Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari gukorwa iperereza rigamije kumenya uburyo umujura witwa Nsengiyumva Abbas wafatiwe mu Karere ka Kirehe tariki ya 17 Nyakanga, yaba yarabonye imyenda y’umupolisi w’umwofisiye w’inyenyeri ebyiri.
Ibi ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera wabitangarije Kigali Today dukesha aya makuru, ati: “Iperereza rirakorwa ngo twumve uburyo yayibonye. Ariko nk’uko ubyumva nyine ni umujura, n’iyo myenda ya polisi ashobora kuba yarayibye, reka dukore iperereza turebe uko yayibonye.”
Mu masaa munani y’urukerera rw’uwo munsi ni bwo Nsengiyumva w’imyaka 19 y’amavuko yafatiwe mu Mudugudu wa Nyabiyenzi, mu Kagari ka Bukora, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, yiba yambaye imyenda iyi myenda yanditseho ‘Rutagengwa’.
Uyu musore yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamugari. Gusa nyuma yaho, hakomeje kwibazwa ku buryo Nsengiyumva yaba yarabonye iyi myenda y’umukozi wa leta, by’umwihariko urwego rw’umutekano rushinzwe gukomeza amategeko.
Mu gipolisi cy’u Rwanda ufite inyenyeri ebyiri ku ntugu zombi, aba afite ipeti rya Inspector of Police. Iri kandi ni ipeti rya kabiri mu yahabwa abofisiye, ribanzirizwa n’irya Assistant Inspector of Police, AIP.



2 Responses
Hari gukorwa iperereza ku myenda y’umwofisiye wa polisi yafatanwe umujura
Muzatugezeho ibizava mu iperereza kuko twakubiswe n’inkuba rwose kumva ukuntu uriya mwa na yaba yarabonye ziriya nyota
Hari gukorwa iperereza ku myenda y’umwofisiye wa polisi yafatanwe umujura
Muzatugezeho ibizava mu iperereza kuko twakubiswe n’inkuba rwose kumva ukuntu uriya mwa na yaba yarabonye ziriya nyota