Rusizi: Abakozi barasaba kudakomeza gukurwaho imisanzu ihabwa ikipe ya Espoir FC

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho bumviye itangazo rya perezida w’ikipe ya Espoir FC rivuga ibyo gusesa amasezerano by’igihe gito n’abakinnyi bayo muri ibi bihe shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru yabaye ihagaze kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ngo akazasubukurwa imikino yongeye gutangira, abenshi mu bakozi b’utugari, imirenge n’Akarere bumvikanye basaba ko niba abakinnyi badahembwa na bo batakomeza kubakuraho amafaranga yitwa ayo guhemba abakinnyi kandi atabageraho.

Bamwe muri bo baganiriye na Bwiza.com bavuze ko hashize imyaka igera ku 10 bakurwaho 3% ku mishahara yabo ajya mu ikipe ya Espoir FC yitwa ayo guhemba abakinnyi n’ibindi ikipe ikenera, hakaba n’abavuga ko bemeye kuyatanga nubwo badakunda umupira kubera igitutu bashyirwagaho bayabaka bemera kuyatanga, baba ababishakaga n’abatarabishakaga byitwa ko ngo ari uguteza imbere Akarere, none bumvise itangazo ryasohowe na perezida w’iyi kipe Kamuzinzi Godeffrey, rivuga ko guhera ku wa 15 Mata bahagaritse amasezerano n’abakinnyi by’igihe gito, nyamara ntibabonye iribabwira ko gutanga iyo misanzu muri icyo gihe bihagaze.

Umwe yabwiye Bwiza.com ati’’ Ko basohora itangazo rivuga ko bahagaritse amasezerano n’abakinnyi muri iki kihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19, ko tutabonye irivuga ko babaye bahagaritse imisanzu bakura ku mishahara yacu, tuzakomeza kuyabaha badahemba abakinnyi azajya he? Ubwo bagiye kuyinezezamo nyuma bazadusabe arenzeho ngo turafasha ikipe kandi tutazi aho ajya.’’

Undi na we ati’’ Niba Gitifu w’Akagari mu dufaranga duke ahabwa yemera kwigomwa ayo 3% ngo arafasha ikipe azi ko abakinnyi bahembwa, akumva ngo ntibazahembwa we azaba akurwaho ay’iki? Twumva rwose nta mpamvu yo kudukuraho amafaranga tutazi iyo azajya n’icyo azakoreshwa, nibayahagarike nibasubukura bazatubwire tubone kongera kuyatanga.’’

Perezida wa Espoir FC Kamuzinzi Godeffrey yabwiye Bwiza.com ko yumva nta mpamvu batakomeza kuyatanga kuko hari ibindi biri gukorwa muri iki gihe nko kwishyura amacumbi y’abakinnyi n’ibindi bikenerwa, kandi ko gusesa amasezerano n’abakinnyi bitazafata igihe kirekire.

Ati’’ Tugize amahirwe muri Gicurasi imikino igasubukurwa twabakuraho igice cy’ukwezi gusa kandi hari ibindi turi gukorera abakinnyi nko kwishyura amacumbi babamo na bimwe mu bindi bakenera,ku buryo numva nta mpamvu bareka kuyabakuraho.’’

Avuga ko nta faranga na rimwe barimo abakinnyi kuko babahembye kugera mu kwezi kwa 3 ngo babone ikibatunga ukwa 4 akaba ari ko batazahembwa, akababazwa icyakora n’umusaruro udashimishije iyi kipe itanga kuko iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16, bamwe mu bakozi b’Akarere bakanavuga ko ayo mafaranga basa n’abayatangira ubusa kuko ikipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya 2, we akavuga ko hari icyizere ko itamanuka igihe bateguye neza imikino isigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko nta mukozi uramugezaho iki kibazo, ko nta mpamvu batakomeza kuyakatwa. Ati’’ Nanjye ndi umukozi w’Akarere kandi ndayatanga nanjye bazayankuraho, nta n’umwe urambaza icyo kibazo, ariko numva nta mpamvu batayakurwaho.’’

Uyu muyobozi agaragaza icyakora kuvuguruzanya na perezida w’ikipe Kamuzinzi Godeffrey uvuga ko nta faranga na rimwe barimo abakinnyi, we akavuga ko ikipe irimo amadeni menshi hari n’amafaranga imikino yahagaritswe batarishyura abakinnyi, ari yo mpamvu kuyakurwaho ari ngombwa ngo n’icyo cyuho kizibwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Abakozi barasaba kudakomeza gukurwaho imisanzu ihabwa ikipe ya Espoir FC
    Ikipe nimanuka mu cyiciro cya 2 amafaranga y’abakozi azahagarikwe gutangwa

  2. Rusizi: Abakozi barasaba kudakomeza gukurwaho imisanzu ihabwa ikipe ya Espoir FC
    Ikipe nimanuka mu cyiciro cya 2 amafaranga y’abakozi azahagarikwe gutangwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *