img-20200225-wa0070.jpg

Musanze: Abaturage bagabiwe inka ku bw’uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cy’iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yasuye abaturage bo mu mirenge ya Kinigi, Musanze ndetse na Nyange, ibagabira inka zihaka mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana mu ntango z’Ukwakira 2019.

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinigi, mu kagari ka Kampanga kuri uyu wa 25 Gashyantare 2020, cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney nk’umusangwa mukuru, visi Meya w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, Mgr. John Rucyahana NURC ndetse na bagenzi be bafatanyije kuyobora iyi komisiyo.

Abaturage batanu baturuka muri iyi mirenge itatu [bahagarariye abandi] ni bo babanje kugabirwa izi nka, bakaba bazaziturira bagenzi babo igihe zizaba zabyaye. Abo ni: Nyirambanjika Donatille, Niyibizi Felicien, Nkamirabenda Jean Damascene, Imanizabayo Mapendo na Niyonshuti Isaac.

Mgr. John Rucyahana yabanje gushimira aba baturage ubutwari bwabaranze ubwo aka gace katerwaga, abasobanurira impamvu u Rwanda ruriho: “ U Rwanda rwagizwe u Rwanda n’ubutwari bw’Abanyarwanda.”

Mgr. Rucyahana akomeza ati: “Komisiyo yatekereje ko mukwiye gusurwa kuko na mbere uwagiraga ibyago yarasurwaga. Twabonye ko ari ngombwa kubasura. Twazanye n’ibintu bibiri: icya mbere, twaje kubasura ko mwagize ibyago, mukomere. Icya kabiri twaje kubagabira inka ku bw’ubutwari mwagize.”

Abaturage bishimiye iki gikorwa, Nkamirabenda ubahagarariye agira ati: “Turabanza gushimira leta y’u Rwanda yadutekerejeho, bakaba bashoboye kuduha inka.” Ku ruhande rw’umutekano ati: “Umutekano tugomba gukomeza kuwurinda, nta mwanzi uzatwinjirana. Aho azanyura hose, bizaba ngombwa ko bahamenya mbere y’igihe, tubibabwire haba ku matelefone cyangwa mu magambo.”

Mu ijoro rya tariki ya 4 ni bwo abagize umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa RUD Urunana ugizwe n’abiyomoye kuri FDLR wagabye igitero mu Kinigi, bakomereza mu murenge wa Musanze no muri Nyange tariki ya 5. Iki gitero cyaguyemo abaturage barenga 14, abagera kuri 16 bakomerekeramo gusa ingabo z’igihugu zagiye gutabara, zifata bamwe muri aba barwanyi, zica bamwe, abandi baracika.

Muri ibyo bihe, abaturage batuye muri iyi mirenge barimo n’abagizweho ingaruka n’iki gitero batanze ubuhamya. Mu Kinigi tariki ya 5 Ukwakira bavugaga ko aba barwanyi batangiye bitwa abagizi ba nabi, baje bicisha amabuye, ibikoresho gakondo nk’imihoro n’ibyuma ndetse n’amasasu. Binjiye mu gihugu babaririza kamwe mu dusoko bashakaga kugeramo, naho bahicira abaturage, bakomeretsa abandi, bamwe baburiye ubuzima mu bitaro bya Ruhengeri.

Icyakoze ubwo aba barwanyi binjiraga mu gihugu, bamwe mu baturage banze guceceka, batanga amakuru bakoresheje telefone ngendanwa, inzego z’umutekano zirahagoboka. Mu murenge wa Nyange ho, abaturage bifatiye umurwanyi umwe tariki ya 5, bamushyikiriza izi nzego. Videwo y’aba baturage bafashe mpiri umurwanyi wa RUD Urunana yasakaye igihugu cyose, abayibonye barimo n’abayobozi bashima ubwo butwari.

Aba baturage ni urugero rwiza rw’uko umutekano utareba gusa abawushinzwe (abapolisi, abasirikare n’izindi nzego), ko ahubwo nabo bafite uruhare runini mu kuwugeraho mu buryo butandukanye burimo gutanga amakuru. Umutekano utagizweho uruhare n’umuturage usa n’udashoboka.

img-20200225-wa0070.jpg
Mgr. John Rucyahana ku mwanya wa kabiri uturutse ibumoso hamwe na Guv. Gatabazi iburyo bwe

Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa
Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa

Byari ibyishimo mu Kinigi
Byari ibyishimo mu Kinigi

img-20200225-wa0062.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Musanze: Abaturage bagabiwe inka ku bw’uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cy’iterabwoba
    Nibyiza ko abanyarwanda,dukomeza kwicungira umutekano.niwo musingi witersmbere

  2. Musanze: Abaturage bagabiwe inka ku bw’uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cy’iterabwoba
    Nibyiza ko abanyarwanda,dukomeza kwicungira umutekano.niwo musingi witersmbere

  3. Musanze: Abaturage bagabiwe inka ku bw’uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cy’iterabwoba
    Nibyiza ko abanyarwanda,dufatanya gucunga umutekano wacu!kuko ariwo musingi witerambere

  4. Musanze: Abaturage bagabiwe inka ku bw’uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cy’iterabwoba
    Nibyiza ko abanyarwanda,dufatanya gucunga umutekano wacu!kuko ariwo musingi witerambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *