Imyitwarire y’Umwungeri mwiza mu gihe isega yateye

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe, Isi itewe impungenge n’ahazaza hayo mu gihe icyorezo cya Coroanavirus cyaba kitagabanyije umurego kiriho. Ibihumbi by’abantu birenga 15 (15,000) bimaze gupfa, ibindi birenga 350 (350,000) byamaze kwandura iki cyorezo.

Ni igihe gihangayikishije ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda kuko byamaze guhagarika ibikorwa hafi ya byose byinjiriza abantu amafaranga cyangwa ibindi bintu bituma bashobora kwitunga. Ingendo z’indege mpuzamahanga zarahagaze, amasomo mu mashuri na kaminuza yarahagaze, ingendo zo ku butaka zarahagaze ; ubu aho bigeze abizera bavuga ngo « Ni ah’Imana ! »

Ni ah’Imana cyane ko n’aho abizera Imana bateraniraga n’ahandi hahuza abantu benshi hamaze gufungwa, abasenga babikorera mu ngo zabo, nabwo nk’umuryango, cyangwa se bakabikorera ku mitima yabo, batakambira Imana ngo ibahe ‘ibyo kurya uyu munsi n’ejo’ kuko isoko bakuragamo yakamye.

Muri Bibiliya, igihe nk’iki cyagereranwa n’isega yateye intama, kikaba ikigeragezo ku mwungeri cyangwa se umushumba uziragiye. Umwiza yitwara ate? Umubi we yitwara ate? Abashumba dukomozaho ni abo mu matorero n’amadini nk’uko bamwe muri bo bahawe iryo zina.

Umushumba mwiza muri iki gihe yitwara ate imbere y’intama yaragijwe ?

Ubu ntabwo byashoboka ko umushumba (Pasiteri, Sheikh cyangwa se Padiri) yongera kujya imbere y’abayoboke, abagezaho bwa butumwa, mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira. Bamwe babitekereje neza, bategura uburyo bajya bageza ubutumwa bwabo ku bakirisito babucishije ku bitangazamakuru (Radio, Televiziyo cyangwa se kuri interineti), batanga ubutumwa bw’ihumure, ubwa leta busaba abantu kwirinda iki cyorezo ndetse n’ubundi bwiza basanzwe bagenera abayoboke.

Itorero rya ADEPR ryateguye amasengesho amara icyumweru, ariko abantu bakayakora bari mu ngo iwabo, bitandukanye n’uko bayakoreraga mu byumba by’amasengesho cyangwa se mu nsengero, bitewe n’iki cyorezo. Ni byiza ko ubu basengera abatuye Isi, basaba Imana ko yakiza abantu iki cyorezo, ikanacyirukana ariko ‘urusyo rurakomwa, ingasire ntisigare’.

ADEPR ni itorero rimaze imyaka irenga 75 mu Rwanda, ubu rikaba rifite abayoboke barenga miliyoni 2 muri iki gihugu. Rifite ubuyobozi bukuru ku rwego rw’igihugu, buvugirwa na Rev. Karuranga Ephrem ku wa 20 Werurwe 2020 washyize hanze itangazo rigenewe abashumba b’indembo bose rifite umutwe w’ ’Uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe’.

ADEPR yashyizeho uburyo butatu nkuko bigaragara muri iri tangazo:

  • Gukoresha uburyo bw’umudiyakoni (agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero);
  • Gukoresha uburyo bwa konti yo muri banki ya Paruwasi, igahabwa abakirisito;
  • Gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’akarere rigakoresha nimero zizahabwa n’ibiro bikuru, zikamenyesha abakirisito.

Iri tangazo ryakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard agira ati : « “Mushumba wacu, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiriye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha uko intama zatunga abashumba, kuko ni zo zifite intege nkeya.”

Uyu muyobozi usanzwe asengera muri ADEPR, yasabye abayobozi b’iri torero ko bakora mu kigega cy’amafaranga bamaze imyaka baturamo, maze bagafasha abakirisito babo b’abakene.

