Rwatugezeho mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe 2020
Abasoma uru rwandiko ndabasuhuje nk’umuryango nyarwanda n’urukumbuzi rwinshi kuko ntaheruka kubaca iryera, yewe n’abo duturanye babaye nka Diaspora. Nitwa Mbonigaba Emmanuel (amazina yahinduwe). Munyihanganire aho mubona ntubahirije amategeko y’ibaruwa kuko ntakiyibuka uko yakabaye bitewe n’igihe maze mvuye ku ntebe y’ishuri ndetse n’ubuzima mbayeho muri iki gihe akazi kahagaze, urugo rukaba rwarambanye nk’igitanda cyo mu bitaro.
Agahinda kansaze mbitewe n’amakuru numvise ko abarwayi b’iyi nyagwa yatuzaniye uru rwose biyongereye, bakaba bageze kuri 50.
Nari nishimiye ko badusabye kuguma mu ngo zacu kugira ngo amagara yacu tuyarinde imungu ariko nyuma y’akanya gato, natangiye kuriza rimwe, amarira y’abana batatu nabyaye ndayumva ariko ndayirengagiza, mu nda harandya boshye urwaye igifu. Bwa hehe se ko ari ya nyagwa y’inzara!
Ubu ndyamye mu buriri, amasengesho narayasenze, ndataka ndatakamba ariko nsa n’utangiye guhunikira. Ibikorwa nkorera mu rugo, aho bigeze ni bitatu; kwicara mu nzu cyangwa ku kazuba no kuryama, gutekereza nibaza icyo umuryango wanjye urya, bikandemerera kurushaho.
Mfashe telefone y’amatushe, ncana itara kugira ngo mu masaha y’ijoro mu nda byanze, maze mpamagara mugenzi wanjye duturanye. Namubajije niba ntatwo yabonera umugore wanjye akadushyira ku ziko. Yampaye ibiro bitatu by’ibijumba, ambwira ko na we yashiriwe. Ni we nshuti magara kandi yitanga nari nsigaranye, kuko imwe bamaze kuyirukana mu bukode ku bwo kutabona ayo kwishyura, izindi igitutu ni cyose kuko ba nyir’inzu babasabye kwibwiriza nihashira icyumweru batarababonera amafaranga.
Numvise amakuru y’abayobozi mu gihugu kivandimwe bemeye gukata umushahara wabo, bagafasha abatishoboye, ndetse n’andi y’umushumba w’umuvandimwe hakurya y’umwe mu mipaka y’iwacu wahaye abatishoboye ubufasha bw’ibiribwa, nti “Arakabyara, Imana izamwihere bwa buturo bwera!”
Bayobozi bacu mwadusezeranyije kutugoboka twebwe abatishoboye muri iki gihe ariko iminsi imaze kuba iyitwa myinshi. Mwatubwiye ko iwacu bejeje, bake muri twe badahinga, bagowe muri iki gihe bazahabwa ubufasha ariko amaso yacu ari guhera mu kirere, yewe duheruka n’abayobozi iki cyorezo kitaragera mu gihugu, bazabwirwa n’iki ko tubabaye niba bisaba kutubarura se?. Maze ngo bamwe mu baturage bo ntacyo barekura kuko ngo byaba ari ukwaya, nabo bakazisanga babuze icyo bagaburira imiryango yabo mu minsi iri imbere.
None mbisabire bayobozi
Mureke mbite abanyamahirwe kuko mwe mutegereje ko ukwezi kurangira, mukakira umushahara. Bamwe muri mwe muzahabwa amagana y’ibihumbi, abandi amamiliyoni n’arengaho. Murabizi ko twebwe imirimo yahagaze kandi twarabagaho ari uko twakoze, umunsi twabaga tutakoze tukabwirirwa cyangwa tukaburara.
Urugero njye nadodaga inkweto mba mu bukode, mugenzi wanjye birukanye mu bukode yatwaraga igare, atwara abagenzi n’imizigo. Nta kuntu mwakwitanga ku buryo bujyanye n’umutimanama wanyu, mukabyigaho nk’abayobozi musanzwe mukorana, mukaduhaho ubuvungunyukira, byibuze tukarya rimwe ku munsi?
Ese ko nibuka hari ibigega byateganyirijwe kugoboka abakomerewe nk’icy’ingoboka, nta kuntu mwadukoreramo, mukatugoboka muri iki gihe?
Bayobozi b’amadini namwe banyamatorero, mwibuke ukuntu twubahirizaga gahunda yo gutanga amaturo; icya cumi, ay’ishimwe, ubwitange bw’inyubako ndetse n’andi, none ibihe byahindutse kandi nta ruhare twabigizemo. Ese muri twa duseke buri wese yashyiragamo uko yishoboye, nta kundi mwatureberamo, mukadushakira impungure zo kurya muri ibi bihe bitatworoheye?
Nibutse ko mu bihe bikomeye, umushumba atunga intama, nibuka n’inkundura yo kunenga bamwe mu baka amaturo muri iki gihe. Njye ntabwo nanenze ko bamwe muri mwe baka amaturo, ahubwo nanenze ko mutatangaje impamvu muyaka. Nari kwishima cyane iyo numva ngo turashaka ko mwatura amaturo yo gufasha abagowe n’ibi bihe.
Bayobozi mwe duturanye, mufite ibyo kurya mu bigenga, mwebwe muherutse kurangura mu mabutike ibyo muzahunika mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyangwa kirenga. Nta kuntu mwahamagarana ku murongo wa telefone [mu rwego rwo kubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo], ko muzi neza abaturanyi banyu; abatishoboye n’abishoboye, mukavugana uburyo muturwanaho, umwe agashyiraho ikiro cy’umuceri, undi agashyiraho kawunga, uw’ibishyimbo, uw’ibigori, uw’isabune,… mukabigenza mutyo, maze tukazarangiza uru rugamba twemye?
Mbaye nshimiye abazumva uku gutakamba kwanjye. Muhorane Imana n’amafaranga.



8 Responses
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirus
Uwo muntu wanditse ibaruwa mumungezeho mufashe murakoze nzi uburyo inzara iryana.
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirus
Uwo muntu wanditse ibaruwa mumungezeho mufashe murakoze nzi uburyo inzara iryana.
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirus
Ko nta nimero ya telephone yashyizeho ngo umushaka se amufashe
Mwayidusabira
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirus
Ko nta nimero ya telephone yashyizeho ngo umushaka se amufashe
Mwayidusabira
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirus
Nabashe kubaha numéro ya téléphone kugirango abashaka kubafasha babafashe kandi ndumva ari ngombwa
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirus
Nabashe kubaha numéro ya téléphone kugirango abashaka kubafasha babafashe kandi ndumva ari ngombwa
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirusikibazo nuko atatanze nimero ye.((IMIRIMO Y’ABERA IZIBUKWA)).
Uyumuntu niba atari nka babandi bateka imitwe akwiriye gufashwa umuntu akaba yamukoreraho
Urwandiko rw’umuturage wasagiwe n’agahinda mu rugo kubera Coronavirusikibazo nuko atatanze nimero ye.((IMIRIMO Y’ABERA IZIBUKWA)).
Uyumuntu niba atari nka babandi bateka imitwe akwiriye gufashwa umuntu akaba yamukoreraho