ee9wim_x0aeqks9-1.jpg

Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, cyasohoye igibo cy’Ikinyarwanda kirimo inkuru zisomerwa abana. Ku gifuniko cyacyo hagaragara inyuguti 26, mu gihe muri uru rurimi ubusanzwe bizwi ko habamo 24.

Inyuguti ziyongereye kuri izi 24, ni ‘X’ na ‘Q’ zisanzwe zikoreshwa mu zindi ndimi mvamahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza.

Nyuma y’aho iki gitabo kigaragariye, hazamuwe ibibazo byinshi, hibazwa amagambo y’Ikinyarwanda izi nyuguti zizajya zigaragaramo, cyangwa niba habayemo kwibeshya kw’inzego zibishinzwe.

Uwitwa Albert Manira yifashishije urubuga rwa Twitter, ati: “Muduhe ijambo rimwe ry’ikinyarwanda ririmo q na x.”

Jean de Dieu Maniraho ati: “None se iki ni ikinyarwanda cyangwa n’icyongerezo. Ntabwo inguguti z’ikinyarwanda zitondekwa gutya (…) none mu kinyarwanda haba q,x.”

Rugango wa Ntiti wasaga n’utebya, yagize ati : “Ariko abantu bahembwa bakoze nukuri, nukuri turabashimiye kubwo kongera inyuguti zikinyarwanda, ariko se ko tumenyereye ko icapiro mbere yo gutangira gucapa habaho isuzuma nyuma, ubanza hanoho bararyibagiwe.

Anne Marie Niwemwiza, mu buryo busa n’ininura, yagize ati : “Nsuhuje REB by’umwihariko umukozi wayo wakosoye iki gitabo, (…) Icyumweru cyiza ku bize inyuguti z’Ikinyarwanda mwese.”

REB nayo ikoresheje Twitter, yasubije Niwemwiza, yemera ko koko habayemo ikosa, igitabo kikaba kiri gusubizwa mu icapiro kugira ngo rikosorwe. Iti : “Ni byo koko ikosa ryabereye mu icapiro mu gihe cyo gushyiraho igifuniko cy’iki gitabo ariko ubu iki gitabo kiri gusubizwa mu icapiro kugira ngo hahindurwe igifuniko gusa kuko ni cyo gifite ikibazo.”

Mu gihe REB yari imaze gusubiza iki kibazo, abarimo Edmund Kagire na Tom Ndahiro bagaragaje ikindi bivugwa ko cyamaze gusohoka no gukwirakwizwa mu mashuri, kirimo amakosa mu magambo agira ati : “Iyi gitabo ni umutungo wa leta y’u Rwanda “ntigurishwa”, hakabaye handitse ngo : ” Iki gitabo… ‘ntikigurishwa.”

ee9wim_x0aeqks9-1.jpg

Edmund Kagire abaza REB ati : “Iki cyo bite byacyo ?” Naho Tom Ndahiro we yagize ati: “Hari umbwiye ko iki gitabo cyakwijwe mu mashuri. Niba gifite amakosa akomeye ku rupapuro rw’imbere rubanza, ahandi bimeze bite? Ni uburezi cyangwa ni uburozi?”

Amakosa akomeye mu bitabo bigenewe abana bato, bafite isesengura ringana n’ikigero cy’imyaka barimo, ashobora kwangiza ireme ry’uburezi bakabaye bafata. Ibigo nka REB birasabwa gushishoza cyane mbere y’uko bisohoka, niba amakosa abera mu macapiro, hakoherezwa inzobere mu by’ururimi zishinzwe kugenzura niba bitasohokanye bene aya makosa.

Soma Izindi Nkuru

34 Responses

  1. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ni yo mpamvu twahisemo kuziyigira mu cyongereza kuva mu mwaka wa mbere kuko REB yananiwe gushyira ku murongo iby’iwacu.Uburezi bwacu buzagira ireme umunsi abadepite bazatora itegeko rikuraho iki kigo kigasimbuzwa ikindi.Nihitiraga!Iki gitabo kinyibukije umwana babajije gutanga urugero rw’ijambo ririmo igihekane Jy nuko ati Mejya jyenero!!!!

  2. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

  3. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ese burya ni amakosa ? Nahoze ngira ngo ni udushya two muri rwa rurimi rushya rwasimbuye Ikinyarwanda !

  4. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

  5. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Biramenyerewe ko ibitabo REB isohora bikoreshwa mu mashuri biba birimo amakosa.

  6. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

  7. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ariko kuba ziriya nyuguti zitaba mukinyarwanda ntabwo bishatse kuvuga ko zitabaho.ngo Abana bacu babure kuzimenya .ni ugushakira ikibazo aho kitari.