Andi matorero:

Usibye na ADEPR kandi, hari irindi tangazo ry’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7, mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Gitarama, Past. Habyarimana Jean François aha amabwiriza abo ayoboye ku buryo amasengesho azajya akorerwa mu miryango. Muri aya mabwiriza agizwe n’ingingo eshanu; uyu muyobozi yageze ku rya gatanu, agira ati : « Ku Isabato buri muryango uzateranira mu rugo kandi gahunda zose nk’uko zikorwa zizakurikizwe (ishuri ryo ku Isabato, indirimbo, gutanga icya cumi n’amaturo,… buri muryango ni itorero. »

Yakomeje ati : « Ayo maraporo azashyikirizwe abayobozi b’igihande, nabo bayageze ku mubitsi. Abatabona uko bahura n’umubitsi w’itorero ariko bakaba babona uburyo bagera kuri bank, turabaha nimero za compte mwashyiraho ibyera by’Uwiteka. Mwakoresha n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga. »

Amaturo yakomeje kwakwa na bamwe mu bavugabutumwa bigishiriza kuri zimwe muri televiziyo hano mu Rwanda, aho byagaragaye hasi kuri televiziyo (ecran), bashyizeho nimero ya telefone ndetse n’iya konti ya banki byo koherezaho amaturo y’Icya Cumi, umuntu atanga bitewe n’amafaranga cyangwa urundi rwunguko yagize mu kazi akora cyangwa se umusaruro yakuye mu bikorwa bye nk’ubuhinzi n’ubworozi.

Icyo abandi bavuga ku baka amaturo muri iki gihe

Nyuma y’ubutumwa bwafotowe bwaciye ku mbuga nkoranyambaga busaba abakirisito gutanga amaturo muri ibi bihe ndetse n’iri tangazo rya ADEPR, usibye no kunenga bikomeye ba nyir’ugutanga ubu butumwa, hari uko babona umushumba akwiriye kwitwara.

Umwe yagize ati : « Niba akazi kahagaze, amaduka akaba afunze, abadoda batakidoda, nta muriro ugikoreshwa ku rusengero ndetse nta na ‘transport’ aba bashumba bagikoresha bajyayo. Ni gute bifata ngo barashaka ko abantu babashyira amaturo? »

Mugenzi we aribaza ati : « Ariko ubu barabura gusengera itorero n’igihugu, bagata umwanya ngo baraka amaturo ? Bibiliya ivuga ko uzana amaturo ari uje mu nzu y’Imana, abandi barayaka izo nzu zifunze ?»

Uwa gatatu avuga ku Maganya ya Yeremiya muri Bibiliya, aho umuhanuzi Yeremiya yaririye igihugu cye mu bihe bikomeye, ati : « Bakagombye kuba nka Yeremiya, bakaririra igihugu cyabo. »

Bibiliya ibivugaho iki ?

Mu bitabo by’Isezerano Rishya, muri Yohana 10:11-15 haravuga hati : « Ni njye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega rije, asiga intama agahunga, isega rikazifata, rikazitatanya. Kuko ari ubw’ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. Ni njye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya nk’uko Data amenya, nanjye nkamumenya, kandi mfira intama zanjye.

Nk’uko bigaragara muri ubu butumwa, Yesu ni we wavugaga aya magambo, agaragaza ko umwungeri cyangwa se uyobora abandi, agomba kubitangira. Aha aremera akababara, akaba yanapfa ariko abo ayoboye bagakomeza bakabaho. Utabigenje atya, ntabwo aba akiri umushumba/umwungeri mwiza, ndetse n’abo ayoboye ntabwo aba abakwiye (si abe).

Birakwiye ko abashumba cyangwa se abungeri nk’uko muri Yohana habivuga, bigira kuri iri somo, ni bwo bazaba yujuje inshingano bahawe cyangwa se biyemeje, cyane cyane muri ibi bihe bikomereye abayituye Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *