Abazungu Robert Mugabe yatse ubutaka bagiye gushumbushwa miliyari 3.5 z’amadolari

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Imari, Mthuli Ncube na Minisitiri w’ubuhinzi, Oppah Muchinguri Kashiri kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020 basinye amasezerano yo gushumbusha miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika abazungu Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe, yambuye ubutaka, akabuha abirabura.

Uyu muhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, aba baminisitiri bombi bakaba basinye mu cyimbo cya Perezida Emmerson Mnangagwa uriho ubu.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byabitangaje, Guverinoma ya Zimbabwe nta bushobozi ifite bwo kwishyura aya mafaranga kuko menshi, bikaba bisaba inkunga izaturuka mu mahanga nk’uko bigaragara ku byo impande zombi zemeranyijeho muri aya masezerano.

Ikindi kandi nk’uko bikubiye muri aya masezerano, aba bazungu bambuwe ubutaka cyangwa se ababakomokaho, bazabanza gushumbushwa ibingana na 50%, ibisigaye bakazabibona mu myaka itanu.

Ubu hashize imyaka 20 Robert Mugabe yambuye abazungu b’abahinzi bagera ku 4500 ubutaka bwabo. Icyo gihe yahise abuha abirabura b’Abanya-Zimbabwe bagera ku 300,000. Yabikoze mu rwego rwo guca umuco wa gikoloni no gukuraho ubusumbane hagati y’abirabura n’abazungu.

Ni ho hamenyekanye imvugo igira iti: “ufite ubutaka bugira amapine, nabutware iwabo” ngo ikaba yaratangajwe na Robert Mugabe, ubwo yabamburaga ubu butaka.

Iki gikorwa cya Mugabe cyakuruye umwuka mubi hagati ya Zimbabwe n’ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bigera aho iki gihugu gifatirwa ibihano by’ubukungu.

Abasenguzi mu bijyanye na politiki y’ubukungu, bemeza ko ubukene bumaze igihe kirekire muri Zimbabwe ndetse no gutakaza agaciro kw’ifaranga ryaho kwatewe n’imyanzuro Robert Mugabe yagiye afata, itsikamira abazungu.

Ubwo Mugabe yahirikwaga ku butegetsi mu 2017, impamvu nyamukuru yabiteye ni gushyira ahabi ubukungu bw’igihugu. Gusa na Mnangagwa wamusimbuye arashinjwa kunanirwa kubuzahura, cyane cyane muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi.

Gushumbusha aba bazungu cyangwa se ababakomokaho, bishobora kuba impamvu yatuma Zimbabwe yigarurira imitima y’amahanga, akayishyigikira mu bikorwa bizahura ubukungu bwayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *