Covid-19: Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwahaye Akarere ka Rusizi inkunga ya miliyoni 10 RWF

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kubona ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu baturage zirimo ko bamwe batakaje imirimo yabatungaga n’imiryango yabo ubuzima bukagorana cyane, kuba hari n’ibindi bikorwa Akarere gakora mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, mu gihe kigufi cyangwa ikirambye, biyemeje gukusanya inkunga ya 10,000,000 z’Amafaranga y’uRwanda zo gufasha aka karere guhangana n’ibi bibazo byose.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem kuri uyu wa 14 Gicurasi nyuma yo gushyikirizwa iyi nkunga n’uru ruganda, yavuze ko ashimira aba bakozi byimazeyo kuba barigomwe ku mushahara wabo bakagenera Akarere iyi nkunga. Ngo iziye igihe bitewe n’ibikenewe ngo gakomeze guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo mu baturage no gukomeza ibikorwa binyuranye Akarere gakora ngo hatagira umuturage wako kigaragaraho.

Ati: “Amafaranga nk’aya aradufasha cyane kuko nk’ubu tumaze gukora byinshi binyuranye n’ubu bigikorwa mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, birimo kugura udupfukamunwa, za kandagira ukarabe, guha abaturage bagezweho bikomeye n’ingaruka zacyo, ibibatunga ariko hari n’igikorwa kinini cyo gushyira mu kato abo dukeka ko baba barwaye cyangwa barahuye n’abarwayi, cyangwa tunakurikije ibyo amabwiriza ateganya ko umuntu wese uvuye hanze y’igihugu ashyirwa mu kato kandi twagize abantu benshi bagashyirwamo, byose hamwe n’ibindi bikorwa nk’ibyo bimaze kudutwara arenga 60,000,000 RWF, ubufasha nk’ubu bukaba ingenzi.’’

Yanavuze ko n’ubwo imirimo y’ubuhinzi yakomeje mu gihe cy’izi ngamba zo guhangana n’iki cyorezo, ariko n’abahinzi bahuye bikomeye n’ingaruka zacyo kuko iminsi isaga 40 ya Guma mu Rugo itatumye n’uwejeje agurisha neza imyaka ye ku giciro yishimiye, kuba nk’abaturage bo mu Bugarama bahinga I Kamanyola muri Kongo, batarabonye uburyo bwo gukurikirana imyaka yabo bakahahombera cyane kandi ni benshi, abakora indi mirimo yambukiranya umupaka na Kongo batabona uko bajyayo n’abanyekongo bahahiraga i Rusizi ntibaze,byose ngo byahungabanije bikomeye buri muturage w’aka karere.

Yasabye abaturage gukomeza inama bagirwa ku ngamba zo gukomeza guhangana n’iki cyorezo, abafite umutima wo gufasha abahuye bikomeye n’ingaruka zacyo bakabikora binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko, imirimo y’ubuhinzi igakomeza gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo bazikure neza mu bibazo kizabasigira.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, Madame Eleano Mwai yijeje ubuyobozi bw’aka karere gukomeza kububa hafi mu guhangana n’iki cyorezo, anavuga ko kuba abakozi b’uruganda baragize amahirwe yo gukomeza gukora, bagomba kwibuka abandi baturage batabonaga uko bajya ku kazi byari ngombwa.

Ati: “N’ubwo iki cyorezo gisa n’icyahagaritse ubuzima mu nzego hafi ya zose zikora ku mibereho y’umuturage ariko abakozi bacu bo bakomeje gukora banahembwa, ari yo mpamvu twasanze iki gikorwa ari ingenzi, cyane cyane ko dusanzwe dukora n’ibindi byo kwita ku baturage batwegereye, nko kubaha amazi meza, kuremera abarokotse Jenoside yakorwe abatutsi batishoboye, kubaka amashuri y’inshuke n’ibindi kandi tuzanakomeza.’

N’ubwo hari imwe mu mirimo yasubukuwe ikaba ifasha abaturage kongera gukora ku ifaranga, muri ibi byumweru 2 bishize hari indi itarasubukurwa itunze benshi, nko gutwara abagenzi kuri moto n’indi, hakaba n’abandi baturage bakigaragaza ibibazo binyuranye by’imibereho, intumwa y’abakozi muri uru ruganda Karegire Athanase ikavuga ko nyuma y’iyi nkunga bakomeje no kwita ku baturanyi babo bafite ibibazo nk’ibi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *