Ngororero: Umwana w’imyaka 17 akekwaho kwicisha abantu batatu ishoka n’ifuni

Sangiza iyi nkuru

Bikorimana w’imyaka 17 y’amavuko ubarizwa, mu Murenge wa Kabaya w’Akarere ka Ngororero akekwaho kwica abantu batatu bo mu muryango umwe; Mukamunana Donatha w’imyaka 37 y’amavuko, Byoseniyo Joselyne w’imyaka 2 n’amezi atandatu na Uwayezu Nyirimpuhwe Valens w’umwaka umwe.

Mukamunana wari umubyeyi w’aba bana, akanaba muka se wa Bikorimana, yicishijwe ishoka yakubiswe mu musaya, abaturage batabaye bakaba basanze ikimurimo. Iruhande rw’aba bana babiri hari ifuni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gaseke, Akimana Nzayirwanda Olive yatangarije bwiza.com ko ubu bwicanyi bwabaye mu masaa tatu y’ijoro ryo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020, abimenyeshwa mu masaa tanu y’ijoro, ajya gutabara.

Icyo gihe ngo byabaye nyir’urugo, Burasanzwe Jean Pierre atari yo kuko yari yagiye gushaka ubwatsi bw’ingurube mu wundi mudugudu witwa Nyamugeyo, ageze mu rugo ahasanga imirambo y’umugore n’abana be, ni ko gutabaza abaturanyi.

Gitifu Akimana yatangaje ko: “Dukeka ko umwana yahenze se atari yo, akica muka se n’aba bana babiri.”

Abaturage bari baketse ko Bikorimana ari we wabikoze, hamwe n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bagiye gutabara, batangira kumushaka bagera aho bamusanga yihishe mu gisenge cy’inzu.

Gitifu Akimana yavuze ko uyu mwana Bikorimana wabanaga n’uyu muryango mu rugo Mukamunana asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ngo ntabasha no kuvuga.

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanwe mu bitaro bya Kabaya, Bikorimana na we atabwa muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *