images (8)

DRC: Kwibisha intwaro bikomeje gufata indi ntera mu murwa mukuru Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yaraye itaye muri yombi, abantu batatu bakekwaho ubujura bukoreshejwe intwaro nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu gihugu,  mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kamena 2025

Aba bakekwaho ubujura bakaba barafatiwe mu cyuho mu ijoro ry’ejo ku wa mbere tariki ya 9 Kamena 2025 hafi na Foire Internationale de Kinshasa (FIKIN) mu karere ka Lemba binyuze muri Operasiyo yiswe “Operation Ndobo” igamije kurwanya ubujura bukoresheje intwaro.

Ni Operasiyo yashyizweho k’ubufatanye n’inzego z’umutekano igamije guhashya ubujura bukomeje kwiyongera mu murwa mukuru wa Congo Kinshasa, mu rwego rwo kunganira ibikorwa bya polisi bigamije kugarura umutekano mu baturage batuye mu mujyi wa Kinshasa.

Muri iri tangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano w’imbere mu gihugu rivuga ko abo bagizi ba nabi, batawe muri yombi uko ari batatu, bagiye gushyikirizwa ubutabera vuba kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.

Amakuru ava mu murwa mukuru wa Kinshasa avuga ko ubujura bukoresheje intwaro bukomeje kwiyongera muri uyu mujyi kuko no mu byumweru bike bishize, hari abantu bitwaje intwaro bateye abacuruzi bagamije kubambura amafaranga n’ibindi bintu bifite agaciro, gusahura amaduka yabo no kubambura imodoka.

 Ubu bugizi bwa nabi bukaba bukomeje guteza impungenge mu baturage b’umujyi wa Kinshasa, bakaba basaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose mu kwita ku mutekano wabo hatabayeho kurebera ahubwo hagashyirwaho ingamba zihamye mu kuburwanya

Mu nama y’abaminisitiri iheruka, Umukuru w’Igihugu yategetse Ministères y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabo n’Ubutabera gushyiraho ingamba zifatika zo guhashya ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje guhungabanya ituze n’umutekano by’abatuye  umujyi wa Kinshasa.

Nubwo yatangaje ibi inzego bireba zikomeje kwigira ntibindeba kuko ntagikorwa kugira ngo abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi batabwe muri yombi, kuko n’abaturage bavuga ko uretse abafashwe hari n’izindi mbunda zinyanyagiye hirya no hino mu baturage ari na zo zikoreshwa muri ubwo bugizi bwa nabi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *