Musenyeri Karemera Francis gufungura insengero yabifashe nk'umunsi w'amateka

Ni umunsi w’amateka: Musenyeri Karemera avuga ku ifungurwa ry’insengero mu mujyi wa Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Amezi yarengaga 4 insengero zifunze mu Rwanda hose kubera icyorezo cya COVID-19,ifungurwa ryazo kuri uyu wa 19 Nyakanga ryakuruye amarangamutima menshi mu bayoboke b’amadini n’amatorero bazisengeramo, mu karere ka Rusizi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu mu itorero ry’Abangilikani,Karemera Francis awita uw’amateka.

Insengero zafunguye imiryango ku ikubitiro zose ni izo mu murenge wa Kamembe gusa , ni urw’abadiventisiti rwafunguye ku wa 18 Nyakanga, Kiliziya gatulika, ADEPR, Abangilikani,Inkuru nziza, Methodiste Libre na Maranatha,izindi ngo ntiziragenzurwa ngo harebwe ko zujyje ibisabwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubw’ihuriro ry’amadini n’amatorero ahakorera bukizeza ko ku cyumweru gitaha no mu yindi mirenge bizahagera.

Musenyeri Karemera Francis gufungura insengero yabifashe nk'umunsi w'amateka
Musenyeri Karemera Francis gufungura insengero yabifashe nk’umunsi w’amateka

Bwiza.com yatembereye ku nsengero hafi ya zose zafunguwe ngo yumve amarangamutima y’abazisengeramo, bamwe bo muri ADEPER Kamembe bakavuga ko kongera kureba mu nzu y’Imana byonyine byari bihagije.

Habumugisha J.Pierre ati’’ Twifuzaga nibura kongera kureba mu nzu y’Imana uko hasa,twagezemo twubahiriza amabwiriza yashyizweho, twanezerewe cyane, tukazakomeza ingamba zo kurwanya iki cyorezo ngo tutazongera gufungirwa.’’

Imanantirenganya Suzanne basengana, na we ati’’ Nashimishijwe no kongera kubona bene data twateranaga,twongera kuririmbira Imana nubwo kuririmbira mu gapfukamunwa bitatworoheye kubera umwuka utasohokaga neza, no kwisanzura ngo umuntu ashime Imana yitera hejuru uko abishaka ntibishoboke,ariko n’ibyabaye twabishimiye Imana cyane. Gusa turasaba ko n’abana bacu twazagira ubwo twemererwa kubazana.’’

Mbere yo kwinjira mu rusengero buri mukristo yabanzaga gukarabywa intoki
Mbere yo kwinjira mu rusengero buri mukristo yabanzaga gukarabywa intoki

Umukristo wo mu itorero ry’Abangilikani na we ati’’ Byari umunezero urimo no kwigengesera gukomeye cyane kuko warebaga mugenzi wawe mudaherukanye ukumva wamuhobera ariko ku bwo kwanga kwica amabwriza ukamureka umubona ,byatumye bamwe dusuka amarira. Wanatubereye umwanya wo gusohokera mu nzu y’Imana nk’uko hari abasohokeye ku kivu, abenshi bongeye kwambara imyenda yari imaze aya mezi yose mu tubati, bahura n’abandi,mbese ni umunezero udasanzwe.’’

Yanasabye ko hakorwa ibishoboka byose n’ahandi insengero zigafungurwa kuko hari abakoze ingendo ndende baza Kamembe kuhasengera, agasanga n’ahandi zifunguwe byarushaho kuba byiza kuko bigaragara ko abantu bakumbuye kongera guhurira mu nsengero.

Insengero zifunguye imiryango hari bamwe mu batuye aka karere bashonje cyane, Nyiramariza Julienne uhagarariye abagore mu ntara ya Cyangugu mu itorero Maranatha, yatangarije Bwiza.com ko nubwo bazi neza ko abapasiteri babo bamaze amezi 4 nta kintu bahembwa , bahisemo ko amaturo aboneka abanza guhabwa abo bagiye kwicwa n’inzara abapasiteri bakazahembwa nyuma.

Ati’’Amaturo si menshi kuko n’abagombye gutura bahungabanijwe n’iki cyorezo ariko muri Maranatha twasabye abapasiteri kwihangana ikibonetse kigahabwa abababaye cyane kuruta abandi kandi n’abashumba bacu babyemeye turanabibashimira, uko hagenda hagira ikiboneka,ubwo twatangiye n’agashahara k’abakozi b’Imana karaza kuboneka bakomeze bihangane nka mbere.’’

Past Gatware Herman, umushumba w'itorero ry'Akarere rya Rusizi muri ADEPR yavuze ko gufungura insengero bizatuman babasha guhemba abapasiteri.
Past Gatware Herman, umushumba w’itorero ry’Akarere rya Rusizi muri ADEPR yavuze ko gufungura insengero bizatuman babasha guhemba abapasiteri.

Uku kudahembwa kw’abapasiteri kandi insengero zongeye gukora byanagarutsweho n’umushumba w’itorero ry’Akarere rya Rusizi muri ADEPR,Rev.pasiteri Gatware Herman,aho avuga ko ari ikibazo kikibakomereye cyane.

Ati’’ Kiriho kandi kiraduhangayikishije cyane,ariko babona igihembo ari uko habonetse amaturo. Ubwo twatangiye turizera ko n’amaturo agiye kuboneka bagahembwa uyu mwaka ukazajya kurangira byarongeye kujya mu buryo.’’

Kuri Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani, Karemera Francis,uyu munsi ni uw’amateka. Ati’’ Ni uw’amateka kuko dukurikije umwaduko wa COVID-19 ku isi n’ingaruka mbi yagize ku bayituye bose, n’ukuntu yibasiye cyane Akarere ka Rusizi nta wari uzi ko umunsi nk’uyu abantu bazaba bongeye guhurira mu nsengero mu materaniro muri aka karere ari na ho duhera dushimira Leta yacu cyane,mu bushishozi bwayo yabonye ko bikwiriye.’’

Yishimiye uko byatangiye avuga ko yizera ko bizakomeza kugenda neza,asaba abayoboke b’amadini n’amatorero kubahiriza ibisabwa kugira ngo umudendezo wo gusenga hatazagira ikiwukoma imbere.

Akarere ka Rusizi kabarirwamo amadini n’amatorero ari mu ihuriro ryayo 24, ayafunguye kuri uyu wa 19 Nyakanga ni 7 gusa,umuyobozi w’iri huriro,Past. Byamungu Razale,yijeje ko iki cyumweru gishira hari n’andi yemerewe,kimwe na mugenzi we Kanyamahanga Bernard uyobora Maranatha, bavuze ko bifuza kubona n’izindi zifungura kandi bigiye gukurikiranirwa hafi, ibi bikanemezwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel.

Buri wese mbere yo kwinjira yabanzaga kwandikwa mu bitabo byabugenewe.
Buri wese mbere yo kwinjira yabanzaga kwandikwa mu bitabo byabugenewe.
Buri muririmbyi yagombaga kuba yambaye agapfukamunwa.
Buri muririmbyi yagombaga kuba yambaye agapfukamunwa.
Nyuma y'iteraniro hakurikiraho gusukura urusengero haterwamo imiti mbere y'uko irindi ryinjira.
Nyuma y’iteraniro hakurikiraho gusukura urusengero haterwamo imiti mbere y’uko irindi ryinjira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *