Sagamba Faustin y'imyaka 28 y'amavuko yasanzwe mu nzu yapfuye.

Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwaga Sagamba Faustin wakoraga muri Access bank mu mujyi wa Rusizi yasanzwe mu cyumba cy’ubwogero mu nzu yabagamo yapfuye kugeza ubu icyamwishe kikaba kitaramenyekana.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na nyir’igipangu yabagamo Muzeyi Anicet, ngo uyu musore ukomoka mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu wibanaga mu nzu ya wenyine mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe, abantu baherukaga kumubona ku wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi avuye ku kazi, mu ma saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa 17 Gicurasi mukuru we ahamagara kuri telefoni nyir’iki gipangu amubwira ko amaze iminsi ibiri ahamagara uyu murumuna we telefoni igacamo ariko ntiyitabe, amusaba kureba niba hari icyo yaba yabaye.

Avuga ko uyu musore ubusanzwe muri week end kubera ko atajyaga ku kazi yagumaga mu nzu yikingiranye kuko ibyo guteka yabikoreraga muri iyo nzu, n’ubwogero n’ubwiherero byose birimo ku buryo hari igihe iminsi 2 ya week end yose yashiraga ari mu nzu adasohotse nta kibazo, bagira ngo ni ibisanzwe ariko basanga inzu irafunze amatara yaka, arebye mu bwogero abona akaboko barebye neza basanga aryamyemo yapfuye.

Ati ’’ twasanze nta kintu yambaye nta n’igikomere kindi afite, dukeka ko yaba yari agiye koga cyangwa arangije akagwamo, niba hari uburwayi yari afite bwamutuyemo cyangwa impanuka isanzwe ntitwabimenya kuko twahise duhamagara abaturage, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano tukamena ikirahuri cy’ idirishya ryegereye urugi tugasanga imfunguzo ziri mu rugi imbere, twafungura twageramo tugasaga yashizemo umwuka, ntitwamenya neza n’igihe yaba yarapfiriye.’’

Sagamba Faustin y'imyaka 28 y'amavuko yasanzwe mu nzu yapfuye.
Sagamba Faustin y’imyaka 28 y’amavuko yasanzwe mu nzu yapfuye.

Rudahunga Dieudonné, umuyobozi wa Access bank ishami rya Rusizi, yabwiye Bwiza.com ko nta kindi kibazo cy’uburwayi bazi yari afite.
Ati’’ natwe urupfu rw’umukozi wacu rwatubereye amayobera kuko ku wa gatanu yavuye ku kazi nta kindi kibazo afite, serivisi y’igenzura yakoreragamo ku wa gatandatu ntijya ikora, twumvise baduhamagara mu ma saa yine z’ijoro kuri iki cyumweru batubwira ko yapfuye n’ubu dutegereje ikiva mu isuzuma rikorwa n’ibitaro bya Gihundwe umurambo we wahise woherezwamo.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore avuga ko na bo kugeza ubu nta kindi bakeka cyaba cyamwishe.

Ati ’’ twamusanze mu bwogero yapfuye atambaye, ntituzi niba ari ukunyereramo akagwa agapfa cyangwa hari ubundi burwayi butazwi yagendanaga dutegereje ikiva mu isuzuma ry’umurambo we, nta kindi twavuga.’’

Iyi nzu nyakwigendera yaguyemo ngo yari ayimazemo amezi arenga 3 aba wenyine, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Imana imwakire mubayo gusa muzadutangarize icyavuye mwisuzuma ryumurambo we!!kdi twihanganishije umuryango we

    1. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
      Ebana weeee? Ntakundi Sagamba imana imwakire mubayo , tunihanganisha ababyeyi nabavandimwe bawe

    2. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

  3. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Birababaje cyane.Yari akiri umusore.L’avenir l’attendait.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  4. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

  5. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Mujya Mwandika inkuru irimo ubunyamwuga
    Umunyamabanga nshingwa Bikorwa w’umurenge w’a Gihundwe ntabwo Ari Vincent de Paul

    Vincent de Paul nuwa Kamembe

    1. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
      Ahubwo wowe ujye usoma neza kuko nubundi bavuzeko ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kamembe kandi ariwo nyakwigendera yaratuyemo

    2. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
      Ahubwo wowe ujye usoma neza kuko nubundi bavuzeko ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kamembe kandi ariwo nyakwigendera yaratuyemo

  6. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Mujya Mwandika inkuru irimo ubunyamwuga
    Umunyamabanga nshingwa Bikorwa w’umurenge w’a Gihundwe ntabwo Ari Vincent de Paul

    Vincent de Paul nuwa Kamembe

  7. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Mbega inkuru ibabaje,imfu ziragwira,gusa abantu bakunda kwibana bonyine mu nzu,bibahe isomo,buriya iyo aza kuba abana n’undi muntu munzu,byarikorohereza iperereza nubwo hatahita hamenyekana icyo yazize,ariko byibuze hari amakuru yari gutangwa.Umuryango we wihangane nubwo bitoroshye,Imana ibibafashemo,kdi nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

  8. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Mbega inkuru ibabaje,imfu ziragwira,gusa abantu bakunda kwibana bonyine mu nzu,bibahe isomo,buriya iyo aza kuba abana n’undi muntu munzu,byarikorohereza iperereza nubwo hatahita hamenyekana icyo yazize,ariko byibuze hari amakuru yari gutangwa.Umuryango we wihangane nubwo bitoroshye,Imana ibibafashemo,kdi nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

  9. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Birababaje kweri yarakiri muto rwose, Imana imwagurire ubuturo

  10. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Birababaje kweri yarakiri muto rwose, Imana imwagurire ubuturo

  11. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Imana imwakire mubayo kdi tunihanganisha umuryangowe muri rusange , tunasaba ko mwazadutabgariza icyavuye mu isuzuma ryakirewe kubitaro bya Gihundwe

  12. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Imana imwakire mubayo kdi tunihanganisha umuryangowe muri rusange , tunasaba ko mwazadutabgariza icyavuye mu isuzuma ryakirewe kubitaro bya Gihundwe

  13. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  14. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  15. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  16. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  17. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  18. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  19. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  20. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  21. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

  22. Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye
    Ayayaaaaa birababaza pe aracyenyutse rwose Imana ikomeze Abe rwose ndumiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *