Compress_20250705_171614_4868

Goma: Dr. Paluku wari ushinzwe ibikorwa by’ ubuvuzi muri Zone ya Karisimbi yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Dr. Paluku Musumba Obedi, wayoboraga zone y’ubuvuzi ya karisimbi iherereye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yapfuye.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 26 ishyira iya 27/05/2025, ni bwo Dr Paluku yarasiwe iwe mu rugo, n’abantu batamenyekanye bari bakihishyanye imbunda mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 maze ahita ajyanwa ku bitaro bya bikuru bya CBCA Vilunga, mu rwego rwo kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwibanze.

Bivugwa ko yaje kuvanwa mu bitaro bya Vilunga byamwakiriye akimara kuraswa, yimurirwa mu bitaro bikuru bya CBCA Ndosho, aba ari nabyo akorerwamo operation yo kumubaga ngo bamukuremo amasasu yari yamwinjiye.

Nyuma nibyo yaje kongera kwimurirwa mu bitaro by’ i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aha ni naho yaguye ejokuwa gatandatu azize ibikomere yatewe n’icyo gitero yagabweho n’ abo bagizi ba nabi kugeza ubu bataramenyekana.

Abo mu muryango we batangaje ko bagerageje ku mwitaho no ku muvuza bishoboka, ariko bikaba byanze birangira yitabye Imana.

Umwe mu bo mu muryango we yagize ati: “Turababaye cyane, kuko twabuze umuvandimwe. Abaganga bagerageje kumwitahouko bashoboye, ariko byaranze birangiye atuvuyemo.”

Iraswa rya Dr. Paluku ryaje rikurikira iry’ umushoferi we Kabuyaya Malimukono hamwe n’umuhungu we, Tsongo Malimingi Amos, na bo bishwe barashwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro batamenyekanye mu ijoro ryo ku itariki ya 14/04/2025.

AFC/M23 igenzura igice kinini cy’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ntihwema gusaba abaturage gutanga amakuru mu buyobozi mu gihe cyose babonye abantu bakekwaho ubugizi bwa nabi, ndetse no kudahishyira bamwe mu bagifite imbunda bakibihishe mu baturage, ari nabo bakomeje guteza umutekano muke no kwica abasivili.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *