_113693688__113691470_mediaitem113691469.jpg

Ingabo za Iran zarashe misile ku bwato bwa baringa bw’Amerika

Sangiza iyi nkuru

Mu bunigo bwa Hormuz hagati y’ikigobe cya Perse na Oman mu Nyanja y’Ubuhinde kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020, ingabo za Iran zarashe ubwato bunini bwa baringa bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Amashusho yaciye kuri televiziyo y’igihugu cya Iran, yagaragaje ingabo zari mu myitozo yiswe ‘Great Prophet 14’ cyangwa ‘Prohet Mohamed 14’ imanuka mu ndege za kajugujugu, zimanukira kuri ubu bwato.

Mu nyanja kandi hari utwato twa gisirikare tw’ingabo za Iran twari ku muvuduko wo hejuru, tuza tuzenguruka ubu bwato.

Ubukarihe bw’imyitozo ya ‘Great Prophet 14’ bwatumye ingabo z’Amerika ziri mu gace ka Al Udeid na Al Dhafra muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisabwa kuryamira amajanja.

Ni nyuma y’aho ingabo za Iran zohereje misile nyinshi muri iki kigobe nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi muri aka gace, Capt. Bill Urban.

Amerika ishinja ingabo za Iran ubushotoranyi no guhubuka. Gusa ngo nayo izakomeza ibikorwa bigamije kurinda umutekano w’ibicuruzwa byambukiranya muri aya mazi magari, bitwarwa n’amato manini.

Si ubwa mbere ingabo z’Amerika zigerageje iza Iran, kuko no mu 2015 byarabaye, ubwo na none ingabo z’iki gihugu kiri ku mugabane wa Aziya zarasaga ubwato bunini bw’Amerika butwara indege, biza kumenyekana ko nabwo ari baringa.

Ibi bikorwa byose ni ingaruka z’umwuka mubi uri hagati y’impande zombi, ushingiye ku bihano Amerika yafatiye Iran byatewe n’uko yishe amasezerano ajyanye no gucura intwaro za ‘nucléer’.

_113693688__113691470_mediaitem113691469.jpg Iran yarashe icyato cya baringa

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo za Iran zarashe misile ku bwato bwa baringa bw’Amerika
    Isi yugarijwe n’intambara ya gatatu y’isi.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato,le 27/05/2020,president wa China,XI Jinping,nawe yabwiye National Congress yuko abasirikare barimo kwitegura intambara.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

  2. Ingabo za Iran zarashe misile ku bwato bwa baringa bw’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *