Mu gihe Abaturage b’ u Burundi bakomeje kwicira isazi mu jisho ndetse n’ ihangana rikomeye ry’ ubuzima butaboroheye butewe n’ibura ry’ibintu by’ibanze nk’ibikomoka kuri Peterori, Amadevize adahari n’ibiciro biri hejuru cyane, Perezida Evariste Ndayishimiye we yazamuye ingengo y’imari akoresha ku giti cye igera kuri Miliyali 1.080.000.000 Fbu
Nkuko bigaragara mu itegeko ryemejwe ku wa 24 Gicurasi 2025 nomero yaryo ya n°12 haragaragara ko amafaranga yagenewe umukuru w’igihugu (Intendance du président) yazamutse cyane ugereranyije n’umwaka ushize aho yavuye kuri miliyoni 720.000.000 z’amafaranga y’i Burundi mu mwaka wa 2024-2025, agera kuri miliyari 1.080.000.000 Fbu mu mwaka wa 2025-2026.
Umwaka ushize wa 2024-2025, Perezida Ndayishimiye yari yemerewe gukoresha miliyoni 720.000.000 Fbu. Ariko byaje kugaragara ko yarengeje miliyari 1 y’ amafaranga y’ I Burundi, bikaba byarateje impaka nyinshi mu nteko ishinga amategeko.
Icyo gihe, Audace Niyonzima wari uyoboye ikigega cya Leta yasobanuye ko amafaranga yarenze ku ngengo y’imari kubera ingendo nyinshi Perezida yakoze ndetse n’inama mpuzamahanga zakiriwe.
Ibi ni nabyo bashingiyeho bemeza ko mu ngengo y’ imari y’ uyu mwaka wa 2025-2026, Perezida Ndayishimiye yemerewe gukoresha miliyari 1.080.000.000 Fbu, ibintu benshi babona nk’ikimenyetso cy’iyongera ry’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta mu gihe abaturage bo bakomeje kugorwa n’ubuzima bukomeye.
Iri tegeko rishyiraho kandi ko Leta izongera cyane imisoro n’amahoro, ibintu byitezweho gutuma ubuzima burushaho kugora abaturage.
Ni mu gihe na none mu gihugu hakiri ibibazo bikomeye by’ubukungu birimo kuba nta gitoro, amadevize yarabuze, ibiciro by’ibintu by’ibanze byarazamutse cyane, ndetse ifaranga ry’igihugu rikomeza guta agaciro.
Perezida Ndayishimiye ahawe aya mafaranga mu gihe adahwema kuvuga ko ibigega bye byuzuye kandi ntacyo abuze, abaturage nab o bakaba baomeza kwibaza impamvu Perezida yongererwa amafaranga mu gihe abaturage bo bakomeje kwicira isazi mu jisho.


