Abakora uburaya mu mujyi wa Rusizi basanzwe babyemera baravuga ko muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19 babayeho mu buzima bubi cyane burimo inzara , ubwoba bwa buri gihe bwo kwirukanwa mu nzu bacumbikamo babuze icyo bishyura, abafite abana bakavuga ko batakibona icyo babagaburira.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo basanzwe biyita ‘abatabazi’ kubera ko ngo batabara abagabo baba bananiranywe n’abagore babo cyane cyane ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina bakaza bazigana zikabatabara, bamwe mu bagabo bakorera mu mujyi wa Rusizi bafite ingo ahandi igihe batari mu ngo zabo bakabagana n’ababakenera bavuye hirya no hino bagiye muri uyu mujyi, aba bose baravuga ko batakibabona kandi ari bo bari babatunze n’abana babo.
N’ubwo batemeye ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru, umwe muri bo yagize ati: “Turi muri ubu buzima atari uko tubwishimiye cyangwa tuyobewe ko ari bubi kubera ingorane duhuriramo nazo, kuko nk’ubu abana banjye 3 turabana, bafite ba se 3 batandukanye batanabemera iyo baba bafite se umwe uzwi simba mpangayitse ntya. Nitwitabweho natwe bagire icyo baduha naho ubundi turicwa n’inzara n’abana bacu, kuko ubu utabona n’umugabo uguha amafaranga 500.’’
Undi ati: “Akazi kacu ni ugutanga serivisi, abo twazihaga bose basanze abagore babo, nijoro twajyaga gutega abaza mu mahoteli no mu tubari none byose birafunze, n’abagabo b’ino badusambanyaga usohotse umugore amukurikiza ijisho ku buryo twamanjiriwe rwose kandi ntidushobora kugira ahandi twerekeza. Twabaye indaya kubera ubupfubyi cyangwa imiryango mibi tutasubiramo, ntituzi niba ubuyobozi butwemera nk’abandi banyarwanda,nk’ubu turabaho dute koko?’’
Bavuga ko batarya iminwa, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko akazi bakora gasa n’akatemewe n’ubuyobozi cyangwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, uburyo babonamo amafaranga bahita bayitungishamo batabona ayo bazigama azabatunga mu bihe bibi, batakwiyubakira inzu.
Bavuga ko n’ubwo mu bagabo bakiraga habagamo ba Bihemu bikopesha bakabambura, ariko ko hazaga nk’abanyamahanga bakabakuramo akubye kabiri ayo bambuwe bakabona ayo kwishyura amazu bakodesha,ajyana abana mu mashuri n’atunga imiryango yabo migari. Barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubitaho muri ibi bihe kuko ngo abana babo bafite uburenganzira bw’imibereho myiza nk’abandi bana b’igihugu bose.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko nta munyarwanda n’umwe utazwi n’imibereho arimo aho ari hose, ko n’ubwo nta mfashanyo iratangwa muri aka karere, igihe yaboneka nabo batakwibagirana ariko banigishwa kuva muri ubwo buzima butagira icyerekezo.
Yabwiye Bwiza.com ati: ’’Kuba ari indaya nta mpamvu yababuza kwiyumva nk’abandi Banyarwanda. Nta mfashanyo iratangira gutangwa muri aka karere ariko igihe yatangwa, buri wese uyikwiye yayigezwaho hatitawe ku cyo akora, kuko iyo hatabarwa abari mu makuba ntawibagirana.’’
Bivugwa ko umujyi wa Rusizi ubarirwamo abakora uburaya babyemera barenga 1000 kuko bafite n’uvuga ko abahagarariye, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko mu bukangurambaga bwakoze hari abandi bagera kuri 950 buvuga ko zabuvuyemo, n’ubwo n’izo Akarere kavuga ko zabuvuyemo zo zivuga ko iyo ubuzima buzishaririye bamwe babusubiramo, harimo n’ababukorera mu mazu babanamo n’abana babo.

6 Responses
Rusizi: Abakora uburaya bavuga ko hatagize igikorwa inzara ishobora kubicana n’abana babo
Nibe nabo ayo baba baribye abagabo aba ari menshi nkatwe twabeshwagaho numubyizi Kumunsi 2000f turabaho dute ko na za Nyamirambo barakwandika ngo uzafashwe na leta…utari kavukire waho ntibakwandika.