    1. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
      Rugeruza ntabwo ururimi rwacu rw’ikinyarwanda ari ururimi rw’urutirano rwo mu ndimi z’amahanga ! Ni ururimi rw’umwimerere rutagomba kuvangwamo ibitari ibyarwo nk’uko utavanga amata n’urwagwa. Amata uyanywa ukwayo maze ikindi gihe ukanywa n’urwagwa ukwarwo. Kuba ziriya nyuguti X na Q zibaho ntibivuze ko zigomba kuba mu bitabo by’ikinyarwanda kandi mu rurimi rw’ikinyarwanda zitabamo. Abana bazazimenyera mu bindi bitabo by’indimi z’amahanga zikoreshwamo kandi indimi z’amahanga nazo turazigisha. Wivanga rero amasaka n’amasakaramentu, kandi wibuke ko na REB yemeye ko ibi ari amakosa kuko ari amakosa agaragarira buri wese uretse wowe kandi ntawakurenganya kuba utabibona kuko izina ryawe (Ingeruza nako Rugeruza) rikwemerera kutabibona.

    8. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

    9. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

    10. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

  11. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ariko ko mbona ibyo muri MINEDUC byarayoberanye,baretse abana bakiga muri système yahozeho ko n’abanyabwenge dufite ubu ari yo bigiyemo. Bakareka gucangacanga ab’ubu.

  12. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ariko ko mbona ibyo muri MINEDUC byarayoberanye,baretse abana bakiga muri système yahozeho ko n’abanyabwenge dufite ubu ari yo bigiyemo. Bakareka gucangacanga ab’ubu.

  13. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ariko ko mbona ibyo muri MINEDUC byarayoberanye,baretse abana bakiga muri système yahozeho ko n’abanyabwenge dufite ubu ari yo bigiyemo. Bakareka gucangacanga ab’ubu.

  14. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ariko ko mbona ibyo muri MINEDUC byarayoberanye,baretse abana bakiga muri système yahozeho ko n’abanyabwenge dufite ubu ari yo bigiyemo. Bakareka gucangacanga ab’ubu.

  15. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ni byiza kwemera ko habayeho kwibeshya, ariko hazage hanarebwa ababa bagize uburangare nka buriya, hakabaho gusohoka ibitabo birimo amakosa nk’ariya, akabonwa n’abandi babisoma kandi hari abashinzwe kubigenzura mbere y’uko bisohoka.

  16. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Ni byiza kwemera ko habayeho kwibeshya, ariko hazage hanarebwa ababa bagize uburangare nka buriya, hakabaho gusohoka ibitabo birimo amakosa nk’ariya, akabonwa n’abandi babisoma kandi hari abashinzwe kubigenzura mbere y’uko bisohoka.

  17. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Mbega amakosa!Ubu se niba igifuniko k’igitabo kiriho amakosa nk’aya,ibiri imbere abana biga bimeze bite?

    “Iyi gitabo ni umutungo wa Leta y’u Rwanda ntigurishwa”

    Hari abantu twize ikinyarwanda mujye muduhamagara dutange umusanzu wacu mu rurimi rw’ikinyarwanda cyane cyane mu kwandika ibitabo nk’ibi.

  18. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Mbega amakosa!Ubu se niba igifuniko k’igitabo kiriho amakosa nk’aya,ibiri imbere abana biga bimeze bite?

    “Iyi gitabo ni umutungo wa Leta y’u Rwanda ntigurishwa”

    Hari abantu twize ikinyarwanda mujye muduhamagara dutange umusanzu wacu mu rurimi rw’ikinyarwanda cyane cyane mu kwandika ibitabo nk’ibi.

  19. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Sukwihangira imirimo se?Erega iminsi iba yicuma.

  20. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Sukwihangira imirimo se?Erega iminsi iba yicuma.

  21. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Mwaramutse neza amakosa akorwa na reb ni menshi ariko muzumve iyo bari kuri panel bashinza abayobozi b’amashuri kudatanga umusaruro ngo umunyeshuri ntatsindwa ngo hatsindwa mwalimu wamwigishije

  22. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Mwaramutse neza amakosa akorwa na reb ni menshi ariko muzumve iyo bari kuri panel bashinza abayobozi b’amashuri kudatanga umusaruro ngo umunyeshuri ntatsindwa ngo hatsindwa mwalimu wamwigishije

  23. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Mwaramutse neza amakosa akorwa na reb ni menshi ariko muzumve iyo bari kuri panel bashinza abayobozi b’amashuri kudatanga umusaruro ngo umunyeshuri ntatsindwa ngo hatsindwa mwalimu wamwigishije

  24. Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
    Mwaramutse neza amakosa akorwa na reb ni menshi ariko muzumve iyo bari kuri panel bashinza abayobozi b’amashuri kudatanga umusaruro ngo umunyeshuri ntatsindwa ngo hatsindwa mwalimu wamwigishije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *