Umuryango w’ ibihugu bya Afurika y’ Amajyepfo SADC watangaje ko ibihugu bigize uyu muryango bikomeje guhura n’ingaruka zikomeye zishingiye kuri ruswa, kandi ko iki kibazo gikomeje kuba imbogamizi ku mutekano no ku bukungu bw’ ibyo bihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ uyu muryango wagaragaje ko nubwo hari intambwe zimwe na zimwe zimaze guterwa mu kurwanya ruswa, ariko ko na nubu hari ibihugu igishinze imizi bikaba indiri y’akarengane, igituma ubukungu budatera imbere, ndetse ikaba n’imwe mu mpamvu z’izamuka ry’ubushomeri n’ubukene mu baturage.
Bamwe mu bayobozi b’ ibihugu bigize SADC bavuga ko ruswa ikomeje kwiganza cyane mu nzego za leta n’abashinzwe umutekano, bigatuma amahame y’imiyoborere myiza atubahirizwa, bikanadindiza gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage.
SADC ikaba yatanze impuruza isaba buri gihugu kongera imbaraga mu guhangana n’iyo ndwara mbi ya ruswa, ishyiraho amategeko akomeye, n’ubushishozi mu gucunga umutungo rusange w’ abaturage, kugira ngo intego z’iterambere rirambye zibashe kugerwaho.
Uyu muryango kandi wibukije ko kurwanya ruswa atari inshingano za guverinoma gusa, ahubwo ko bisaba uruhare rwa buri muturage wese, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri leta, n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.
Mu rwego rwo gutanga icyizere cy’ejo hazaza heza, SADC yasabye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu bigize umuryango, kugira ngo imizi ya ruswa iranduke burundu, bityo habeho imiyoborere ishingiye ku mucyo, ubutabera, n’iterambere rirambye.


