Mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa, aho abaturage biraye mu bayobozi babo n’abashinzwe umutekano bakabakubita bakanabakomeretsa abandi bagakizwa n’amaguru ubwo bari mu gikorwa cyo kureba ko abaturage bubahiriza amabwiriza bahawe yo kuguma mu ngo, batatu muri aba baturage bakaba batawe muri yombi.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Mshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, ngo abakurikiranywe na RIB ni Mugarura Jean Damascène w’imyaka 24, Habyarimana Emmanuel w’imyaka 45 na Niyonkuru Siyoni w’imyaka 18, babiri muri bo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe, Mugarura Jean Damascène we na we wakomeretse bikomeye ngo ahunga inzego z’umutekano nyuma yo gukubita no gukomeretsa DASSO akaba arwariye mu bitaro bya Kibogora yazakira akabona gusanga abandi mu gihome.
Ingabire Joyeux yakomeje abwira Bwiza.com ko urwo rugomo rwabaye mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorora zo ku wa 26 Werurwe, ubwo ngo ba DASSO bajyanaga n’irondo kubwira abaturage bari bari muri santere y’ubucuruzi ya Gipfura iri mu mudugudu wa Gipfura,akagari ka Gahinga muri uyu murenge ngo batahe,ngo aba baturage bakaba bari bavuze mu gitondo ko abayobozi nibagaruka babakubita, ngo ni byo bakoze.
Yagize ati’’ Ubwo barahageze basanga insoresore zasinze n’abandi baturage barahiye ko nibagaruka batahabakura ngo bakunde ahubwo babakubita, bakibageramo bahita bafata DASSO witwa Ntakirutimana Isaie,uwitwa Mugarura Jean Damascène w’imyaka 24 akubita uwo muDASSO hasi,aramukandagira aramusiribanga,ageraho amuciraho imyenda anamukoretsa amaboko n’amavi abandi baturage bameze nk’abogeza.’’
Yarakomeje ati’’ Ubwo uwo yakubitaga DASSO ni ko n’uwitwa Niyonkuru Elie w’imyaka 18 yakibitaga umukuru w’umudugudu witwa Bacamurwango Elias amukomeretsa mu mutwe, Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’umurenge na Gitifu w’akagari ka Gahinga bo bakizwa n’amaguru kuko bavugaga ko Gitifu w’akagari we bagomba kumuvuna amaguru, ni bwo kuri uyu wa 27 twazidutse dushakisha aba banyarugomo batabwa muri yombi.’’
Ku byerekeranye n’umuturage witwa Mugarura Jean Damascène na we wakomeretse cyane,Gitifu Ingabire Joyeux yavuze ko ubwo Mugarura yari amaze gukubita no gukomeretsa DASSO yirutse ahunga acuranguka ahantu hari umukingo munini atawubonye akuba akaguru igufwa ry’akagombambari riraturumbuka,agejejwe mu bitaro bya Gihundwe ahita ajyanwa mu bitaro bya Kibogora, ngo namara gukira azahita asanga bariya bagenzi be 2 mu gihome,DASSO na Mudugudu bo ngo baravuwe bahita bataha.
Umuvugizi wa RIB,Marie Michelle Umuhoza yemereye Bwiza.com aya makuru avuga ko abo uko ari 3 bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.
Yagize ati’’ Ni byo babiri bahise batabwa muri yombi, undi na we wakomeretse ari kwitabwaho n’abaganga nakira azasanga abo bandi, bose bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa,iperereza ryahise ritangira.’’
Yakomeje ati’’ icyo twasaba abaturage ni ukwitwararika bakubahiriza amabwiriza y’ubuyobozi,tukanabibutsa ko kwigomeka ku buyobozi ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’
Ubuyobozi bw’uyu murenge buravuga ko aba bigomeka barimo insoresore zari zisanzwe zigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu zikaba zisa n’izabuze icyo zikora zikagumura abandi baturage,mu mukwabu wakozwe ku wa 27 Werurwe, 9 muri zo zikaba zarafahswe zijyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Gashonga.

4 Responses
Rusizi: Abagabo 3 bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa DASSO na Mudugudu
Umenya rusizi (intara-Iburengerazuba) ibamo intakoreka nyinshi ngaho habotse abarwanya leta mu minsi yashize ngaho gutera amagerenade ngaho ubwicanyi ,ubugambanyi,gukubita inzego z’umutekano …nikimwe neza nintara yamajyaruguru Bosenibamwe yari guverineri w’iyihe ntara?