Ihuriro ry’abayobozi ba gakondo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatanze ikirego mu rukiko rusesa imanza rishinja inama nkuru y’abasenyeri ba kiliziya gatolika n’idini rya Gikirisitu kwiha ububasha badafite.
Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga, ni bwo ririya huriro ry’abayobozi ba gakondo ryashyikirije mu rukiko rusesa imanza ikirego, aho rirega inama y’abasenyeri (CENCO) n’itorero rya ECC kwiha ububasha.
Bimwe mu birego bikubiye muri iyi Dosiye, harimo kuba CENCO na ECC baratangije inzira igamije amahoro muri RDC, ariko ko bageze aho biha n’ububasha badafite bityo ko bagomba kubazwa impamvu bivanze mu bitabareba.
Mu busanzwe aba bayobozi ba gakondo bo muri RDC, mu bihe binyuranye bagiye bahura na Perezida Félix Tshisekedi bakaganira ku miyoborere y’iki gihugu, no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo igihugu kigere ku mahoro arambye.
Urwego rwa CENCO na ECC na zo mu bihe bitandukanye zagiye zihura n’umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, Corneille Nangaa bakaganira ku buryo igihugu cyabona amahoro.
Kugeza ubu intambara ziracyabica bigacika mu Burasizuba bwa Congo, n’ubwo impande zihanganye zigirana ibiganiro biganisha ku mahoro.
Ku wa kane w’icyumweru gishize intumwa za AFC/M23 n’iza leta y’i Kinshasa zongeye guhurira i Doha muri Qatar ku nshuro ya gatanu, ariko kuganira ni kimwe no gushyira mu ngiro ibyemerenyijweho nacyo ni ikindi



One Response
Aba ngo ni abayobozi ba gakondo, ubwo nyine turabyumva neza ko tshillombo abamenyera inda.