku buryo barya nibura inshuro 2 ku munsi. Ati’’ Abiga hano bo bagira amahirwe kuko babasha kugira icyo bafata ntibindushye gutekereza icyo mbagaburira ku manywa,ariko mu rungo nta bushobozi twabona bwo kugaburira abana bacu 4 nibura kabiri ku munsi kuko nta kazi dufite, ntitugira aho duhinga n’ayo duciriye inshuro ntaba ahagije ku buryo kuvuga ko abana banjye barya bagahaga naba mbeshye. Dusaba ko baduha akazi dukora tukabona igitunga abana na ho ubundi imirire mibi ituma biga nabi keretse aba bakozi b’Imana babaduhera icyo barya kumanywa ariko abiga ahandi ni ibibazo bisa.’’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ishywa, Minani Jean de Dieu yemeza ko igwingira ry’abana rihagaragara kubera imirire ikiri ikibazo,agasaba amadini n’amatorero ahakorera,kimwe n’ubuyobozi bw’akarere kongera icyo abaturage bashobora gukuraho ifaranga kuko n’ubukene bukihagaragara ari ikibazo. Ati’’ Turashimira itorero ry’Abangilikani ridufasha kugaburira abana bato kuko aho batagaburirwa usanga no kwiga batabyitaho kubera inzara, ababyeyi na bo tukabakangurira kurushaho kwita ku bana babo kuko hari abirirwa bashakisha hakurya y’ikirwa bagasiga abana bonyine bakicwa n’inzara ntibanige neza,ariko turagenda duhangana na byo.’’ Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Paruwasi ya Bugumira, Rév.Pst. Niyibigena Michel, avuga ko bamaze kubona ko hari bamwe mu bana batiga cyangwa bakiga nabi kubera inzara, bafashe gahunda yo kugaburira abana bato ku ishuri,kwigisha ababyeyi guhinga imboga ngo babagaburire neza no kubabumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ngo abarebe icyo bakora kibateza imbere. Yagize ati’’ Turakora byinshi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu ngo turebe ko abana ba hano cyane cyane inshuke bakwiga neza bagize icyo bafata, turanarwana n’ibibazo by’isuku ni yo mpamvu mwabonye hari n’abo twashyikirije ubwiherero twabubakiye, byose turabikora kuko kano gace kakirimo ibibazo byinshi by’imibreho,ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze turagenda tubikemura.’’ Umurenge wa Nkombo ugaragaramo ikibazo cy’ibiribwa kikiri ingutu,umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel na we akavuga ko bigira ingaruka ku myigire y’abana, ko batangiye kwigisha abaturage guhinga imboga mu mibande mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo,akavuga ko n’ibindi bikibangamiye imibereho y’abaturage bahagurukiye gufatanya na bo kubikemura.

Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Paruwasi ya Bugumira, Rév.Pst. Niyibigena Michel agaburira abana



