Rusizi/Nkanka: Umwana w’imyaka 10 yapfuye arohamye mu kivu

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akagari ka Kamanyenga mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana babo bakomeje gupfa barohamye mu kivu , mu minsi itarenze 10 hamaze kugwamo 3 bose barohamye, bakurikira undi mwana wapfiriyemo mu bihe bishize.

Mu ma saa saba n’igice zo kuri uyu wa 15 Mata, umwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko witwaga Uwamahoro Alvera wo mu mudugudu wa Hepfo muri aka kagari ka Kamanyenga , yajyanye na murumuna we w’imyaka 9 ngo iwabo babatumye kuvoma ku mugezi witwa Kavogo , kubera ko nta mafaranga 20 yo kugura ijerikani y’amazi basanzwe bayigura kuri robine bashyiriweho bari bafite, aho kujyayo aba bagahitira ku kivu koga ari yo ntandaro yo kurohama.

Umwe mu baturanyi b’umuryango wabuze uyu mwana yabwiye Bwiza.com, ko se w’uyu mwana usanzwe atunzwe no kuboha intaro akajya kuzigurisha muri Kongo, kubera kuguma mu rugo bijyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, asanzwe anafite amikoro make, yabuze ayo mafaranga 20 yo kugura ijerikani y’amazi atuma abana kuvoma kuri uwo mugezi bagakora urugomo bakigira koga umukuru ararohama.

Yagize ati’’ Twamurohoye mu ma saa munani z’amanywa. Iyo se agira ariya mafaranga abana ntibaba baragiye kuvoma ahongaho . Turasaba ubuyobozi bw’umurenge kwigana ubushishozi iki kibazo ayo mafaranga baduca ku ijerikani akagabanuka akaba nibura 10 kuko nta bushobozi tugifite bwo kugura ijerikani y’amafaranga 20. Ni bitaba ibyo bamwe turashoka ikivu n’ibishanga n’ubundi umubare w’abana barohama kuri kiriya kivu uzakomeza kwiyongera.’’

Umukuru w’umudugudu wa Hepfo Simbikangwa Emmanuel avuga ko ku kibazo cy’ubukene butuma batacyigondera amazi bagatuma abana kuvoma ku masoko bamwe bakajya koga mu kivu bakanagwamo, hiyongeraho n’uko abashinzwe guha abaturage ayo mazi bayabaha saa kumi n’ebyiri z’igitondo bakongera ku yabaha izindi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,hagati aho,mu bihe nk’ibi abana baba bari mu ngo ababyeyi bakabatuma kuvoma mu masoko no ku kivu babuze.

Ati’’ Tugiye gusaba ko abashinzwe gutanga amazi bayatange umunsi wose aho kuyatanga mugitondo na nimugoroba gusa kumanywa bakigira mu yindi mirimo yabo, kuko bitabaye ibyo ingorane zizakomeza kuba nyinshi mu bana ababyeyi batuma kuvoma.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka, Nyirazaninka Antoinette , ahakana ibyo kuba uriya mwana yarohamye yagiye kuvoma, akavuga ko yari ajyanye na murumuna we koga mu kivu gusa akahagwa.

Ati’’ si byo, ntabwo bari bagiye kuvoma, ni urugomo rw’abana bari bagiye koga mu kivu batabizi, bafite akajerikani bagenda bogeraho kakabacika, ugakurikiye akarohama agahita apfa. Turaboneraho gusaba ababyeyi kurinda abana babo kuko muri ibi bihe bari mu ngo baba bashaka kuzerera cyane. harimo no kujya mu kivu koga.’’

Nyakwigendera wigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza kuri GS Saint Bonaventure de Nkanka , apfuye akurikira abandi bana 2 bo mu muryango umwe na bo bigaga kuri iri shuri bamaze iminsi 10 barohamye muri iki kiyaga bagiye gutashya inkwi, bose bo mu kagari kamwe ka Kamanyenga, bakurikira undi wari umaze igihe aharohamye wigaga mu wa 4 w’amashuri abanza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rusizi/Nkanka: Umwana w’imyaka 10 yapfuye arohamye mu kivu
    uwo muyobozi akora muri biro yi perereza ko atanga amakuru abushanye nayabaturage jya wemera guca bugufi ibyo tubyita tecnic.

  2. Rusizi/Nkanka: Umwana w’imyaka 10 yapfuye arohamye mu kivu
    uwo muyobozi akora muri biro yi perereza ko atanga amakuru abushanye nayabaturage jya wemera guca bugufi ibyo tubyita tecnic.

  3. Rusizi/Nkanka: Umwana w’imyaka 10 yapfuye arohamye mu kivu
    Ahubwo n’iyi mvugo harimo gusa nk’aho arimo gukina ku mubyimba uyu muryango wabuze umwana aho kugaragaza ko yifatanyije nawo mu kababaro.

  4. Rusizi/Nkanka: Umwana w’imyaka 10 yapfuye arohamye mu kivu
    Ahubwo n’iyi mvugo harimo gusa nk’aho arimo gukina ku mubyimba uyu muryango wabuze umwana aho kugaragaza ko yifatanyije nawo mu kababaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *