Ibibazo abamotari bafite ni uruhuri

Rusizi: Abamotari basubukuye akazi bafite uruhuri rw’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Abamotari bo mu Karere ka Rusizi basubiye mu muhanda kuva ku wa 16 Nyakanga 2020 baravuga ko n’ubwo bari gukora, batangiranye uruhuri rw’ibibazo bizabagora kwikuramo.

Ubwo Bwiza.com yatemberaga umujyi wa Rusizi ngo irebe uko ubuzima bwagarutse nyuma y’ukwezi n’igice busa n’ubwahagaze kubera guma mu rugo yihariye, kimwe mu byagaragazaga impumeko nshya y’umujyi ni urujya n’uruza rw’abamotari batwaye abagenzi, bamwe mu bagenzi bajya kure hatagerwa n’imodoka zibatwara bishimiye ko moto zongeye gukora, ariko mu maso h’abamotari benshi n’ubundi hadakeye, bakavuga ko ari urusobe rw’ibibazo batangiranye bavuga ko bazikuramo bibagoye.

Icyo bahurizaho ni amadeni menshi barimo nyuma y’igihe kirekire utwo bari bakoreye baratumaze basigaye batunzwe n’imfashanyo nazo zidahagije, ayo madeni akaba ay’amabanki n’ibigo by’imari bafashemo za moto COVID-19 yaje batarishyura, abo babereyemo amazu bamaze amezi menshi batishyura na bo babahanze amaso.

Bakomeza bavuga ko abenshi muri bo batarishyurira mituweli imiryango yabo, impushya zo gutwara ibinyabiziga zashize bakaba badashobora kubona ay’izindi vuba nubwo bitwa ko bakora, n’ibindi byinshi, bagasongwa ngo n’uko nta bagenzi bahagije n’ igiciro cy’ingendo kitahindutse kandi hari ibyo basabwa kugira ngo birinde banarinde abagenzi kwandura COVID-19.

Umwe muri bo, ati: ’’Dusubiyemo yego kuko biruta kwicara, ariko kuba Bukavu bataza na Nyamasheke ntitujyeyo kandi ari ho amafaranga menshi ava, tukagomba kugira umuti abagenzi bisiga mu ntoki n’uhanagura kasike( Casques) bambara tubatwaye kandi yombi ihenda n’igiciro kitiyongereye, abagenzi bagaragaza ubukene tukabatwarira make kubera kubura uko tugira, ntibyoroshye pe, n’ubundi ubukene buraba bwose.’’

Yakomeje ati: “Ikindi ni uko n’abo bagenzi bataboneka neza nka mbere kuko nk’ubu mbere nashoboraga kwinjiza amafaranga 12,000 Rwf ku munsi ariko ubu sindenza amafaranga 4,000 Rwf kandi nguramo ibyo byose n’imyenda uruhuri ngomba kwishyura ntaranishyurira umuryango wanjye w’abantu 6 mituweli kandi na yo yihutirwa, nyir’inzu yatangiye kumpanga amaso ngo natangiye akazi, byose birahurirana nkumva ndahungabanye cyane kandi nitwa ngo ndi mu kazi.’’

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari muri aka karere, Dusabeyezu Ernest avuga ko abamotari ba Rusizi bari mu bahuye n’uruva gusenya muri aya mezi 4 ashize bari muri Guma mu Rugo, aho bahuye n’ubukene n’inzara bigoye kwikuramo uyu mwaka, kuba batangiye nta bagenzi bahagije babona kandi basabwa byinshi byo kwirinda no kubarinda iki cyorezo, byose bisaba gukomeza umutsi ngo babashe gukora.

Ati: “Turasaba abo tubereyemo imyenda kudahita bashiduka ngo twatangiye gukora, batangire kutwishyuza kuko ibibazo dutangiranye ab’ahandi bageze kure babikemura kandi abenshi babuze ikibazo baheraho bakemura kuruta ibindi kuko urajya gutekereza mituweli, nyir’inzu akakubwira ko nutamwishyura n’igice ngo na we ayishyure umuvira mu nzu. Wareba inzara abana bafite n’abagenzi ntabo ngo ucyure agira icyo amara na byo ugasanga bikaze. Bihangane rwose tubanze dutekereze neza kuko twarahungabanye bihagije.’’

Yasabye bagenzi be gukora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko batabikoze icyorezo kikiyongera basubizwa mu ngo bikarushaho kuba bibi, ashimira ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa polisi mu karere bwabemereye ubuvugizi ku ivugururwa ry’impushya zo gutwara abantu n’ibintu zabashiranye badakora, bagahabwa nibura amezi 2 yo gushaka amafaranga yazo, asaba n’abagenzi kubahiriza ibyo basabwa, n’ubuyobozi gukomeza kubafasha mu mikorere.

Umuyobozi w’Aka karere Kayumba Ephrem, yavuze ko gufungura imirimo bidaterwa n’igihe kinini imaze idafungurwa ko ahubwo biterwa n’uburyo abaturage bahangana n’icyorezo, ko hari itafunguwe, nk’uburobyi n’indi, uko icyorezo gishira na yo ikazafungurwa.

Ati: ’’Iki cyorezo kiraduhombeje bitavugwa ariko icyo twarengeraga kuruta ibindi ni ubuzima, abamotari n’abandi basubukuye imirimo turabasaba kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza, nibabikora neza n’indi itasubukuwe izasubukurwa, abo babereyemo imyenda babihanganire bishyurane mu mahoro, ibindi bizajya bikemurwa buhoro buhoro.’’

Akarere ka Rusizi kabarizwamo abamotari 1755 bari mu makoperative 6, bamwe bakaba bagatangiye batarapimwa COVID-19, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bugiye kubafasha bose bapimwe.

Ibibazo abamotari bafite ni uruhuri
Ibibazo abamotari bafite ni uruhuri

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *