Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Rusizi, Akagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi aravuga urupfu rwa Ntakirutimana Laurence w’imyaka 47,wishwe akubiswe umuhoro mu mutwe n’umugabo we Mateso Nepomscène ,nyakwigendera akaba yaguye ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama aho yahise ajyanwa akimara gukubitwa uwo mupanga mu mutwe.
Nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryankana, Ndayisaba Wellars yabitangarije Bwiza.com, ngo uyu muryango ubana utarasezeranye,wari umaze imyaka 7 mu makimbirane y’urudaca bapfa ubusinzi bwa bombi, umugabo akanavuga ko umugore amuca inyuma umugore bivugwa ko yarushaga imbaraga umugabo akamukubita bikomeye yarangiza akahukana, bugacya akagaruka bagasubirana ku buryo ngo imibanire yabo yari imeze nk’amayobera.
Akomeza avuga ko babonye umugabo agiye kurembywa n’inkoni z’umugore,uyu mugore ubuyobozi bumuca mu tubari twose two muri aka kagari ariko akajya ajya kunywera mu tundi tugari rwihishwa, bumushyikiriza RIB inshuro 2 yakubise umugabo, ariko kuko ngo bari bafite akana gato umugore ngo agahita arekurwa ngo aze kukitaho.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umugore ataha saa tatu z’ijoro yasinze cyane akomanze umugabo yanga kumukingurira umugore akubita urugi, umugabo asohokana umuhoro ahita awumukubita mu gahanga apfa ageze ku kigo nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama.
Gitifu Ndayisaba ati: “Umugore yagejejwe ku kigo nderabuzima mu ma saa tanu z’ijoro apfa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, umugabo ahita atabwa muri yombi, umurambo w’umugore ujyanwa ku bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais yabwiye Bwiza.com ko uyu murenge ugaragaramo amakimbirane cyane mu bashakanye aturuka ku buharike n’ubushoreke buhiganje, ubusinzi bukabije n’ibibazo by’imitungo,akaba atari n’ubwa mbere umugabo yishe umugore.
Ati: “Si ubwa mbere kuko no mu kwa 10 umwaka ushize mu kagari ka Nyange umugabo yishe umugore na we bapfa ibibazo nk’ibyo byo gucana inyuma,umugabo arafunze,abana bagabagabanijwe imirayngo, n’aba tugiye kureba igikorerwa abana, tugasaba ingo zibana nabi kwirinda kwamburana ubuzima ahubwo bagakemura amakimbirane mu mahoro byakwanga bagatandukana aho kwamburana ubuzima.’’
Bibaye mu gihe hatarashira iminsi umushumba w’itorero ADEPR mu karere ka Rusizi Gatware Herman abwiye Bwiza.com nyuma y’amahugurwa y’ibyiciro byose by’abayobozi muri iri torero mu kibaya cya Bugarama ko bagiye gufasha ubuyobozi guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, Gitifu Ndagijimana agasaba n’andi madini n’amatorero n’izindi nzego kubafasha guhagurukira iki kibazo kigenda gifata indi ntera.
Nyakwigendera asize aban 4 yabyaranye n’uyu mugabo n’abandi 2 umugabo yabyaye mbere, muri aba hakabamo uruhinja rw’umwaka n’amezi 10.


