Umugabo witwa Harelimana Eric, w’imyaka 37 wari utuye mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke , aravugwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Immaculée w’imyaka 25 y’amavuko, yamwishe amuteraguye ibyuma yarangiza na we akimanikisha igitenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakenke Uwamahoro Francine, yabwiye Bwiza.com ko byabereye mu mudugudu wa Rwasa , bakaba batazi isaha yamwiciyeho kuko byabonywe n’umwana wabo mukuru w’ imyaka 7, ubwo yabyukaga saa mbiri z’igitondo zo kuri uyu wa kabiri, yagera mu cyumba cy’uruganiriro agasanga umurambo wase umanitse, yareba mu cyumba ababyeyi bararagamo cyari kinakinguye akabona amaraso menshi, yakwitegereza neza akabona ni umurambo wa nyina wari uri imbere y’igitanda ufite ibikomere mu ijosi no mu bikanu, agahita ajya gutabaza nyirakuru ubyara nyina kuko baturanye.
Yagize ati ’’ Urebye uburyo yamwishe biragaragara ko yamwishe undi asinziriye kuko n’agatenge yagashyizweho na nyina ahageze ahurujwe n’uwo mwuzukuruwe na twe twabimenye nyuma ya saa mbiri n’ubu umurambo w’umugabo uracyamanitse muri salon dutegereje inzego z’umutekano ko zihagera zikatubwira icyo twakora, n’umurambo w’umugore uracyari mu cyumba.’’
Yakomeje ati’’ Amakuru ni uko amaze kumwica na we yiteye icumu mu gatuza ntiyapfa, ahita asohoka avirirana ajya gusenya ubwiherero ngo yijugunyemo, amaze kubusenya asanga nibugufi butamwica vuba, agaruka mu nzu afata igitenge cy’uwo yari amaze kwica yimanika muri salon ariyahura kuko n’icumu ryari riri aho yimanikiye n’aho yanyuze ajya gusenya ubwiherero hose yaviriranaga amaraso.’’
Yavuze ko bari basanganywe amakimbirane, umugabo yashinjaga umugore kumuca inyuma, ariko mu nama ubuyobozi bw’umudugudu n’inshuti z’umuryango bagiranye na bo ngo basanze umugabo amubeshyera ari amagambo atagira ishingiro barabunga, umugabo avuga ko atazongera kumubeshyera n’ibyo guhora barwana babihagaritse, ngo bumvaga byarakemutse ku buryo bitagera hariya.
Avuga kandi ko aka kagari karangwamo amakimbirane menshi yo mu ngo kuko imiryango igera kuri 32 ibanye nabi ariko bagenda bagerageza kuyunga ibinaniranye bakabyohereza mu nzego zibakuriye ariko hari n’ihinduka ikongera kubana neza nubwo ikiri mike.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette avuga ko ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kigaragara cyane muri aka karere.
Ati’’ Kiragaragara cyane kuko nk’ubu turabarura ingo zirenga 400 zibanye nabi bigaturuka ku mitungo, gucana inyuma n’izindi ngeso mbi bikagera no ku kwamburana ubuzima nk’uku byagenze muri Rangiro, ariko tugenda tubunga twifashishije abafatanyabikorwa bacu barimo amadini n’amatorero , abananiranye tukabagira inama yo kugana inkiko nubwo hari n’aho bamburana ubuzima twibwiraga ko ibyabo byakemutse.’’
Bibaye mu gihe umwaka ushize mu murenge wa Cyato uhana imbibe n’uyu na bwo umugabo yishe umugore we akamuca umutwe n’ibindi bice by’umubiri akajya kubijugunya muri Nyungwe bapfa inshoreke yo muri aka kagari ka Gakenke umugabo yari yaramuharitse, ubuyobozi bugasaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we ingo zigaragayemo amakimbirane ashobora kugeza ku rupfu zigakurikiranirwa hafi hakiri kare.
Abana 3 ba nyakwigendera basize barimo n’ufite imyaka 3,5 y’amavuko bahise bahabwa nyirakuru ubyara nyina na we utishoboye ngo abatware, ubuyobozi bw’aka kagari bukavuga ko bugiye gufatanya n’ikigo nderabuzima cya Rangiro mu kubitaho.

16 Responses
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Ariko muzajye mwandika amagambo asomeka
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Ariko muzajye mwandika amagambo asomeka
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Birababaje rwose ibi ntibikwiye mu banyarwanda

Birababaje cyane,Imana imuhe iruhuko ridashira uwo mudame.
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Birababaje cyane,Imana imuhe iruhuko ridashira uwo mudame.
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Birababaje cyane
Kandi twe abaturage tugomba kujya dutangira amakuru kugihe y’ imiryango itabanye neza
Igafashwa

Birababaje
Tugomba kujya dutanga amakuru hakiri kare
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Birababaje
Tugomba kujya dutanga amakuru hakiri kare
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Tugomba kujya dutanga amakuru kare
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Tugomba kujya dutanga amakuru kare